Amazu umuyaga wagurukanye ibisenge by'inzu ubu baracumbitse abaturage
Mu karere ka Gisagara umurenge wa Gikonko akagari ka Cyiri umudugudu wa Murambi, abafite ubumuga bamaze kwisobakirwa aho umufatanyabikorwa NUDOR atangiye kubageraho, nubwo Ibiza byababayeho ariko nabo bizeye ko abatarasanirwa cyangwa ngo bahabwe ingurane y’ibyabo byangiritse akarere kabari hafi.
Mu kagari ka Cyiri umudugudu wa Murambi ubwo bahuraga n’ibiza by’imvura nyinshi ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi amazu amwe agasambuka, abagezweho n’ingaruka harimo abafite ubumuga bagera ku munani, muri batandatu babashije kugaruka mu buzima busanzwe bafashijwe n’imiryango yabo, ariko babiri basigaye akarere ka Gisagara kazabafasha kubona uko nabo basubira mu buzima busanzwe.
Mukansenga Christine ufite umwana wavukanye ubumuga, avuga ko umwana we amaze kugira imyaka icumi ariko ntaho yajya amusize, ashimira umufatanyabikorwa NUDOR kuko ubu babashije kumenya uburenganzira bwabo, kandi iyo hari gahunda ya Leta ibageraho bose kimwe.

Agira ati: “Ubwo twahuraga n’ibiza ntaho nari kujya nsize umwana wanjye, ikindi abaturanyi nabo bihutiye kuza kureba niba turi amahoro kuko bari baziko mfite umwana wavukanye ubumuga, gahunda zose za Leta zitugeraho kimwe n’abandi, ariko byose tubikesha umufatanyabikorwa wacu NUDOR wabisobanuriye ubuyobozi bw’Akarere”.
Umukozi ushinzwe Imicungire y’ibiza mu Karere ka Gisagara, Hakizimana François, yagarutse ku muntu ufite ubumuga mugihe cy’ibiza ko basobanuriye abaturage ko mbere yo guhunga bagomba kubanza guhungisha ubufite ubumuga, kandi nawe kubera ko imyumvire yazamutse bumva ko batamusiga.
Agira ati: “Kwigisha ni uguhozaho kuko ntabwo wigisha umunsi umwe ahubwo bihoraho ariko abo tubyigisha ubu bamaze kubimenya ariko dukomeza kubigisha dufatanije n’inzeg oz’ibanze”.

Yakomeje avuga ko mu myaka yabanje mbere yuko umufatanyabikorwa NUDOR aboneka hatangaga raporo hatitaye ku byiciro by’abafite ubumuga,ariko aho tumariye kumubona ubu nta raporo twakora tudashyizemo abafite ubumuga, kandi n’abaturage nabob amaze kubisobanukirwa.
Niyonizeye Placide umukozi w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ukora mu mushinga baterwamo inkunga na CBM ugamije kureba ingaruka ziba ku bantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza no kureba uburyo basubira mu buzima busanzwe.
Agira ati: “Mu gihe cy’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu gihe cy’ibiza, abafite ubumuga bagerwaho n’ingaruka ziremereye kurusha ibindi byicirio by’abanyarwanda, mu gihe cyo guhunga ntabwo wasiga ufite ubumuga kugira ngo nawe umurokore, bityo rero ibyo byiciro bitandukanye bibone amakuru kugihe, kandi n’igihe byabaye bafashwe kugira ngo hatagira uhaburira ubuzima bitewe nuko ari”.

Yakomeje avuga ko nk’Akarere gakunze guhura n’ibiza ariko katangirijwe uyu mushinga ushobora kuzakwira mu tundi turere bitewe n’umusaruro watanze n’ishusho yo kuri ako karere ka Gisagara, uyu mushinga ukaba ari uw’umwaka umwe nyuma yibizavamo nibyo bizatanga ishusho yahoo tuzawagurira.
Yasoje ashimira abaturaga b’akarere ka Gisagara byumwihariko umurenge wa Gikonko, kubera ubufatanye bafitanye hagati yabo kuko mu mazu 26 hamaze gusanwa 13, binyuze mu nzego z’ibanze harabayeho n’ubufatanye hagati yabo, ariko kuko hagaragaye ko hari amikoro make bakeneye ubundi bufasha kandi abo baturage ndetse n’inzego zibanze zikabigiramo uruhare kugira ngo zitange amakuru uko bikwiriye.

Amasaka yari ageze igihe cyo kuyatema wagira ngo yanyuzwemo n’imvubu

Iyi nzu y’umukecuru ubu byabaye ngombwa ko ajya gucumbika

Aba nabo barimo wisuganya ngo batangire kongera gushyiraho igisenge cyagiye
@Rebero.rw
