Mu mujyi wa Kigali harimo gutunganywa ibishanga kugira ngo abaturiye umujyi wa Kigali babone aho bazajya bafatira umwuka mwiza ndetse no gutemberera, bityo ababituriye barasabwa kwirinda gushyiramo imyanda kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu kubibungabunga.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu ubwo hari umuganda udasanzwe wakorewe mu gishanga cya Rugenge-Rwintare, ubwo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye ari kumwe n’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoranye umuganda n’abaturage baturiye ibi bishanga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yabanje guha ikaze abitabiriye uyu muganda udasanzwe aboneraho kwibutsa abaturage ko ibishanga bifite uruhare runini mu buzima bwabo no gukumira ibiza, cyane cyane amazi aturuka mungo zabo ndetse no mu misozi agenda yiyongera mu bihe by’imvura.

Agira ati: “Ibi bishanga murasabwa kumenya y’uko bifite uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi nta muntu ugomba kubyangiza mureba, ibi bishanga icyo birimo kudufasha cyihutirwa, ni ukwakira amazi aturuka ku misozi ndetse no ku mazu yacu kuko yabaye menshi, tugomba kubiharira ako kazi bikagakora.”
Yakomeje asaba abaturage cyane cyane ababituriye kubisigasira kugira ngo bikure neza kuko Umujyi wa Kigali uri gushyira imbaraga muri gahunda yo gutera ibiti, aho hateganyijwe guterwa byibura miliyoni eshatu z’ibiti bitarenze umwaka wa 2029.
Kugeza ubu ibishanga birimo gutungannywa mu mujyi wa Kigali babisazura ni Rwampara,Rugenge-Rwintare,Gikondo ahahoze ari mu nganda,Kibumba ndetse n’igishanga cya Nyabugogo bikazabasha gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye yatangiye yerekana abo bifatanije mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe, ashimira abo bafatanya mu kubungabunga ibinyabuzima ndetse n’akazi kabo ka buri munsi.

Agira ati: “Nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije ari nacyo gishyira mu bikorwa uyu mushinga turashimira minisiteri y’ibidukikije iduha imirongo migari mudahwema kutugezaho mufatanyije n’irindi tsinda rigari ni kenshi tuzungurukana hano mu bishanga mudufasha kugira ibyo dushyira ku murongo, nkaba mboneyeho gushimira inzego z’ibanze kuva kuri Meya w’Umujyi kugera ku rwego rw’Umudugudu ni abantu dukorana umunsi ku wundi kugira ngo uyu mushinga uzatungane”.
Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko uyu muganda udasanzwe wateguwe mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gukomeza kwegera abaturage baturiye ibi bishanga, kubibutsa uruhare rwabo mu kubisigasira no kubereka aho umushinga wo kubisazura ugeze.

Yagize ati: “ Twakoze uyu muganda udasanzwe kugira ngo dukomezanye urugendo n’abaturage baturiye bino bishanga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa turi kumwe muri uyu mushinga wo gusazura ibi bishanga, kugira ngo turebe aho bigeze tunabitere inkunga mu rwego rwo kubafasha gutera ibiti, umuganda w’uyu munsi wibanze ku gutera ibiti, ndetse no gukora isuku muri ibi bishanga.”
Yakomeje avuga ko kugira biduhe umusaruro tubyifuza bisaba umusanzu wa buri wese ariko cyane cyane ababituriye, uyu mushinga nurangira aba baturage bahaturiye natwe twese tuzakomeza tubyiteho, tubibungabunge kugira ngo biduhe umusaruro mwiza bityo rero uyu muganda ni uwo kudufasha muri urwo rugendo.
Ibi bishanga dutenganya ko bizarangira umwaka utaha wa 2026,nkuko mubibona imirimo y’ingufu yo kubaka ibikorwa remezo bituma amazi agendamo neza ndetse no gukora ibi biyaga aho bigeze harashimishije ariko akazi karacyahari, gusa gusazura ahari hangiritse ni akazi gakomeza dutera ibiti tuyungurura naya mazi y’ibiyaga, bityo rero uwa mbere uzagira inyungu ni umuturage uhaturiye kuko niwe ugomba kuhitaho cyane.
@Rebero.rw
