Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habimana Alfred ( wa 2 uturutse i buryo) n'abandi bayobozi bashyikiriza Ngoboka Yves Maurice inzu bamwubakiye
Ngoboka Yves Maurice n’umuryango we, batuye mu Mudugudu wa Kibombwe, Akagari ka Gasayo, Umurengwe wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaga mu nzu iva, yenda kumugwaho, ari mu byishimo ntagereranywa, nyuma yo gushyikirizwa inzu nziza yubakiwe n’Abakirisito basengana mu itorera ADEPR Béthel.
Avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 8, agira amahirwe ahungira mu yari Zayire,ararokoka, agaruka mu Rwanda,ariko ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye zimutera ubumuga bwamubujije kugira ikindi yimarira kuko aho yajyaga kwaka akazi hose bamubwiraga ko atagashobora kubera ubwo bumuga.
Ati” Nize ubwubatsi ariko kubera ubumuga bw’ingingo nagize mu 1999 ari ingaruka za Jenoside, aho nashakaga akazi hose barakanyimaga ngo sinagashobora, mba mu bukene bukabije gutyo kandi narize.”

Inzu Abakirisito b’itorero ADEPR Béthel bubakiye Ngoboka Yves Maurice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Avuga ko yabaye mu nzu yakodeshaga iwabo mu Murenge wa Nzahaha,abonye udufaranga duke agura inzu yashaje aha yari atuye kuko ari bwo bushobozi yari afite. Afite umugore n’abana 2.
Avuga ko yari inzu iva, yenda kubagwaho, batashoboraga kuba babona umushyitsi ngo babone aho bamuraza, yibaza uko azabona inzu imuhesheje icyubahiro, ariko ntiyacika intege akomeza gusenga Imana no kwizera ko izamuhindurira amateka.
Ati” Nahoraga nsaba Imana inzu nziza y’amatafari, irimo sima, yagutse nabona aho nakwakirira abashyitsi. Kuko byose Imana ibikorera igihe cyayo numvise umushumba w’itorero ryacu rya Béthel ambwira ko bagiye kunyubakira numva ni ibisubizo by’amasengesho.”
Arakomeza ati” Uyu munsi jye n’umuryango wanjye turanezerewe cyane,twasubijwe. Ntituzongera kubunza imitima tubura aho twakirira abashyitsi. Banyubakiye inzu yagutse, y’ibyumba 5 na salo, irimo amakaro muri salo, y’amatafari irimo sima mu byumba byose, irimo amashanyarazi, hari ubwogero,igikoni n’ubwiherero ,byose byiza,mbese ni inzu impesheje agaciro n’icyubahiro mu bandi. Ndashima cyane Imana n’aba bene data banyubakiye, bakampa n’igishoro cy’amafaranga 500.000 cyo gukora ubucuruzi buciriritse ngo iyi nzu nziza ngire n’icyo nyiriramo“.

Banamufungurira ku mugaragaro butiki bamwubakiye azacururizamo
Ariko cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame waturokoye agatuma n’ibi byose bibaho kubera umutekano dufite.”
Abaturanyi be, banasengana muri ADEPR banakusanyije imisanzu yamwubakiye na bo bagaragaje ibyishimo batewe n’iyi nzu.
Ntivuguruzwa Béatha, ati” Turishimye cyane kubona mwene data abonye aho heza n’umuryango we tunashimiye Abayobozi bacu mu itorero bakoresheje neza umusanzu wacu ukavamo igikorwa nk’iki twese twishimiye uyu munsi. Ntituzahwema kubikora kuko tuzi ko tuzabigororerwa tugeze mu ijuru.”
Umushumba w’itorero ADEPR Béthel , Past. Ukwigize Lazare yavuze ko amafaranga arenga miliyoni 10 bayubakishije, miliyoni 8 zavuye mu bakirisito ubwabo, asigaye ava mu bafatanyabikorwa b’iri torero.

Ngoboka Yves Maurice, umugore we,abana be na nyina umubyara bishimira inzu nziza bahawe n’Abakirisito basengana muri ADEPR Béthel
Ati” Twabonye tutamuha izu gusa ntacyo ayiriramo n’umuryango we kandi inka yamurushya kuyorora kubera ubumuga afite, duhitamo kumuha igishoro cy’ amafaranga ibihumbi 500, kuko muri iyo nzu, iri iruhande rw’umuhanda twamwubakiyemo aho yacururiza n’ibicuruzwa bimwe tubishyiramo.”
Yongeyeho ati” Ni igikorwa ngarukamwaka twiyemeje nk’abakirisito ba Béthel n’inshuti zacu. Iyi ni inzu ya 3 twubatse kuva twabyiyemeza muri 2024. Ndashimira buri wese witanga ngo bigerweho kuko hari n’ibindi dukora biteza imbere umurimo w’Imana. Ntituzacogora gukora ibyiza,tuzakomeza.”
Umushumba wa paruwasi y’itorero ADEPR mu karere ka Rusizi, Rév.past.Mushimiyimana Jean Claude avuga ko igikorwa nk’iki cyo kwita ku bababaye ari inshingano y’itorero ADEPR.

Bamushyikiriza bimwe mu bicuruzwa agiye gutangiriraho acuruza
Ati” Nk’itorero rifite inshingano y’ivugabutumwa rigamije guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye,ni inshingano zacu Kuko umuntu atavuga ko afite ubuzima bwiza adatuye neza.“
Yongeyeho, ati” Ni muri urwo rwego n’uyu yabonewe icumbi. Binagamije kwerekana ko itorero ryifatanije na gahunda y’igihugu yo gufasha abantu kwikura mu bukene ngo biteze imbere ari yo mpamvu yanahawe igishoro kandi ibikorwa nk’ibi byiza tuzabikomeza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yashimye aba bakirisito iki gikorwa cy’indashyikirwa, ko kigera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu Paul Kagame wifuriza abanyarwanda bose kubaho neza batekanye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred ashimira aba bakirisito iki gikorwa yise indashyikirwa
Ati” Kubona bitekerezwa bikanakorwa nk’abakirisito ubwabo mu bigaragara badafite ubushobozi buhambaye, bivuze ko gutanga ari umutima,atari ukugira byinshi. Ni ko gusenga nyako. Bakomereze aho turabashyigikiye cyane.”
Avuga ko Akarere ka Rusizi gafite inzu zirenga 1000 zikeneye gusanwa, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere na MINUBUMWE, bagenda babikemura mu bushobozi buhari.

Ngoboka Yves Maurice yishimira kwakirira Abayobozi mu nzu itorero ADEPR Béthel ryamushyikirije

Abaririmbyi ba Korali Elayo muri iri torero bashima Imana ku bw’iki gikorwa gikomeye bagezeho

Ngoboka Yves Maurice n’umugore we n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso
@Rebero.rw
