NUDOR n'abikorera bo mu karere ka Bugesera mu gushakira hamwe uburyo abantu bafite ubumuga baba benshi mu mirimo itangwa n'abo bikorera
NUDOR n’abikorera bo mu karere ka Bugesera mu gushakira hamwe uburyo abantu bafite ubumuga baba benshi mu mirimo itangwa n’abo bikorera, Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) rirasaba abikorera mu nzego zinyuranye kudaheza abantu bafite ubumuga mu itangwa ry’akazi,amahugurwa n’imenyerezamwuga kuko kugeza ubu usanga mu makampani menshi y’abikorera nta bantu bafite ubumuga bakoramo n’aho bari bakaba bake cyane kandi na bo byaramaze kugaragara ko umusaruro batanga udashidikanywaho.
Mu kiganiro bamwe mu bikorera bo mu karere ka Bugesera bagiranye n’umukozi wa NUDOR ushinzwe umushinga “Dukore twigire” ukorera mu turere twa Bugesera, Huye,Rwamagana na Kicukiro, Murekatete Brigitte, Ku wa kabiri tariki 13 Kanama,2024, byagaragaye ko abikorera bakoresha abantu bafite ubumuga bakiri bake cyane n’ababafite bakagira umubare muto cyane ugereranije n’abandi bakozi babo, bakaba bumvikanye ko bigomba guhinduka.
Aganira na Rebero.rw nyuma y’icyo kiganiro impande zombi zemeza ko cyagenze neza, Murekatete Brigitte yavuze ko baganiriye cyane cyane n’abikorera bari mu myuga itandukanye irimo ubudozi, ubwubatsi, amagaraje, inzu zogosherwamo zikanatunganya ubwiza n’abandi bashobora guha akazi, amahugurwa cyangwa imenyerezamwuga abantu bafite, hagamijwe kumenyana no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abantu bafite ubumuga babe benshi mu kazi gatangwa n’abo bikorera, imbogamizi zigihari n’uburyo bafataniriza hamwe kuzikemura.
Abikorera bemeye impinduka mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu kazi, amahugurwa n’imenyerezamwuga

Murekatete Brigitte ( ibumoso) avuga ko afite icyizere ko mu bihe bya vuba abantu bafite ubumuga barangiza kwiga imyuga, kubona akazi, amahugurwa cyangwa imenyerezamwuga mu bikorera bizajya byoroha cyane.
Yagize ati: ”Muri gahunda ya’Dukore twigire’ uretse guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, banakore imishinga inyuranye ibateza imbere, tunafite indi gahunda yo kwigisha imyuga urubyiruko cyane cyane urwacikirije amashuri n’uritarize, ngo rushobore kwiteza imbere,haba mu kazi cyangwa kwihangira imirimo. Kuganira no kugirana imikoranire inoze na ba rwiyemezamirimo muri urwo rwego rero ni ingirakamaro cyane.”
Yavuze ko ba rwiyemezamirimo bahuye bamwijeje ko bagiye kubishyiramo imbaraga nyinshi, mu bo baha imirimo,amahugurwa cyangwa imenyerezamwuga hakabonekamo umubare munini w’abantu bafite ubumuga, byaba ngombwa bagakorana bya hafi n’abakozi ba NUDOR mu mirenge no ku cyicaro i Kigali bakajya babaha abo bazi bafite ibyo bibazo,kuko ari bo baba babazi neza n’ubushobozi bwabo,barabigishije.
Ati: ”Icyagaragaye ni uko hakiri icyuho gikomeye cyane, bisaba imbaraga nyinshi za benshi ngo kivemo,haba mu bantu bafite ubumuga ubwabo bamwe bacyitinya na ba rwiyemezamirimo batabyitagaho kubera impamvu zinyuranye zirimo kwishyiramo ko babahombya kuko hari ubushobozi baba badafite ugereranije n’abantu badafite ubumuga, ariko dufite icyizere ko hagiye kugaragara impinduka zikomeye kuko ba rwiyemezamirimo babyumva neza cyane.”
Yasabye n’abandi ba rwiyemezamirimo mu gihugu hose kumva ko n’abantu bafite ubumuga boshoboye, batanga umusasuro kandi batiganda mu kazi, bakeneye na bo kwinjizwa mu mirimo ngo biteze imbere.
Ba rwiyemezamirimo baganiriye na Rebero rw, bavuze koko ko icyo cyuho gihari ariko kigiye gukosorwa. Dusabe Nadia ufite salon yogosherwamo ikanakorerwamo indi mirimo y’ubwiza, i Nyamata, yavuze ko mu bakozi 21 akoresha harimo umwe gusa ufite ubumuga.
Ati: ”Ndabyemera nanjye rwose ko ari ikibazo ariko tugiye kwikosora kuko iki kiganiro cyatwunguye byinshi tutitagaho nk’abakoresha. Mu mezi 2 ari imbere kuko dukenera abakozi buri mezi 2, impinduka zizagaragara.”
Gasigwa Protais, umaze imyaka irenga 30 ari rwiyemezamirimo mu budozi ku Ruhuha, na we akaba afite ubumuga bw’ingingo,yavuze ko yihereyeho adashidikanya ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga kuko ubumuga bwe butamubujije kuba umukoresha, aho akoresha abakozi 5 muri ako kazi ke. Yavuze ariko ko mu bakozi 5 akoresha nta n’umwe ufite ubumuga urimo, ariko yahuguye 4 bararangiza bajya gukora ahandi.

Abikorera bemeye impinduka mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu kazi, amahugurwa n’imenyerezamwuga
Ati: ”Nyuma y’iki kiganiro ngiye kongeramo abantu bafite ubumuga mu bo nkoresha, kuko twungukiyemo byinshi cyane birimo ibyo tutitagaho kandi ari ingenzi cyane.”
Imanaroyo Etienne, Manager w’uruganda rwa BEO Company rukorera ubudozi Kimisagara mu mujyi wa Kigali yavuze ko mu bakozi 86 bakoresha harimo 2 gusa bafite ubumuga. Bakora neza cyane kandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akavuga ko kubongera nta kibazo.
Ati: ”Ahubwo ni inyungu cyane kuri twe kuko bo bakora neza cyane kuko nta kiba kibarangaza, bakanoza umurimo ku buryo kubongera inyungu ari izacu cyane kandi tugiye kubikora.”
Babihurizaho na Nsanzineza Sixbert, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubwubatsi cya Land discovess gikorera mu gihugu hose, uvuga ko mu bakozi barenga 200 bakoresha, 8 gusa ari bo bafite ubumuga kandi hari imirimo myinshi yatuma bongera uwo mubare.
Ati: ”Ikiganiro nk’iki hari igihe gikangura ubwonko bw’umuntu akabona ikindi akwiye gukora atakoraga. Ku bufatanye na NUDOR abo bazaduha tuzabakira, cyane cyane ko,duhereye kuri abo dufite,natwe turi abahamya bo guhamya ko nta gushidikanya ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga, ibyo bashoboye bihari kandi babikora neza, icyaburaga ari umwanya nk’uyu wo kubyunguranaho ibitekerezo.”
Mukwiye Gaspard ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga mu karere ka Bugesera ( hagati) ashima uburyo abikorera bumva neza akamaro ko kwinjiza abantu bafite ubumuga mu bigo byabo by’ubukozi

Mukwiye Gaspard ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga mu karere ka Bugesera ( hagati) ashima uburyo abikorera bumva neza akamaro ko kwinjiza abantu bafite ubumuga mu bigo byabo by’ubukozi
Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga, Mukwiye Gaspard,yashimye cyane iki kiganiro, ibitekerezo binyuranye byagitangiwemo n’umwanzuro wagifatiwemo ukomeye wo kurushaho kuzamura imibereho y’abantu bafite ubumuga.
Ati: ”Ni intambwe ikomeye cyane itewe,idasubira inyuma, twizera ko umusaruro wayo ugiye gutangira kwigaragaza mukiva aha, tukanashimira cyane NUDOR byose ikora mu guharanira uburenganzira n’iterambere by’abantu bafite ubumuga, akarere ka Bugesera kakaba katazahwema kubaba hafi mu mikoranire inoze“.
Yakebuye ba rwiyemezamirimo bacyumva ko guha akazi umuntu ufite ubumuga ari ukwihombya, guhinduka bagakora ingendo shuri aho babakoresha bakirebera umusaruro ukomeye batanga n’uburyo batunganya neza akazi bashinzwe, na bo bagatangira kwinjiza abantu bafite ubumuga mu byo bakora.
@Rebero.rw
