Umukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu SC waraye urangiye ikipe ya APR FC yisubije icyubahiro, uyu mukino ukaba wabereye kuri Kigali Pele Stadium Nyamirambo.
Ni umukino abakunzi ba Kiyovu SC bari bizeye gutsinda ukurikije uko umukino wabahuje muri Rwanda Premier League wabaye kuwa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare bari banganyije1-1, uyu munsi bakumva bari gutsinda, ariko ikibuga kigira ayacyo.
Mustafa Muhammed umukunzi wa kiyovu SC yagize ati: “Ikipe ubushize yaraducitse ariko ni uko yari yatujyanye ku bwatsi yizeye ko ihadutsindira ubu kuri ubu bwatsi bukorano ntabwo yongera guducika, ubu turayiha isomo rya ruhago, bitume nandi makipe aboneraho ko ubu dufite ikipe nziza”.
Munyazikwiye Aimable umufana ukomeye wa Kiyovu SC nawe yumvaga ko ari umwanya mwiza wo kwereka ikipe ya APR FC ko bamaze gukura ndetse bashobora kuyitsinda.

Agira ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kwigaragaraza ku ikipe yacu ya Kiyovu SC aho igiye gutsinda APR FC itayibabariye kuko ku mukino wa Rwanda Premier League yaraducitse, ubu ni umwanya wo kubereka ko gukina tutabyinginga ndetse ikipe yacu yuzuye neza”.
Nyuma y’umukino nashatse kuvugana nabo ngo menye icyo babonye ariko bose bavugaga ko ikibuga kigira ayacyo ariko bagiye kwitegura kuko ari umukino ubanza, ndetse bemeza ko mu mukino wo kwishyura amakosa aho yabonetse bazahakosora.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, nta mpinduka nyinshi yigeze akora mu bakinnyi 11 asanzwe abanzamo, uretse Memel Dao wabanjemo mu mwanya wa Dauda Seidu Yussif ndetse na Dennis Omedi wabanjemo mu mwanya wa William Mel Togui.
Igice cya mbere cy’iminota 45 cyarangiye ntagihindutse ari 0-0 nubwo habayemo gusatirana ku makipe yombi, ariko bigaragara ko ikipe ya APR FC irusha ikipe ya Kiyovu SC, kandi amakipe yose wabonaga abato kwicara babyibagiwe kuko bashakaga gutsinda bose.

Mu gice cya kabiri umutoza Abderrahim Taleb aza gukora impinduka, Cheikh Djibril Ouattara, Memel Dao, Hakim Kiwanuka ndetse na Denis Omedi baha umwanya abarimo William Togui, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, ndetse na Mamadou Lamine Bah.
Umukino kurangira ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2 – 0, biyiha amahirwe yo kwitegura umukino wo kwishyura kugira ngo hazagaragare ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’Amahoro.
Abafana ba APR FC ibyishimo byari byose Uwitwa Mugenzi Celestin ati: “Umwana arasya ntavoma Kiyovu iracyafite igihe kugira ngo isezerere APR FC, gusa iyo habaye agakosa bikomanga mu gatuza ngo ikipe yabo irakomeye ariko urugendo ruracyari rurerure, kandi no mu mukino wo kwishyura bitege nkibyo babonye gusa bakomeze kwitegura yenda umwaka utaha haricyo bazaba bagezeho”.

Ni igihe cyo gukora imyitozo twitegura andi makipe tuzahura nayo harimo Police FC kuko niyo twapfa guhangana nayo, ariko Kiyovu SC ntabwo ari iyo gusezerera APR FC, kuko urugendo rwayo ruracyari rurerure kugira ngo idutsinde.
@Rebero.rw
