Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basabwe kutagira uburenganzira na bumwe babavutsa
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Betty asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutagira uburenganzira na bumwe babavutsa,bwaba ubwo kwiga,kuvurwa,kujya aho abandi bana bari no gukina na bo,n’ubundi kugira ngo na bo babe mu mibereho myiza yose ishoboka nk’abandi banyarwanda.
Yabibasabye mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Nyamata,akarere ka Bugesera, ku wa 3 tariki ya 14 Kanama,2024,bugamije gukangurira abantu b’ibyiciro bitandukanye kumenya uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga,cyane cyane ko harikiri aho bigaragara ko hari aho bagihezwa mu nzu cyangwa mu bikari n’ababyeyi babo cyangwa abo mu miryango yabo, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe.
Muri ubu bukangurambaga bwateguye n’umushinga wa NUDOR witwa’Dukore twigire’ ukorera mu turere twa Bugesera,Huye,Rwamagana na Kicukiro, Dr Mukangango Betty na we ufite ubumuga bwo kutabona akaba yigisha muri kaminuza nkuru y’uRwanda, ari n’umuyobozi wa NUDOR,yihereyeho yagaragaje ko abantu bafite ubumuga bashoboye, ko na we iyo avutswa uburenganzira bwo kwiga ataba aria ho ari ubu.
Yahahereye asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga cyangwa abo baturanye, kutabavutsa uburenganzira bwo kwiga kuko ari yo ntangiriro y’ubuzima bwiza bwose.

Umuyobozi wa NUDOR,Dr Mukarwego Betty ashimira Leta irangajwe imbere na perezida Kagame agaciro yahaye abantu bafite ubumuga
Ati: “Cyane cyane ndibanda ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga. Niba hari umubyeyi muturanye ufite umwana ufite ubumuga atajyana mu ishuri,wamubwira ibyo wabonye n’ibyo wumvise uyu munsi,haba mu ikinamico ,indirimbo n’impanuro z’abayobozi,n’uburyo abari mu matsinda y’abantu bafite ubumuga biteza imbere,kugira ngo umubyeyi akure umwana we mu rugo amujyane mu ishuri,yige nka barumuna be cyangwa bakuru be“.
Yakomeje ati’’ Jye ubahagaze imbere nababwiye ko ndi Dogiteri. Si ndi umuganga,ndi umwarimukazi muri kaminuza y’uRwanda,ishami ry’uburezi. Nigisha abarimu bazasohoka muri kaminuza bakigisha abana b’abanyarwanda, cyane cyane abafite ubumuga butandukanye.’’
Yababwiye ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kwigisha muri kaminuza no gukora indi mirimo y’ubwenge akora, ashimira abanyabugesera bamaze gutera intambwe yo kumva ko abantu bafite ubumuga atari ibintu ahubwo ari abantu nk’abandi, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukora nk’ibyo abatabufite bakora.
Yaboneyeho gushimira Leta y’uRwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame imbaraga yashyize mu guha no guhesha agaciro abantu bafite ubumuga, uburenganzira bwabo bukaba bwubahirizwa hose mu rwego rw’amategeko, hakaba n’amasezerano mpuzamahanga uRwanda rwashyizeho umukono ajyanye n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,byose bigamije kwerekana ubushobozi bwabo no gufashwa kubaho neza.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’ubukangurambaga bizakomeza, anihanangiriza abantu bafite ubumuga basabiriza,ko bidakwiye kuko byaciwe, ko iterambere ryabo ritashingira kuri uko gusabiriza cyangwa kugirirwa impuhwe nk’abadashoboye.
Ahubwo ryashingirwa mu burenganzira bwo kugera ku bushobozi bwo kwiteza imbere bo ubwabo,binyuze mu kwiga, mu matsinda yo kwiteza imbere, kubona imirimo no kuyinoza n’ibindi,bakaba batagomba gusigara inyuma mu rugamba rw’iterambere.

Abayobozi banyuranye bitabiriye ubu bukangurambaga
Ibyakozwe byose, haba mu ikinamico aba baturage bakiniwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (THT), haba mu ndirimbo z’umuhanzi Alexandre Linco na we ufite ubumuga bwo kutabona akanaba umwe mu bakinnyi b’ikinamico b’uyu muryango, n’ibindi, abaturage bavuze ko babihereyeho barushijeho gusobanukirwa neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.
Niyikiza Aimée Marie Henriette wo mu kagari ka Murama,umurenge wa Nyamata,ufite abana 2 bafite ubumuga, yavuze ko hari uburenganzira batabona, bitamuturutseho ahubwo bitewe n’ubukene, nk’igihe barwaye ntibabe bavuzwa neza, bigatuma umukuru wigaga mu wa 2 w’amashuri abanza yiga nabi ,akaba yari yaranarivuyemo.
Ati’’ Nyuma y’ubu bukangurambaga ngiye gushaka uburyo ndimusubizamo.’’
Nyiramashyaka Petronille wo mu kagari ka Kayumba,umurenge wa Nyamata,avuga ko umwana we yavukanye ubumuga bw’ingingo,ubu afite imyaka 2 n’amezi 3. Ko bakimubyara bakamusangana ubumuga batabyakiriye neza, bumvise ari nk’ishyano ribaguyeho batazi aho riturutse,cyane cyane ko nta wundi wo mu miryango yabo yombi wari warabuvukanye.
Ati’’ Ndashimira cyane NUDOR n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera,kuko uko bagiye batwegera,batubwira ko umwana ufite ubumuga aba ari nk’abandi,ko kumubyara bisanzwe,atari ishyano riba riguye, twaje kubyakira.’’
Yarakomeje ati’’Ubu turamukunda cyane, twumva na we azatugirira akamaro nk’abandi bana. Ntibyari gushoboka iyo ubukangurambaga nk’ubu butabaho. Ni ingirakamaro cyane ku babyeyi nkatwe,budusubizamo imbaraga, kuko n’urucantege ruba ari rwinshi.’’

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga Mukwiye Gaspard yashimiye NUDOR ubu bukangurambaga yategiye
Umukozi w’akarere ka Bugesera uhashinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga,Mukwiye Gaspard yashimiye NUDOR ubu bukangurambaga, anizeza ko akarere ka Bugesera kazakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa mu buryo bwose bushoboka,ahahera asaba buri wese kugenda muri uwo mujyo.

Mu ikinamico na ho herekaniwe ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga

Umuhanzi Alexandre Linco ufite ubumuga bwo kutabona yerekanye ko abantu bafite ubumuga bashoboye
@Rebero.rw
