Nyuma y’uko imwe mu nyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Rubavu ifashwe n’inkongi y’umuriro ,ibyarimo byose bigatikiriramo,bikaza kugaragara ko itagiraga ubwishingizi n’ibyo biciruzwa byose, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère aravuga ko bahise batangira igikorwa cyo kubarura inyubako zose z’ubucuruzi muri aka karere haherewe muri uyu mujyi ngo hamenyekane izibufite.
Iyi nyubako yari iya Ntawangwanabose Théogène w’imyaka 66, yari ahazwi nka La mbamba, mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi,Umurenge wa Gisenyi mu mujyi wa Rubavu yatikiriyemo ibibarirwa agaciro ka Miliyoni zirenga 35 z’amanyarwanda,nk’uko byagaragajwe n’ibarura ryakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi,nyuma yo gushya.
Muri ibyo harimo imyenda n’inkweto by’arenga 12.000.000 arimo arenga 6.000.000 y’ibyacuruzwaga n’abahoze ari abazunguzayi bishyize hamwe bakabuvamo,bakahacururiza.
Hari kandi iby’agaciro k’arenga 2.500.000 by’uwitwa Ntakirutimana Jean de Dieu wahacururizaga resitora iciriritse, iby’agaciri ka hafi 1.500.000 bya Harelimana Pscal na we wakoreragamo resitora icirirtse,iby’agaciro k’arenga 2.000.000 bya Ntibirirwa François wari ufitemo ububiko bw’ibikoresho by’akabari,n’iby’abandi bitarabarurwa byose ariko biri mu gaciro k’arenga 18000.000.
Aba bose uko bahakoreraga, n’inyubako ubwayo, nta bwishingizi bagiraga,ibintu bavuga ko byabateye igihombo batazibagirwa.
Nizeyimana Eric wacururizagamo imyenda,uvuga ko yahahombeye iby’arenga 2.000.000, avuga ko bayijyamo iby’ubwishingizi batabyitayeho,kuko n’ibi byago byaje batabyiteze.
Ati’’ Ntitwigeze dutekereza ku bwishingizi,bwaba ubw’inyubako ubwayo,bwanaba ubw’ibicuruzwa byacu. Ntitwitegaga iki cyago. Dusigaye iheruheru, ntaho tuzabaza kuko nyine nta bwishingizi, ariko jye byansigiye isomo rkomeye cyane ryo kutazongera guhirahira nkorera mu nyubako itabufite cyangwa ngo nshuruze ibyo ntishingiye ngize amahirwe nkongera gukora.’’
Avuga ko,akurikije abo baganira, mu nyubako zose z’ubucuruzi ziri muri uyu mujyi,izifite ubwishingizi ni mbarwa, ko ari ikibazo gikomeye cyane,abazikoreramo bakwiye guhumuka, bagasaba ba nyirazo gushaka ubwishingizi, bakwanga bakazivamo, aho gukora byinshi wahomba mu masegonda make cyane.
Ati’’ Ndabagira inama yo kwemera bagahendwa n’inyubako bakoreramo ariko bagakorera mu zifite ubwishingizi kuko twe isomo turaribonye. Sinakongera kurangara ntyo ngize amahirwe nkongera kubona igishoro ngakora.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère, avuga ko,nk’ubuyobozi batunguwe no kubona inyubako nk’iriya,irimo umutungo ungana kuriya itagira ubwishingizi, n’ibikorerwamo bitishingiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère avuga ko nyuma y’ishya ry’iriya nyubako bikagaragara ko nta bwishingizi yagiraga n’ibyacururizwagamo byose, hagiye gukorwa ibarura ry’inyubako zose z’ ubucuruzi muri aka karere ngo harebwe ingano y’izibufite
Yagize ati’’ Kuba iriya nyubako itaragiraga ubwishingizi ni ikibazo gikomeye cyane. Twese twaratunguwe ariko biduha amakuru yo kureba n’abandi uko bahagaze,ubu ni byo tugiye gukurikizaho.’’
Arakomeza ati’’ Twanabitangiye,kumenya inyubako zitabugira. Nitumara kuzimenya neza,tuzahamagara ba nyira zo tuganire,tubigishe,tubahe amakuru y’uko ubwishingizi buboneka,tunabahuze n’abacuruza ubwo bwishingizi kugira ngo bafate ibyemezo babanje kugira amakuru.’’
Avuga ko,nk’ubuyobozi, bibakanguye kuko batari bazi umubare w’inyubako zikora nta bwishingizi n’izibufite, cyane cyane ko n’umujyi uhora uhindagurika.
Ati’’ Ntitwari tuzi uko imibare ihagaze. Ntitwabikurikiranaga kubera guhindagurika kw’inyubako n’abazikoreramo,harimo izivugururwa,inshya zizamurwa,n’ibindi. Kubimenya biradusaba kubanza guhuza amakuru. Ni byo twatangiye.’’
Avuga ko impamvu ubwishingizi ari ngombwa ari uko ari ho honyine haba hatanga icyizere cy’uko ukora atazasubira inyuma, cyane cyane ko muri ibi bihe ibintu byose bisigaye bigombera ubwishingizi, byaba n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,n’umuntu ubwe akaba agomba kuba yishingiwe kugira ngo yizere ubuzima bwiza.
Ati’’ Gufata umutungo wawe wose ukawushyira mu manegeka ni ukutareba kure,kuko nta n’uwatinyuka kwinjira mu modoka idafite ubwishingizi ngo agire aho ajya.’’
@Rebero.rw
