Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%
Mu kwezi kw’Ukwakira 2025, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyasohoye igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro.Icyo gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, no mu byaro.
Dukurikije ibyo byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira 2025, icyatumye ibyo biciro byiyongereye ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%.
Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,1%.
Ibiciro mu mujyi n’imijyi yunganira Kigali
Nkuko bigaragara mu mijyi mu kwezi kw’Ukwakira 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,1% ugereranyije n’Ukwakira 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 7,3%.
Ugereranyije Ukwakira 2025 n’Ukwakira 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9%.
Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%.

Bamwe mubo twaganiriye bacuruza ibiribwa bavuga ko ibiciro aho kugira ngo bigabanuke ahubwo bigenda byiyongera kandi ibyazamutse ntabwo bisubira hasi, aho bavuze ko ibirayi byari ku kilo 500 ubu byamaze kugera kuri 700 aho mu bice bimwe na bimwe usanga abacuruzi babizamura bitewe nuko nabo baba baranguye.
Naho abatwara ibinyabiziga nabo bakaba bakomeje kuvuga ko ibikomoka kuri Peteroli na gazi ndetse n’amashanyarazi kuko hasigaye hariho ibyo binyabiziga nabyo bikomje kuzamuka, ndetse bakaba basaba ko Leta yakongera igashyiramo nkunganire kuko kugeza ubu basa nkaho ntacyo bungukamo.
Ibiciro mu byaro uko byari bihagaze mu mpera z’umwaka
Ibiciro mu byaro mu kwezi kw’Ukwakira 2025, byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 5,5%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kw’Ukwakira 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 55% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17%.
Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,5%.

Aha mu byaro ho kubera ibiribwa babyihingira ntabwo byazamutse cyane nko mu mijyi, gusa abaturage nabo ntibibujije ko bataka ko imbuto nazo zazamutse nubwo usanga hari bamwe bazibikira, ariko amafumbire abajya kuyashaka yo mu nganda nabwo arabahenda.
Mu gihe ubukungu bw’Igihugu bukomeje kwiyongera, gukurikirana izo mpinduka bifasha inzego bireba gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.
Ibiciro bihurijwe hamwe byo mu mijyi no mu byaro
Ibiciro byo mu byaro n’imijyi mu Rwanda m’Ukwakira 2025 byiyongereyeho 5,1% ugereranyije n’Ukwakira 2024. Mu kwezi kwa Nzeri 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 6,2%.
Nka handi hose naho ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 62,7%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,1%.

Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,8%.
Iyo mibare igaragaza neza amakuru y’uko izamuka ry’ibiciro ku masoko bihagaze ndetse n’ubushobozi bw’abaturage bwo kwigondera ibiciro ku masoko.
Umuryango urengera inyungu z’abaguzi ADECOR ukaba ukomeje gusaba Leta kureba uburyo wagabanya imisoro ku bikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibituruka hanze yacyo kuri bimwe mu biribwa cyangwa ibindi byifashishwa mu buhinzi.
@Rebero.rw
