Kugeza ubu, nta mubare ntarengwa w'abaguye muri uyu mutingito cyangwa ibyangiritse uratangazwa
Ubuyapani bwongeye kwibasirwa n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa 7.1 ku gipimo cya Richter, wabaye mu Ntara ya Kumamoto iri ku kirwa cya Kyushu, bituma inzego z’igihugu zitanga umuburo wa tsunami ku bice bimwe na bimwe byo ku nkombe z’inyanja.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’imitingito (JMA), uyu mutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage bo mu turere twawegereye bumva inzu n’ibikorwaremezo byinshi bihinda umushyitsi.
Nyuma yawo, ubuyobozi bwahise busaba abaturage batuye hafi y’inyanja kwimukira by’agateganyo ahantu hirengeye mu rwego rwo kwirinda ingaruka za tsunami ishobora gukurikiraho, nubwo kugeza ubu hataramenyekana niba hari imiraba minini yamaze kugera ku nkombe.

Inzego z’ubutabazi n’izishinzwe guhangana n’ibiza zahise zitangira ibikorwa byo gusuzuma ibyangiritse, kureba niba hari abantu bakomeretse cyangwa bahasize ubuzima, ndetse no kugenzura niba hari ibikorwaremezo byangiritse.
Ubuyapani buri mu gace kazwi nka “Ring of Fire” mu Nyanja ya Pasifika, kamenyerewe kubamo imitingito n’ibirunga byinshi kubera ihuriro ry’amasahani y’isi (tectonic plates). Ni imwe mu mpamvu iki gihugu gihora gishyira imbaraga mu kubaka inyubako zihanganira imitingito no gutegura uburyo bwihuse bwo gutabara abaturage.
Kugeza ubu, nta mubare ntarengwa w’abaguye muri uyu mutingito cyangwa ibyangiritse uratangazwa, mu gihe ibikorwa byo gusuzuma ingaruka zawo bikomeje. Abayobozi basabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe no gukomeza kuba maso mu gihe hashobora gukurikiraho indi mitingito mito (aftershocks).
@Rebero.rw
