Abayobozi banyuranye bishimiye uburyo Kibogora polytechnic yegereye abayituriye mu kubafasha mu rugamba rw'iterambere
Ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibogora polytechnic iri mu kagari ka Kibogora,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke buravuga ko inshingano kaminuza zigira zo kwigisha,ubushakashatsi no kuzamura imibereho y’aho zikorera izikomeyeho cyane,ikaba izigeze kure aho muri uyu mwaka wonyine yakoreye abayituriye ibifite agaciro ka miliyoni 27.
Byavuzwe n’umuyobozi mukuru wungirije wayo ushinzwe amasomo, Reverend prof. Ndikumana Viateur ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri,2024,ubwo iyi nkaminuza yifatanyaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage b’aka kagari ka Kibogora mu muganda rusange, ikanaha abatuye umudugudu wa Nyenyeri muri aka kagari ibyo yakageneye mu rwego rw’imibereho myiza y’abagatuye.
Mu byashyikirijwe abaturage uwo munsi n’ibindi bari barahawe kuva uyu mwaka utangira, hari amazi meza babatunganyirije ahari isoko yari iriho robine imwe, amazi yabura muri icyo gice umubyigano w’abanyeshuri n’abaturage basanzwe bahavomera ukaba mwinshi, abahasanzwe bakabura uburyo bavoma, iyi kaminuza yongeramo robine ya 2.

Révérend prof. Ndikumana Viateur( i bumoso) na Meya Mupenzi Narcisse ( i buryo) bashyikiriza ku mugaragaro amazi Kibogora polytechnic yhaye abaturage bo mu mudugudu wa Nyenyeri.
Hari abantu 300 bahawe mituweli,imiryango 100 yahawe inzitiramibu 180 n’abana 20 bo mu miryango 20 bahawe amakayi, biyongeraho imiryango 18 yubakiwe ubwiherero,imiryango 20 yubakiwe uturima tw’igikoni,hakaba n’umuturage ukennye cyane iri shuri rizashyikiriza inka muri uku kwezi k’Ukwakira yitezweho kuzamuvana mu cyiciro cy’abakennye cyane akajya mu bifashije.
Reverend Prof. Ndikumana Viateur ati’’ Nka kaminuza twiyemeje kugira uruhare runini cyane mu mibereho y’abaduturaniye. Ibi twakoze biriyongera ku bindi twakoze umwaka ushize birimo imiryango 3 twubakiye. Tubikora ngo tubereke ko Leta yacu nziza irangajwe imbere na perezida Kagame ibakunda cyane, natwe nka kaminuza tubakunda,tubifuriza ibyiza byose.’’
Yavuze ko nubwo n’ibindi bice by’uyu murenge wa Kanjongo bigerwaho n’ibyiza biva muri iyi kaminuza, bibanda cyane mu mudugudu wa Nyenyeri kugira ngo badatatanya cyane imbaraga ngo binabuze ibyo bakora kugaragara cyane.
Akabasaba kugaragaza impinduka zizanwa n’ibyo babagezaho,ubwo bazabona koko ko hari igihinduka bakazimukira no mu yindi midugudu.
Ati’’ Nkubu dufite kampisi( Campus) 2,iya hano I Kibogora n’iyo mu mujyi wa Rusizi. Ibyo dukora hano mu minsi iri imbere turatangira kubikorera n’abanyarusizi. Byose ni ukugira ngo tubabwire ko kaminuza atari ukwigisha gusa, ko n’uyituriye atayifitemo umwana imufitiye akamaro gakomeye cyane, ntitubibabwire mu magambo gusa,tukabibabwira tunabereka ibyo tubakorera bibigaragaza.’’
Masengesho Emerance ubwo yavomaga amazi nyuma y’uko uyu muyobozi n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse bayabamurikiye ku mugaragaro,yagaragaje akanyamuneza bafite ko kongererwa iyi robine.

Ntakirurimana Béatrice umwe mu bahawe inzitiramibu
Ati’’ Dukize umubyigano wa hatio na hato cyane cyane iyo amazi yaburaga mu bindi bice. Ntitwabona uburyo dushimira Leta yacu irangajwe imbere na perezida Kagame n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza budukoreye iki gikorwa cy’ingenzi. Ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza yita ku muturage wese.’’
Ntakirutimana Béatrice wahawe inzitiramibu,na we yagaraagje ibyishimo kuko mu bana 6 afite ,afite imwe gusa,iyi yindi ikaba igiye gufasha kuko muri iki gihe cy’imvura itangiye kugwa,kubera no guturira ikivu,imibu iba yabaye myinshi.
Ati’’ Hehe na malariya. Twari dufite ubwoba mu rugo kubera malariya twahoraga twikanga.. Imana ifashe iyi kaminuza ihore itera imbere kuko idufitiye akamaro kanini cyane. Iyi nzitiramibu irasanga ibindi bampoye birimo inkoko zamfashirije abana kuva mu mirire mibi, akarima k’igikoni banyubakiye na ko kamfasha,n’ibindi bingirira akamaro bigaragara,nishimira.’’
Uwamahoro Ernestine wiga mu wa 4 w’ayisumbuye na we nyuma yo guhabwa ibikoresho by’ishuri,umunezero wari wose.
Ati’’ Umutima ugiye hamwe ngiye kurushaho kwiga neza. Ndabashimiye cyane pe,Imana ibahe umugisha mwinshi. Ibyishimo byanjye nzabiberekera ku manota nzazana kuko icyari inzitizi bagikuyeho.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yavuze ko bigaragara ko iyi kaminuzairi mu nshingano zayo neza,kuko ibi ikorera abaturage yabanje kubikorera ubushakashatsi,isanga bari mu mibereho ikwiye kuzamurwa inatangira kubazamura.

Meya Mupenzi Narcisse yasabye abaturage kujya bagaragaza impinduka muibereho ziterwa n’aya mahirwe abageraho
Ati’’ Ni igikorwa twishimira twese ni yo mpamvu nk’ubuyobozi tuba twaje kwifatanya. Abagerwaho n’aya mahirwe turabasaba impinduka zigaragara , mu myumvire no mu biikorwa. Niba uhawe inzitiramibu uyifate neza ikurinde malariya imbaraga uzikoreshe witeze imbere. Turashaka kubona uwafashijwe ahinduka ntahore yumva yafashwa. Agahindura icyiciro na we akaba yafasha abandi.’’
Kibogora polytechnic yashinzwe muri 2012. Kugeza ubu ifite amashmi 4,ajyanye n’uburezi,ubuzima,ubukungu n’iterambere na Tewolojiya. Ifite abanyeshuri bakabakaba 8000 muri kampisi ya Kibiogora n’iya Rusizi ikaba inamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 7000 kuva yatangira.
Uretse kwigisha no guteza imbere abaturage , Reverend Dr Ndikumana Viateur avuga ko inakora ubushakashatsi ku bibazo by’ingutu byugarije abaturage bayituraniye,biri mu bukungu,ubuzima n’imibereho myiza.
@Rebero.rw
