Abapasitori bose bigishijwe bari kumwe n'abayobozi babo mu ifoto y'urwibutso
Nyuma y’amezi 11 bigishwa ku mibereho iboneye y’umuryango n’izindi nyigisho zibafasha kwita ku miryango yabo,ku buzima bwabo bwite,ubw’imiryango yabo n’ubw’abo bayoboye,abapasitori 39 ba EAR/ Diyoseze ya Cyangugu n’abo bubakanye basoje amasomo banahabwa ibyemezo by’uko bayize,basabwa kuticarana ubumenyi bahawe.
Ni amasomo bahawe n’umuryango wa Eden mission ukorana n’amatorero y’ivugabutumwa mu gufasha imiryango y’abapasitori n’abo bubakanye kugira ingo imere neza haba mu buzima,ubukungu n’imibereho myiza, bikanagera ku bo bayobora.
Bigishijwe amasomo 5 y’ingenzi nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu muryango ufite icyicaro mu gihugu cya Uganda, Rwego Kenneth, arimo imikorere yo mu by’umwuka mu buzima bwa gikirisito, urushako n’imibanire myiza y’abashakanye,imirerere myiza y’abana, kwita ku buzima harimo kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka indwara zitandura, no gushaka no gukoresha neza umutungo w’urugo.

Umuyobozi wa Eden mission Rwego Kenneth avuga ko ibyo abapasitori bigisha biba bikwiye kugaragarira mu ngo zabo
Ati’’ Dutegura amasomo nk’aya dufite intego ikomeye y’uko umupasitori agomba gusa n’inyigisho atanga, haba mu buryo bw’umubiri,ubw’umwuka no ku ifaranga. Ntusange ari we ukennye cyane aho atuye,urugo rwe ari rwo ruhoramo induru, abana be batiga, bafite imyitwarire mibi cyangwa barwaye imirire mibi,kandi yigisha abandi ubuzima bwiza bwa Roho n’ubw’umubiri“.
Avuga ko yishimiye ko nubwo bitari byoroshye ko umupasitori agira igihe ajyana n’uwo bubakanye kwiga bakamara iminsi 3 cyangwa irenga batari mu ngo biga, bakanagira igihe cyo gusubiramo amasomo,bizwi ko baba banafite izindi nshingano nyinshi, mu ngo zabo no mu bo bayobora, ariko ko bayarangije neza.
Ati’’ Turabasaba ko ibyo bigishijwe bibagaragaraho, bakanabyigisha abo bayobora ku buryo haba impinduka muri buri rugo rw’umukirisito rufite umupasitori twigishije. Afurika irakize ariko usanga abayituye bahora mu maganya n’amakimbirane adashira bikabakenesha cyane kandi hari duke bakora tukabageza kuri byinshi.’’
Anavuga ko hakwiye guhinduka imyumvire yo kumva ko umuntu yagira icyo akora ari uko yagwije amafaranga,abantu bakigishwa ko uhera kuri duke ukaducunga neza,ukanaharanira kutwongera tukakugeza ku bukire butangaje. Ibyo ni byo bakwiye kwigisha abaturage, buri wse akagira akantu akora nubwo kaba gato cyane ariko kagira icyo kamwinjiriza,kuko n’ayo makimbirane bahorana akenshi aturuka ku bukene bukabije babamo.
Abarangije amasomo baganiriye na Rebero.rw bavuze ko bungutse byinshi,haba ku buzima bwabo bwite, ubw’imiryango yabo n’ubw’abo bayobora.

Bamwe mu bigishijwe batanga ubuhamya bw’icyo bahungukiye
Kanoni Nemeyimana Azarias ,acidikoni w’ubucidikoni bwa Bugarama, ati’’ Nk’isomo ry’ubuzima twigishijwe n’inzobere zirimo umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe,Dr Edith Mukayiranga ryaradukanguye cyane kuko ntitwari tuzi ko ubwishingizi bwose wagira,uba ugomba kwisuzumisha indwara zitandura nibura rimwe mu mwaka ku buntu ngo umenye uko uhagaze.’’
Yarakomeje ati’’ Turabona abapfa amarabira buri gihe,imiryango yabo ikiteranya ngo barozwe, akenshi ari izo ndwara zibahitanye,nyamara iyo bazisuzumisha bakanazivuza hakiri kare zitari kubahitana gutyo. Ibyo rwose abenshi ntitwari tubizi,n’abaturage tuyobora ntibabizi,tugiye kurushaho kubibakangurira.’’
Ikindi avuga barushijeho gusobanukirwa ni uburyo bakwiye gusura no gufasha ingo zibana mu makimbirane, gukora ku buryo buri muryango ugira akantu ucungiraho nubwo yaba ari inkoko imwe ariko ntuhore kuri 0.
Bikazafasha ko ugize ikibazo atirukanka ashaka aho aguzaguza amafaranga kandi yari gukora kuri ako gatungo,abandi bagashishikarizwa ibimina, ubonye amafaranga 500 ntayite make ahubwo akayabitsa yazaba menshi akagira icyo ayamaza kimuzamura.

Rév. Bakanirora David( i buryo) n’umugore we bari kumwe na Musenyeri Karemera Francis bishimira inyigusho bahawe
Uwizeyimana Naomi,umugore w’umupasitori uyobora paruwasi ya Kabahire mu murenge wa Mururu, umaranye n’umugabo imyaka 3 bakaba babyaranye rimwe, avuga ko izi nyigisho zamugiriye akamaro cyane nk’ushinze urugo vuba,ukibyara akinatangira kuyoborana n’umugabo we paruwasi.
Ati’’ Twigishijwe byinshi bindeba mu mpande zose, haba mu kwita ku mugabo,abana n’adusura bose, haba mu gushakira urugo rwanjye ibirufasha kuzamuka nk’urushinzwe vuba,ku buryo ubu natangiye gushishikariza abakirisito bacu bose kugira icyo bakora cyinjiza kandi batangiye kubikora. Iyo ntigishwa simba narakanguye n’abo bagenzi banjye ngo babe hari icyo batangiye gukora no gutekereza.’’
Bashimira cyane umuryango Eden mission, wabigishije, EAR/Diyoseze ya Cyangugu n’umwepisikopi mukuru wemeye ko uyu muryango ukorera mu Rwanda ukanabaha izi nyigisho, bakavuga ko bazamuye ikibatsi mu baturage bayoboye, Roho nzima igatura koko mu mubiri muzima, bagasenga banakora kugira ngo Imana ihe ibyo bafite umugisha kuko itaha umugisha ikidahari.
Umwepisikopi mukuru w’itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurente Mbanda wari uhibereye basoza aya masomo, yashimiye umuryango Eden mission ko ibyo wamwijeje ubikora neza akurikije ubuhamya bwatanzwe n’abigishijwe, awusaba gukomereza aho,anasaba abigishijwe kuticarana ibyo bize.

Umwepikopi mukuru w’itorero Angilikani ry’uRwanda Dr Laurent Mbanda yabasabye kuticaza ubumenyi bahawe, bakabugeza ku bo bayoboye
Ati’’ Umupasitori ushoboye kwitekerereza ahereye no ku masomo nk’aya, agatekerereza urugo rwe,akamenya aho ashakira ibirutunga n’uko arushyira imbere,iyo mitekerereze anayishyize muri paruwasi Imana yamushinze,bigenda neza cyane bikungura iyo paruwasi,ubucidikoni, Diyoseze,ubunyamabanga bw’itorero n’igihugu cyose. Murumva ko bikomeye. Mukore ku buryo mugira icyo mwungura abandi mu bitekerezo no mu mikorere.’’
Umuryango Eden mission ukorera mu bihugu by’u Rwanda,Uganda,u Burundi, RDC na Sudani y’epfo,ukaba ugenda ugaba amashami hirya no hino muri Afurika ugamije guhindura imibereho y’abapasitori n’abo bayoboye mu kugira ingo nziza zihesha Imana icyubahiro.
Mu Rwanda Ukorera muri Rubavu,Karongi na Rusizi. Inyigisho ntizihabwa abapasitori b’Abangilikani gusa kuko nk’uko umuyobozi wawo Rwego Kenneth abivuga,ngo n’abo mu yandi matorero zibageraho nk’uko babikoze I Rubavu aho hari abarangije amasomo mbere.

Bahize guhindura imibereho y’abo bayoboye nyuma y’izi nyigisho
@Rebero.rw
