Bavuga ko bishimiye aho bageze mu iterambere
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative Imbanzabigwi Muhinzi w’umuceri Nyakabuye ( KOIMUNYA) bavuga ko kuba barabaye indashyikirwa mu makoperative yose yo mu karere ka Rusizi uyu mwaka atari impanuka ahubwo babiharaniye,babikesha ubuyobozi bwiza bubayobora,byose bishingiye ku miyoborere myiza n’umutekano bakesha perezida Kagame.
Babitangaje nyuma y’amatora bakoze y’abazabayobora muri koperative yabo iyi myaka 5 iri imbere, aho basubijeho ababayoboraga bose mu myaka 3 ishize nko kubashimira ibyo babagejejeho,birimo kubaha ijambo, buri munyamuryango akamenya ibimukorerwa,ibijyanye n’umuceri we byose bikava mu bwiru bikajya ahabona,kimwe n’ibyo bagejejweho n’abafatanyabikorwa babo.
Habiyambere Gilbert,umwe muri bo yabwiye Rebero.rw ko kuba bongeye kugirira icyizere uwari umuyobozi wabo Rév.past Furahani Samuel bakamutora 100%, na komite ye yose bakayitora ntawe banenzemo atari impanuka cyangwa itekinika,ahubwo ari ibyo yabagejejeho bitanga icyizere ku biri imbere.

Rév.past. Furahani Samuel wongeye gutorerwa kuyobora KOIMUNYA yahize kuyigeza Ku rwego rw’amakoperative akomeye ku rwego rw’igihugu
Ati’’Icya mbere twamushimye ni uburyo yazahuye koperative ukurikije uko yayisanze,tukaba dukora mu bwisanzure, icyo tumubwiye akacyumva akemera kujya inama. Ikindi ni uburyo yaduhuje n’abafatanyabikorwa ba USADF bakaduha imodoka twamurikiwe y’agaciro ka miliyoni 56, bakaba bagiye kutwubakira imbuga zo kwanikaho umuceri z’agaciro k’arenga miliyoni 100, twaranabonye moto izajya ifasha Agoronome wacu kutugeraho twese akatugira inama mu buhinzi bwacu,n’ibindi.’’
Anishimira ko nk’ibibazo bijyanye n’amafaranga y’ishuri y’abanyeshuri byakemutse, nta we uyabura kuko n’ugize ikibazo agurizwa byoroshye,ibyerekeranye na mituweli,ejo heza no kwikenura mu ngo na byo bikaba byarakemutse ku buyobozi bwe na komite yari ayoboye, akizera ko ibyiza birushijeho biri imbere.
Makuba Ildephonse na we yunga mu rya mugenzi we akanongeraho ko ubu nta mwiryane cyangwa bombori bombori bivugwa muri koperative yabo,gukorera mu mutuzo n’umutekano usesuye bikaba ari byo bibafasha kugera aho bari ubu.

Abahinzi bishimira imodoka yabo bamurikiwe
Ati’’ Dufite ibiro bya koperative by’agaciro ka miliyoni 60, twanaguze ikibanza I Kigali kirimo kubakwamo inyubako igeretse na yo y’agaciro ka miliyoni 60. Nta muhinzi urara mu nzu idateye umucanga na sima cyangwa ngo arare abunza ibishirira mu nzu ,amashanyarazi turayafite.’’
Yarakomeje ati’’Icyo tubifuzaho ni ugukomereza aho mu myaka 5 iri imbere tukazaba turi mu makoperative y’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu kandi tubifitiye ububasha n’ubushobozi kuko abagiye inama n’Imana itabura kubasanga.’’
Umuyobozi w’iyi koperative Rév.past Furahani Samuel wagiriwe icyizere cyo kongera gutorerwa kuyobora iyi koperative imyaka 5 iri imbere, yavuze ko ibyagezweho byose babikesha mbere na mbere kujya inama, bakanakurikiza izo bahabwa n’ubuyobozi bwa Leta, n’imikoranire inoze n’abafatanyabikorwa babo.

Iyi modoka y’agaciro ka 56.000.000 iri mu byitezweho kubazamura mu iterambere
Ati’’ Nk’iriya modoka twamurikiye abanyamuryango turayikesha imikoranire myiza n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bacu ba USADF. Ije kugirira akamaro umurenge wose wa Nyakabuye dukoreramo kuko ibikorwa byose izakora ni ibiwuzamura,ndetse n’uwa Muganza kuko ubuhinzi bwacu buhagera.’’
Avuga ko n’ibindi nka moto babonye y’agaciro ka 5.500.000, ubwanikiro bagiye kubakirwa bw’arenga miliyoni 100, n’ibindi bagiye gukorerwa ku nkunga USADF yabemereye ya miliyoni 179, bizazamura benshi kuko hazatangwa akazi mu bazabikora,byiyongeraho abakozi n’abayobozi b’amatsinda bahuguwe, n’iyo nyubako y’igorofa iri kubakwa mu mujyi wa Kigali, byose bitanga icyizere ko ibirushijeho kuba byiza biri imbere.

Inzego zose zirebwa n’ubuhinzi bw’umuceri muri iki kibaya ziyemeje ubufatanye mu kuzamura imibereho y’umuhinzi
Aavuga ko uretse ibyo, koperative yanubakiye utishoboye inzu y’agaciro ka 4.200.000 y’amatafari ahiye, n’ibijyana na yo, abahinzi babo 100% bari muri Ejo heza,banishyura neza mituweli, akizeza abanyamuryango bamugiriye icyizere ko mu myaka 5 iri imbere koperative azayivana ku budushyikirwa ku rwego rw’akarere ikaba mu zifite izina ku rwego rw’igihugu,agasaba abanyamuryango bose gushyigikira komite bitoreye ikazabigeraho.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali, yasabye abatowe kurushaho gukora mu nyungu z’abahinzi ,ko umurenge uzakurikiranira hafi ibikorwa byabo ukabaha inama zose bakeneye, hirindwa icyayisubiza inyuma cyose.
@Rebero.rw
