Icyayi cya Thé Villageois UMACYAGI
Umusaruro abahinzi b’icyayi ba Thé villageois UMACYAGI ikorera mu mirenge 11 y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagezeho umwaka ushize wa 2025 baravuga ko udasanzwe aho bageze ku 111% by’umusaruro bari biteze, bakavuga ko nta gusubira inyuma igihe ikirere cyaba kitabatengushye n’ifumbire igakomeza kubonekera igihe.
Ni ibintu byashimishije abahinzi cyane, bavuga ko babikesha imiyoborere myiza y’abayobozi babo,imicungire myiza y’umutungo wabo ibaha imbaraga zo kumva ko batavunikira ubusa, imbaraga zabo ubwabo, imikoranire inoze hagati yabo n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, n’igiciro cy’icyayi kigenda kizamuka,byose bikabaha icyizere cy’iterambere rirambye.
Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’iyi koperative y’abanyamuryango 4232, bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 995, Matabaro Polyphile, yavuze ko impamvu y’izamuka rifatika ry’uyu musaruro,ari ikirere cyiza bagize,kirimo imvura isimburana n’izuba, ifumbire yaterewe igihe, n’abahinzi bongereye ingufu gukorera icyayi neza.

Umuyobozi wa Thè villageois UMACYAGI, Matabaro Polyphile avuga ko muri 206-2027 bazatera ingemwe nshya 1.400.000
Ati’’ Twari twiteze toni 6400 tobona toni 7100. Birashimishije cyane kuko byanakubitiyeho kwiyongera kw’igiciro birushaho kugenda geza.’’
Ashima uruhare rw’abahinzi n’abandi bakozi bo mu cyayi mu izamuka ringana ritya ry’umusaruro, ko ibyagombaga gukorwa mu cyayi harimo no kugisoroma neza ,byose byakorewe igihe,n’ifumbire iboneka ihagije.
Ati’’ Mbere twakomwaga mu nkokora n’ikirere n’itinda ry’ifumbire, bikaduhombya,umwaka ushize bikemutse turunguka cyane.’’
Avuga ko ubwinshi butasize ubwiza kuko na bwo barengeje igipimo gitangwa na NAEB, aho isaba 65% by’ubwiza,bakageza kuri 67%,mu gihe mbere babaga bari kuri 62% gusubiza hasi.
Yizeza ko nta gusubira inyuma kuko imbaraga zabikoze zigihari, urugamba ruhari rukaba ari urwo guha abahinzi ingemwe nyinshi zo gutera,aho bateganya izirenga 1.400.000 muri uyu mwaka,gukomeza gukorana neza n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, no gukomeza kwegera abahinzi kugira ngo batirara.

Abahinzi b’icyayi ba Thè villageois UMACYAGI bishimiye kuba umusaruro wabo warageze ku 111% umwaka ushize
Avuga ariko ko bafite ibibazo by’imihanda mibi mu bice bimwe by’imirima y’icyayi n’indi migari, agasaba ubuyobozi bw’utu turere ubuvugizi mu kubikemura, afite icyizere ko bizakunda.
Abahinzi bavuga ko iri zamuka barikesha mbere na mbere umutekano n’imiyobore myiza y’igihugu irangajwe imbere na perezida Kagame,kuko bidahari batabigeraho, kimwe n’imiyoborere n’imicungire myiza y’umutungo wabo.
Mukankurunziza Françoise,umwe muri aba bahinzi,ati’’ Ndahamya ko imikorere myiza yacu abahinzi, imicungire myiza y’umutungo n’imiyoborere myiza dufite, byiyongera ku byo tudashobora gutegeka,nk’ikirere,iyo kitadutengushye, bitugeza ku musaruro nk’uyu twishimira.’’

Basabwe n’ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Giheke, Ndabarora Mathias kutirara, bagaharanira gukomeza kuzamura umusaruro.
Avuga ko ibibazo by’imihanda mibi nibikemuka, ifumbire igakomeza kuzira igihe, n’ibindi byose byazamura ubwinshi n’ubwiza bw’icyayi bikaboneka, umuhinzi azahora yishimye.
Ntakiyimana Vedaste na we ati’’ Biradushimishije cyane kuba dukora twunguka. Turi bwongere imbaraga tuzamure ubwiza bwacyo, n’ubwinshi tubukomeze kuko ubu turi kuri toni 7,5 kuri hegitari, twifuza nibura toni 9 kuri hegitari.’’
Yasabye abayobozi babo n’ab’uruganda gukomeza kubasura mu mirima y’icyayi,bagakomeza kubagira inama banakomeza gukemura ibibazo byabo,kugira ngo iyi ntambwe yatewe ntizasubire inyuma.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ amakoperative y’abahinzi b’icyayi ba Impala (UCOTHEI), Kayitarama Epimaque avuga ko imiyoborere myiza n’imicungire inoze y’umutungo biri mu bizamura umusaruro wa Thé Villageois UMACYAGi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi ba Impala (UCOTHEI), Kayitarama Epimaque, yabashimiye izi mbaraga zidasanzwe, ko batizamura ubwabo,banazamura igihugu, abasaba kudasubira inyuma.
Ati’’ Thé villageois UMACYAGA muri mu mikorere myiza,turabashima cyane, n’igihugu kirabashima cyane kuko muriteza imbere munagiteza imbere. Mukomereze aho turabashyigikiye cyane.’’
Umunyamabanga w’urugaga rw’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) Mukandoli Radegonde,yibanze ku kongera umusaruro kuri hegitari,abasaba kuva kuri toni 7,5 bariho bakagera nibura kuri toni 9 kuri hegitari,bakanazirenza.

Umunyamabanga w’ urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (UCOTHEI) Mukandoli Radegonde yabasabye kongera bifatika umusaruro kuri hegitari ukava kuri toni 7,5 zikaba nibura 9.
Yabashimiye imikorere n’imikoranire,ko bari neza neza mu murongo w’igihugu wo kunoza ibyo bakora, umuhinzi agomba kuba ku isonga kugira ngo na we atange ibyo igihugu kimukeneyeho mu iterambere.
Ni na byo basabwe n’umukozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Giheke iyi koperative ikoreramo, Ndabarora Mathias,wijeje uruhare rw’ubuyobozi mu nzego bwite za Leta mu gukomeza kuzamura umusaruro n’ubushobozi bw’umuhinzi w’icyayi mu bukungu.

Sinumvayabo Edouard, Ushinzwe imirima y’icyayi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, arizeza ubufatanye mu gukomeza kuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza
Kuba uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rubahora hafi ngo byose bigerweho neza ,ni inshingano zarwo nk’uko byavuzwe na Sinumvayabo Edouard ushinzwe imirima y’icyayi muri uru ruganda, wababwiye ko uruganda rutazahwema kubashyigikira ngo bakomeze intego yabo.
@Rebero.rw
