Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy yakiriye ikipe ya Volleyball ya REG yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino yaberaga mu Rwanda, ku nshuro ya 47 aho yawubonye isezereye Petrojet yo mu Misiri.
U Rwanda rwri ruhagarariwe n’amakipe ane harimo Police VC yegukanye umwanya wa kabili na Kepler VC nayi yaje mu myanya icumi ya mbere ndetse na APR VC yaje muri 12 za mbere, bwa mbere mu mateka iri rushanwa ribera munsi y’ubutayu bwa Sahara amakipe y’u Rwanda yegukanye imidari ibiri.
Minisitiri Dr JimmyGasore, yongeye gushimangira inkunga ye ihebuje mu ikipe mu gihe ikomeje urugendo rwayo rw’ubuhanga. Yanasabye ubuyobozi bwa REG gutegura ibirori byo kwizihiza nyuma y’imikino kandi ashishikariza ikipe gukomeza kugira umwuka wo gutsinda.

Agira ati: “Minisitiri Dr_JimmyGasore,yashimiye abakinnyi ba REG VC, ikipe ya tekiniki, n’abayobozi ba REG ku kuba baratwaye umudari wa Bronze muri Shampiyona y’amakipe y’abagabo ya CAVB 2026”.
Yakomeje avuga ko inkunga ye iri hafi mu yandi marushanwa bateganya kandi abifuriza kwitara neza mu mikino ya Play off izakomeza muri iyi weekend, nubwo bamaze gutsinda imikino ibiri ariko byose bishobora guhinduka.
Ubuyobozi bwa REG bukaba bwashimye inkunga ya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuko yabemereye kubaba hafi ndetse akaba yanabasabye gutegura ibirori byo kwakira umudali wa Bronze babonye, ndetse nawe akazitabira ibyo birori.
Abakinnyi nabo bashimye kwakirwa na Minister ndetse bahiga gukomeza kwitwara neza, mu mikino ya Volleyball cyane cyane ibategereje muri weekend aho bazaba bakina umukino wa gatatu mu mikino itanu iteganijwe.
Mugihe batsindwa uyu mukino na Police VC izahita yegukana igikombe, naho REG VC iramutse iwutsinze ubwo hazaba hasigaye indi mikino igera kuri ibiri kuko igomba kwegukana igikombe igomba kuba itsinze imikino itatu.


@Rebero.rw
