Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida wabereye mu karere ka Rubavu muri Kivu ARENA
Tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka hizihizwa umujnsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uyu mwaka bikaba byarabereye mu Karere ka Rubavu, aho batangiye bakora umuganda wo gutera ibiti mu murenge wa Gisenyi muri Mbugangari.
Ubwo uyu munsi wizihizwaga mu Rwanda bikaba byarabereye muri Kivu Arena mu karere ka Rubavu, ahatangirijwe ubukangurambaga mu gihugu hose buzamara amezi atandatu.
Ubu bukangurambaga bukaba buzibanda kurwanya Sida n’izindi ndwara nka Mpox dore ko yahereye mu karere ka Rubavu, iturutse mu gihugu cya baturanyi cya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.
Kwegereza abaturage serivisi zo gupima no kuvura ahari ibyago byo kwandura ndetse no kugezwaho udukingirizo mu buryo kukabona bitabagora, kongera ahatangirwa serivisi zo kurwanya Sida hifashishijwe amavuriro ngendanwa.
Kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite Sida n’abarwaye Mpox, gukorana n’abaturage, abajyanama b’ubuzima, inzego z’ubuyobozi hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umwe mubafite virusi itera Sida akaba ambasaderi wa RRP+ AFAZARI Jean Leonce, yavuze uburyo akimara kumenya ko afite Virusi itera Sida yiyanze ndetse akumva ubuzima burangiye, ariko akaba ashima Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuko ubu imiti yabasubije ubuzima.

Agira ati: “Byari bigoye kubika imiti mu banyeshuri, ariko iyo bamenyaga ko mfata imiti igabanya Sida nahitaga nimuka kuri icyo kigo, nkajya gushaka ikindi, ubu turi aba mbasaderi ba RRP+ bagera kuri 30 mu gihugu hose, kandi dufasha urubyiruko kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse tugatanga n’ubuhamya bwuko ufashe imiti neza ubuzima bukomeza”.
Mu bukangurambaga natwe tukaba twiteguye kunganira ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, aho tuzatanga ubuhamya kugira ngo urubyiruko rurshe kwitabira kwipimisha abasanzwe baranduye batangire imiti hakiri kare.
Kabanyana Nooliet Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu(Rwanda NGO Forum).

Agira ati: “Ubu tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwa mezi atandatu, cyane cyane tukazibanda ku rubyiruko ndetse n’abakora umwuga w’uburaya, kuko mu rubyiruko hagaragaramo ubwandu bushya bukomeza kwiyongera bwa virusi itera sida, ariko mu cyiciro kihariye cyabakora umwuga w’uburaya ubushakashatsi bugaragaza ari 35%, bigaragara ko aha Sida iracyari ku rwego rwo hejuru, aha tukaba tugomba gushyiramo mimbaraga kugira ngo tubakangurire kwirinda kwandura ndetse no kwanduza abakiriya babo”.
Yakomeje avuga ko muri ayo mezi atandatu bagomba gukomeza kubakangurira kwipimisha, kugira ngo bamenye uko bahagaze abasanzebaranduye bihutire gutangira imiti hakiri kare, kandi bakurikize inyigisho za muganga.
Dr Ikuzo Basile ushinzwe ishami rirwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yagarutse ku mibare y’abafite virusi itera Sida mu Rwanda ndetse nuko bahagaze muri iyi minsi aho u Rwanda rwageze ku ngamba rwihaye.

Agira ati: “Ubwo twizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida mu Rwanda, abafite iyi virusi itera Sida mu Rwanda bangana n’ibihumbi 230.000, muri abo bayifite ababizi ko bayanduye ni 96%, abafata imiti neza bakaba bamaze kugera kuri 98%, naho 98% ubukana bwa virusi itera sida buragabanuka, kandi abayandura mu mwaka ubu umubare wabo ni 3.200 aho usanga biganje mu rubyiruko ariyo mpamvu tugomba kongera ingamba mu rubyiruko”.
Yakomeje avuga ko ubukangurambaga bugomba gukomeza nkuko minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC) urubyiruko rugomba kwibandwaho cyane, ariko nanone tuzibanda kubafite ibyago byo kwandura virusi itera sida aribo bakora umwuga w’uburaya.
Ubu kugeza ubu ibigo byose nderabuzima ndetse n’ibitaro bitanga serivisi zo gupima Sida kandi bakazitangira ku buntu, hari n’ibigo byigenga bimwe na bimwe nabyo bitanga izo serivisi nabyo ku buntu, ikindi hari ukongerera abantu mu mpera z’uyu mwaka aho hari imiti ushobora kuzajya witera ikakurika kuba wa kwandura virusi itera Sida.
@Rebero.rw
