Abitabiriye ubukangurambaga banyuzwe n'ibiganiro bahawe
Abantu bafite ubumuga mu karere ka Huye bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira,kugurizanya no kugobokana bafashijwe gushinga n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) mu mu mushinga wawo wa ‘Dukore twigire’ uterwa inkunga n’ umuryango w’abadage witwa CBM barishimira impinduka aya matsinda yabazaniye mu bukungu n’imibereho myiza.
Babitangarije Rebero.rw kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama,2024, mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu b’ibyiciro bitandukanye kumenya uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, bwabereye i Cyizi mu murenge wa Maraba, cyane cyane ko hari aho bikigaragara ko abenshi mu baturage batarabusobanukirwa neza.
Bwaba ubutumwa bw’abayobozi,ubunyuze mu bihangano mu ndirimbo, mu ikinamico yakinwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ( THT), n’ibindi, byose byashimiraga Leta y’ubumwe irangajwe imbere na perezida Kagame agaciro gakomeye yahaye abantu bafite ubumuga,byatumye bitinyuka bajya ahagaragara, bariga,bazamura impano n’ubushobozi bwabo.

Binyuze mu ikinamico hagaragajwe uburyo abantu bafite ubumuga na bo bashoboye.
Mu byagaragajwe n’abantu bafite ubumuga baganiriye na Rebero.rw, ni impinduka zifatika mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bigenda bibagaragaraho, bitewe ahanini n’imbaraga ubufatanye bwa NUDOR, ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’ubw’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bwagaragaje guhera muri 2022,cyane cyane mu kubahuriza hamwe mu matsinda n’inama bagiye bahabwa.
Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 40,wo mu murenge wa Maraba,ufite umugore n’abana 3, avuga ko afite ubumuga bw’ingingo amaranye imyaka 8 yakuye ku mpanuka yagize aba mu mujyi wa Kigali, bituma agaruka iwabo mu cyaro, aho yari aje nko guhanga ubuzima bundi bushya.
Avuga ko ubwo buzima bw’ubumuga bwamushyize mu bwigunge,abo yegereye aho kumuganiriza bakamwita ikimuga, ntagire n’umuha akazi,ku buryo yifuzaga aho yakura n’amafaranga 5000 akahabura.

Sindayigaya Emmanuel avuga ko iyo atishyira hamwe n’abandi mu itsinda ataba ari aho ageze ubu
Ati: ”Ku bw’amahirwe muri 2022 haje umushinga ‘Dukore twigire’ wa NUDOR udukangurira kwishyira hamwe mu matsinda yo kubitsa,kugurizanya no kugobokana njyamo mu ba mbere.”
Arakomeza ati: “Nagujijemo amafaranga 5000 nkodesha umurima, mpinga inyanya nkuramo amafaranga 35.000, nguza andi 20.000 nkodesha indi mirima kuko ntayo nagiraga, ndangura amasaka,nshuruza ubushera, ntangira kwizamura buhoro buhoro.”
Ashima Leta yamubaye hafi imuha inka ya girinka ayifata neza ifumbire iyivuyeho ikamwereza imyaka, anahabwa amabati yubaka inzu, ubu yayitunganije neza kubera itsinda, afite n’andi matungo arimo n’ingurube, n’ibindi yigezaho bimuhesha agaciro n’ijambo mu bandi,yemeza ko atari kugeraho iyo hataba iryo tsinda.
Mukeshima Régine w’imyaka 37, utuye mu murenge wa Simbi, avuga ko yagize impanuka afite imyaka 17, ku myaka 18 umugabo wubatse wamwitagaho anamuvuza aramushuka amutera inda,ubuzima buba bubi cyane .
Avuga ko nyuma yaho yabyaye abandi bana 3 ubu afite 4.
Ati: “Nari ndi mu bwigunge n’abana banjye akanyamuneza nakazaniwe n’itsinda mazemo amezi 9. Ndabasha kuganira n’abandi ngashira umubabaro, nguza mu itsinda nkabona mituweli n’amafaranga ajyana abana mu ishuri. Ndateganya ko niturasa ku ntego nzagura itungo ngakomeza n’ibindi binteza imbere.”

Murekatete Brigitte,umukozi wa NUDOR ushinzwe umushinga’Dukore twigire’ abasaba kudacika intege mu bibazo bahura na byo
Yishimira agaciro ahabwa n’abaturanyi be, batakimwita igicumba, ngo arasannye ntacyo yakwimarira, ko ubu n’igitekerezo atanze cyakirwa neza,atari nka mbere yavugaga ntihagire umwitaho. Izi mpinduka zinashimangirwa n’abafashamyumvire babakurukirana umunsi ku wundi mu matsinda.
Munyakayanza James,umufashamyumvire wa NUDOR ushinzwe amatsinda y’abantu bafite ubumuga mu mirenge ya Karama na Maraba, ati” Aya matsinda yabazaniye impinduka zigaragara. Byonyine guhura bakungurana ibitekerezo ni ikintu gikomeye cyane. Guhuriza hamwe duke babona,bakabasha kuguza bagakora ibibateza imbere, mbere ntibyabagaho. Ibyo buri wese agearaho nyuma yo kugabana ayo baba babitse biba bifatika kuko tubigisha kuyabyaza umusaruro ufatika. Bari mu nzira nziza y’iterambere rwose.”
Niyonsenga Fabien, umufashamyumvire mu mirenge ya Rusatira na Mbazi, na we ati” Ubuhamya bwivugira burahari mu bantu bafite ubumuga mu mirenge ya Rusatira na Mbazi.
Dufitemo umugore ukora umwuga wo kogosha kandi ku bw’ubumuga bwe mbere yumvaga bitashoboka. Dufite n’abandi bihangiye imirimo inyuranye yabakuye habi uyu munsi bakaba batanga akazi. Bikozwe muri iyi myaka 2 bamaze mu matsinda. Dufite icyizere ko imbere hazarushaho kuba heza kuko bamaze gusobanukirwa iterambere,n’abantu batakibabona mu ndorerwamo yo gusabiriza no kubatera impuhwe, bababona nk’abashobora gukoresha ubushobozi bifitemo bakiteza imbere.
Umufashamyumvire uhagariye abandi mu karere ka Huye, Ahishakiye Jean Paul, avuga ko bafite amatsinda 157, agizwe n’abanyamuryango 4500 barimo 3980 bafite ubumuga,mu mirenge yose uko ari 14 igize aka karere.
Ati: “Rwose nta gushidikanya aya matsinda aragenda abahindurira ubuzima. Barabona inguzanyo byoroshye nta ngwate basabwe,bitewe no kwigira kwabo, ntawe ugihangayikira mituweli,kujyana umwana mu ishuri cyangwa ikimutunga nka mbere. Turashimira cyane NUDOR yazanye iyi gahunda kuko n’ab’ubushobozi buke batabashaga kubona inguzanyo ubu barazibona bagakora imishinga iciriritse bakizamura.”
Avuga ko bakomeje gushishikariza abatarayagana kuyagana byihuse, bakareka gusigara inyuma kandi na byo bizagerwaho.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Huye,Tuyisabe Théoneste yasabye abantu bafite ubumuga kugendera kure ingeso yo gusabiriza
Muri Ubu bukangurambaga Tuyisabe Théoneste Uhagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ( NCPD)mu karere ka Huye, na we yashimiye NUDOR, ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abandi bose bashishikajwe n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga imbaraga bashyira muri izi mpinduka zose.
Yanashimiye abantu badafite ubumuga babashyigikira,haba mu matsinda,ibiganiro n’ubukangurambaga nk’ubu.
Ati: “Mbere batubonagamo ubusabirizi n’abaterampuhwe, ariko ubu namwe mugenda mwibonera ko n’akazi uretse kukagira twanagatanga.”
Yasabye umubyeyi wese ubyaye umwana ufite ubumuga kujya amufata nk’impano aho kumubona nk’ikibazo kuko na we aba azamugirira akamaro nk’abandi bana.
Murwanashyaka Théophile,ushinzwe porogaramu y’imibereho myiza n’iterambere ry’abantu bafite ubumuga muri NUDOR, na we ashimangira impinduka mu mibereho y’abantu bafite ubumuga zazanywe n’amatsinda.
Ati: “Amatsinda yagize akamaro gakomeye cyane kuko bagiye bahera ku biceri bafite, ayo bizigamiye akabateza imbere bifatika. Bageze ku rwego bubahwa na bagenzi babo badafite ubumuga babasuzuguraga mbere. Ni intambwe ikomeye cyane yatewe”
Yakomeje ati: “Ikindi,hari abafashamyumvire twabahaye babakurukirana umunsi ku wundi,na bo barafashije cyane. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye ni ubwo gushimirwa cyane, kuko uburyo dufatanya muri byose buduha icyizere ko n’igihe uyu mushinga utazaba uhari ibyagezweho bitazasubira inyuma.”
Yabasabye gukuba kenshi ibyo bagezeho ubu kugira ngo bemeze n’abataremera ubushobozi bwabo, gukomeza kuba intangarugero mu myitwarire myiza aho bari hose no gukomeza kwitabira gahunda za Leta nk’uko babikora ubu.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Huye Kanamugire Yvette yashimangiye uruhare rw’aka karere mu mpinduka mu mibereho y’abantu bafite ubumuga
Umuyobozi w’ushami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Kanamugire Yvette yashimye iyi ntambwe imaze guterwa n’abantu bafite ubumuga abasaba gukomeza gukorana umurava no guharanira kugera kure hashoboka mu iterambere, akarere kakaba katazahwema kubashyigikira.
@Rebero.rw
