Umukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium Urangiye Amakipe yombi anganyije igitego Kimwe kuri Kimwe, ku Ruhande rwa APR FC cyabonetse ku Munota wa 66′ gitsinzwe na Djibril Ouattara, naho icya Police Fc kiboneka ku munota wa 90+7′ gitsinzwe na Capitene Nsabimana Eric Zidane.

APR FC ikaba yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe umukino wari witabiriwe nabayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano yaba kuruhande rwa Police arinayo yari yakiriye uyu mukino no kuruhande rwa APPR FC yari yasuye.
Umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 Police FC yakiriye APR FC umukino waruteganyijwe kuba kumasaha y’umugoroba saa18h30” ariko kubera ikibazo cy’amatara kikiri ingorabahizi kuri sitade y’inyamirambo yitiriwe Pele bituma umukino wimurwa wegezwa imbere utangira ku isaha ya 15h00”.
Police FC itarifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune ntiyari ifite Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo bikaba byari byatumye bataribugaragare kuri uyu mukino abenshi mubakurikirana umupira bakaba bavugaga ko Police FC iza guhura nakazi katoroshye kubera kubura bamwe munkingi za mwamba.

APR FC itarifite kapiteni wayo Niyomugabo Claude umaze iminsi arwaye ikaba kandi itarifite n’umuzamu wabo wambere Ishimwe Pierre umaze iminsi mubihano kubera kutitwara neza akaba yaranagize imvune ubwo yari mu myitozo akaba azamara amezi atatu adakina kubera kuvunika.
Nkuko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babyemeza umukino uhuza aya makipe yombi bakaba baramaze kuwuha izina rya Derby y’umutekano kuberako aya makipe yombi ari amakipe y’inzego z’umutekano.
Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro,Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo.
Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.
Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.
Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze.
Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1.

Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.
@REBERO.RW
