Ikipe ya Police VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore, zombi zegukanye Irushanwa rya Climate Action ryakinwaga ku nshuro ya mbere. Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryasojwe ku wa 30 Gicurasi 2026 mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Gisagara.


Ryateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Umukino wa nyuma mu bagore. Ikipe ya RRA WVC yatangiye umukino neza itwara amaseti abiri ya mbere itsinze Police WVC amanota 26-24 ndetse na 25-22.
Iyi kipe yasabwaga iseti imwe igatwara igikombe cyangwa igatsindwa imwe igatsinda indi ariko Police WVC itsinda amaseti abiri yakurikiyeho ku manota 25-15 na 25-23.
Amakipe yombi yahise anganya amaseti abiri ku yandi bityo hashyirwaho iya kamarampaka. Ikipe ya RRA WVC yitwaye neza iyitsinda ku manota 15 kuri 11 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2, ihita yegukana igikombe.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwo mu bagabo na wo wari ukomeye hagati y’Ikipe ya REG VC na Police VC. Ikipe ya REG VC yegukanye iseti ya mbere itsinze amanota 25-19 ndetse n’iya kabiri ku manota 25-18.
Ikipe ya REG VC yagarutse mu mukino neza, yegukana iseti ya gatatu yari iya mbere yayo ku manota 25-23 inatatwara iya kane y’umukino ku manota 25-22 amakipe yombi anganya amaseti 2-2.
Ikipe ya Police VC yitwaye neza iyitsinda ku manota 15 kuri 11 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2 inatwara igikombe.


Police VC na RRA WVC zegukanye ibikombe zahawe miliyoni 4 Frw mu gihe REG VC na Police WVC zabaye iza kabiri zabonye miliyoni 3 Frw. Amakipe ya gatatu mu byiciro byombi ari yo Gisagara VC na IPRC Huye yabonye miliyoni 1,5 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yagargaje ko impamvu basinyanye amasezerano y’imikoranire na FRVB ari ukugira ngo abakora siporo bagire uruhare mu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije ariko bihereye kuri bo ubwabo.

Ati: “Twabonye ko gukorana n’amakipe ya siporo bifasha, niyo mpamvu twasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda kugira ngo aho bagiye gukorera amarushanwa atandukanye n’ubutumwa bujyanye no kubungabunga ibidukikije butambutswe, mbere na mbere duhere ku bakinnyi, ubwabo bumve kamaro ko kubungabunga ibidukikije, hari benshi babareberaho iyo batambukije ubutumwa cyane cyane urubyiruko bumva ubutumwa bwatambukujwe n’aba bakinnyi.”
Abuga ko atari muri Volleyball gusa no mu yindi mikino bazageramo kandi rikazaba ari irushanwa rizakomeza kubaho.
Ati: “Iyi niyo Federation tatangiranye nabo ariko tuzagira n’abandi, tuzagura imikoranire tugere no kuyindi mikino.”
Ikipe ya REG VC yagarutse mu mukino neza yegukana iseti ya gatatu yari iya mbere yayo ku manota 25-23 inatatwara iya kane y’umukino ku manota 25-22 amakipe yombi anganya amaseti 2-2, ibyari bivuze ko hagomba kwitabazwa iseti ya gatanu kamarampaka.Iyi seti nayo ikipe ya Police VC yayitwaye itsinze amanota 15-11, yegukana umukino ku maseti 3-2 inatwara igikombe.
Ibikombe PoliceVC na RRA WVC zegukanye, byari baherekejwe na miliyoni 4 Frw.
@REBERO.RW
