Ubuhinzi bukorerwa hafi y’ishyamba rya Alboretum rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, biri mu bihangayikishije abaturage bahaturiye bavuga ko inguge zituruka muri iri shyamba zikomeje kubangiriza imyaka ku buryo bamwe bavuga ko umusaruro wabo ugenda ugabanuka.
Aba baturage bahinga imyaka itandukanye irimo ibigori, ibishyimbo, ibijumba, imyumbati n’imboga, bavuga ko buri munsi bahora birukanka inguge ziba zaje mu mirima yabo. Bavuga ko akenshi ziza ari nyinshi, ku buryo kuzihashya biba bigoye.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo kimaze igihe, ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika kiraboneka. Basobanura ko hari n’abahitamo kurara mu mirima cyangwa kuhicara amasaha menshi ku manywa kugira ngo bagerageze kurinda imyaka yabo, nyamara bikaba bitabuza ko inguge ziyangiza.
Umwe mu bahinzi yagize ati: “Iyo inguge zije zangiza imyaka mu kanya gato. Turazirukana zikagenda, nyuma y’iminota mike zikagaruka. Biraduhombya kuko imyaka twahinze iba ari yo idutunze.”
Abaturage bavuga ko kuba iri shyamba ricungwa na Kaminuza y’u Rwanda bituma batamenya aho bageza ikibazo cyabo, bagasaba ko habaho ubufatanye hagati ya Kaminuza, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo haboneke uburyo bwo kurinda imyaka yabo no kubungabunga inyamaswa zitangije abaturage.

Abahanga mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije bavuga ko amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa zo mu gasozi agenda yiyongera ahantu henshi haturiye amashyamba n’ahandi hakingiwe. Bagaragaza ko hakenewe ingamba zirimo gushyiraho uburyo bwo gukumira inyamaswa kugera mu mirima, kwigisha abaturage uburyo bwo kubana na zo, no gushaka ibisubizo birambye bitangiza ibidukikije.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko icyifuzo cyabo atari uko izo nguge zakwicwa cyangwa zavanwa mu ishyamba, ahubwo ko bashaka uburyo butuma zibaho zitabangamiye ibikorwa byabo by’ubuhinzi.
Bategereje ko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’izindi nzego zibishinzwe bagira icyo bakora kuri iki kibazo, kugira ngo bahinge bafite icyizere cyo gusarura umusaruro ubatunga aho gukomeza guhinga imyaka yangizwa n’inyamaswa zo mu ishyamba.
@Rebero.rw
