Abayobozi n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibungo biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bashingiye ku bimenyetso by’amateka afatika
Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi n’abakozi b’Ibitaro Bikuro bya Kibungo biyemeje kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ukuri kw’amateka, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, aho basanze ibimenyetso bifatika by’amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu 1994.
Aba bakozi bavuze ko ibimenyetso babonye, birimo aho abana, abagore n’abatwite biciwe, ndetse n’ahandi hagiye hakorerwa ubwicanyi, bibasigiye isomo rikomeye ryo kurinda ubuzima bw’abantu, kurwanya ipfobya rya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Banemeje ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha ukuri kw’amateka, by’umwihariko mu rubyiruko, no gukoresha uburyo butandukanye harimo n’imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rugendo rwabo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bashyira indabo ku mva z’inzirakarengane, banasobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibungo, Dr. Munyemana Jean Claude yavuze ko gusura urwibutso byabaye umwanya wo kwigira ku mateka afatika, agafasha abakozi kurushaho gusobanukirwa no gufata ingamba zihamye.

Yagize ati: “Twasuye uru rwibutso rwa Ntarama… twabonye aho abana bagiye bicirwa, tubona aho abagore bari batwite biciwe, abandi bagakorerwa ihohoterwa… nk’abo kwa muganga tuba twumva icyo bivuze kuko dukwiye kwita ku buzima bw’abarwayi.”
Yakomeje avuga ko ibyo babonye bibaha imbaraga zo gukomeza inshingano yo kurinda ubuzima no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ati: “Bikaduha imbaraga zo kugira ngo duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Safi Olivier ni umukozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, yavuze ko gusura Ntarama byabafashije gusobanukirwa ububi bwa Jenoside no gufata inshingano yo kuyirwanya.

Yagize ati: “Tubona ko mu by’ukuri umwanya mwiza wo kugira ngo tubashe kumenya ububi bwa Jenoside… duharanire ko ibyabaye bitazongera kuba.”
Yashimangiye ko urubyiruko rugomba gukoresha imbuga koranabuhanga mu kurwanya abapfobya Jenoside no gusangiza abandi amateka y’ukuri.
Cyurinyana Mary na Nsengiyumva Anselme nabo bakora muri ibi bitaro bagaragaje ko ibimenyetso babonye bibahaye umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza gusigasira ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baharanira ko Jenoside itazondera kubaho ukundi.

Cyurinyana yagize ati: “Ubutumwa nkuye hano ni ukwigira ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo… Jenoside yarabaye kandi n’ibihamya birahari.”
Nsengiyumva na we yagize ati: “Tukimara kuhagera twabonye byinshi byakorewe ahangaha by’agahomeramunwa… tugomba gufata ingamba zo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uru ruzinduko rw’abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo i Ntarama rwasize ingamba zikomeye zishingiye ku gusigasira amateka y’ukuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ubuzima bw’abantu.

Ni ubutumwa bushimangira ko ibimenyetso bifatika by’amateka igihugu cyanyuzemo bigomba kuba ishingiro ry’ubumwe, ubumenyi n’ukuri, mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo ivangura n’amacakubiri ayo ariyo yose ukundi.
@Rebero.rw
