Mu gihe ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuba ingorabahizi ndetse ibiciro bigakomeza kuzamuka, abakoresha Moto zikoresha Bateri z’umuriro cyari igihe cyo kugoboka abagenzi kuko wari umwanya mwiza wo gukora.
Ariko ibyo abakoresha Moto za Spiro bakomeje guhura n’ibibazo baricuza impamvu baziguze ndetse n’amaherezo yabo, kuko bikomeje kubabera ihurizo rikomeye, kandi ntawe ushaka kumva ikibazo cyabo.
Ubwo amasaha y’abakozi aba yegereje no kugira ngo babashe gukora, umurongo uba wabaye muremure aho bafatira za bateri, kuko zitaboneka bitewe n’ubwinshi bwababa bazikeneye, ibi bigatuma bamwe barahisemo kureka gukora ku masaha ya mu gitondo ahubwo bakirirwa baryamye kugira ngo baze gukora igihe kiri nyacyo.
Ubwo twanyuraga ku Kinamba twahasanze abakoresha Moto za Spiro barimo kubasaba ko bagabanuka, kuko bari bamaze kugera mu muhanda kugira ngo bahabwe za bateri, kuko izo bari bafite umuriro wari washizemo.

Matayo Nsanzimana (uwo tahaye iri zina kubera umutekano we) agira ati: “Nkuko mubibonye inzego zishinzwe umutekano mu muhanda ziradusaba kugabanuka hano, kandi natwe kugira ngo tugende nuko nibura twaba twabonye bateri, ariko ubu mukeya dufitemo tugiye gushakira ahandi”.
Ibi rero bikaba biteye gutuma ku manywa hagiye kujya haboneka Moto za Spiro nkeya kubera ikibazo cya bateri, nubwo ubuyobozi bwa Spiro bwemeza ko bongereye bateri ndetse na station bazifatiraho, ariko ibibazo biracyari byinshi.
Hari ikibazo cya Bateri zirimo amoko agera kuri 4 zikoreshwa ariko zidahuje ubushobozi, kuko hari izizima zigeze kuri 50% cyangwa se kuri 25% wajya gufata indi ukayifata nk’uwayirangijemo,ariko twabajije ababishinze kugira ngo batubwire icyo bagiye kubikoraho kugeza n’ubu igisubizo cyarabuze niba nabo nta gisubizo barabonera icyo kibazo turacyategereje.

Manzi Jean usanzwe akoresha Moto ya Spiro agira ati: “Uwavuga ibya Spiro bwakwira bugacya ubu twebwe twamaze kwiyakira kuko nta kindi twarenzaho, iyo ubona usigaranyemo 25% utangira gushaka aho wahindurira bateri, kuko bisaba ko ujya aharenze hamwe, ibyo gukora akazi uba ubihagaritse kugira ngo ubanze ushake aho bakongereramo bateri”.
Kugeza ubu mu buyobozi bwa Spiro ntacyo bashobora gutangariza itangazamakuru kubera ko nabo ahari byamaze kubarenga, nubwo bavuga ko bongereye bateri ariko ubwo naho bongeramo umuriro harongerewe ariko ntacyo byahinduye ku kibazo cyari gisanzwe, ahubwo byarushijeho kuba bibi.
Mu gihe ubuyobozi buzagira icyo budutangariza nibwo hazaba habonetse andi makuru mashya twazayabasangiza, abatwara Spiro bakomeje kwinubira service bahabwa zitagenda neza rimwe na rimwe nabo babaha bateri usanga hari icyo babaka kugira ngo amuhe bateri yuzuye.
@Rebero.rw
