Abakecuru 16,umukuru w’imyaka 99,umuto w’imyaka 56 bo mu mirenge ya Shangi na Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke n’umwe wo mu wa Nzahaha muri Rusizi babagaho bashavuye,bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa n’umuryango Iriba Shalom urugo babamo rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 85 y’amanyarwanda rwanashyizwemo ibikoresho bakenera by’agaciro ka miliyoni 15.

Barushyikirijwe ku mugaragaro ku wa gatatu,tariki ya 4 Ukuboza,2024 n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse n’abandi bayobozi. Rwubatse mu mudugudu wa Mataba,akagari ka Mariba,umurenge wa Nyabitekeri.
Nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Karekezi Charles,umuyobozi wa Iriba Shalom, rwaturutse ku buryo abakozi b’uyu muryango kimwe n’uwawushinze Sakina Denise Uwimana Reihardt babonaga imibereho y’aba bakecuru itameze neza, bahitamo kububakira aho baba hamwe, nk’uko bimeze mu ngo z’impinganzima, kugira ngo barusheho gukurikirana imibereho yabo umunota ku wundi,babari hafi.
Ati’’ Gutekereza kububakira uru rugo rwiza rw’amasaziro ni uko twabasuraga tugasanga hari abadafite n’umwe ubitaho kuko abari kubitaho bamazwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ugize n’umwe afite ugasanga na we yahuye n’izo ngaruka ntacyo yamumarira,cyangwa na we ubwe ntiyibeshejeho, babaho nabi cyane,bonyine,mu nzu zishaje cyane,bamwe zendaga kubagwaho.’’

Yarakomeje ati’’ Iyo mibereho mibi,y’ubwihebe,bamwe yabateraga ihungabana ridashira. Tubona barashoboraga gusaza nabi,mu kababaro n’agahinda gakabije, tunasanga kwita kuri umwe umwe ukwe tumusanga aho ari bigoye, duhitamo kububakira uru rugo rwiza babamo bakaganira, bagasenga, bakitabwaho mu buryo bwose ngo basaze neza,bishimye.
Avuga ko mbere yo kububakiraaho baba, habanje kubakwa sale( salle) baganirizwagamo, abajyanama b’ihungabana bakabitaho kuko bahuye n’ubusharire bukaze muri Jenoside yakorewe Abatutsi,aho abagabo babo batumijwe ku biro by’icyari segiteri Mukoma ya komini Gafunzo,ngo baje mu nama,bakabiciramo nta n’umwe usohotse.

N’abana babo b’abahungu babishe rubi babaciye imitwe hafi y’urusengero rw’abadive bari bahungiyemo, babajugunya mu byobo by’ubwiherero byari aho, n’ibindi bibi bakorewe n’ibyabo byononwe,basaza nabi kubera kwiheba, Iriba shalom isanga icya mbere kwari ukubona aho bashyirwa bagahumurizwa, hubakwa uru rugo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwemeza ko ari ingirakamaro cyane.

Ati’’ Twarubashyikirije ku mugaragaro kuri uyu wa 4 Ukuboza, tunabaha inka nziza y’agaciro k’amafaranga 800.000 yo kubakamirwa . Ntacyo bazatuburana ubuzima bwose buri wese muri bo asigaje kuri iyi si.’’
Ni urugo bishimiye kubamo kuko buri cyumba kibamo 2 barara mu buryo bunoze, aho umwe amenya uko mugenzi we yaraye n’uko yaramutse, bagashimira cyane Sakina Uwimana Denise Reinhardt washinze uyu muryngo Iriba Shalom,akabitaho, ariko cyane cyane perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi,ko imiyoborere ye myiza,ibahumuriza ari yo ituma n’ibi byose bahabwa bigerwaho.

Mukandekezi Marthe w’imyaka 85 wiciwe abana 6 barimo abahungu 5 bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntarokore n’umwe n’abandi benshi b’imiryango ye bagashira, avuga ko agiye gusaza neza nyuma y’ubuzima bw’imibabaro yabagamo mu mudugudu wa Kabacuzi,akagari ka Mariba,umurenge wa Nyabitekeri.
Ati’’ Ntacyo navuga ndashimiye perezida Kagame watumye tubaho kuko n’ibi ni we. Nabagaho ntunzwe n’abagiraneza barimo iyi mfura Uwimana Danise wadusuraga n’abo bakorana muri Iriba shalom bakareba niba ngihumeka. Nabaga mu kuzimu mu nzu y’utubaho,ariko ubu nazanywe mu bitangaza gusa. Nubwo napfa uyu munsi naba ngiye neza pe! Ndanzerewe bitavugwa.’’

Mukamakuza Thérésie w’imyaka 63 na we umunezero wari wose.Ati’’ Nubwo gushira agahinda kose natewe no kwicirwa umwana w’umuhungu aciwe umutwe,umugabo wanjye yatwikiwe kuri segiteri Mukoma, umuryango mugari na wo bakawutsemba, ariko umutima ubu uratuje.
Banzanye hano mu bandi bakecuru, simpangayitse ngo naremba ntihagire ubimenya, muri make ndishimye cyane kuko banamaze kuduha inka izadukamirwa.’’

Iki gikorwa cyanashimishije cyane Ibuka nk’uko uyihagarariye mu murenge wa Nyabitekeri,Past. Rudahunga François yabitangarije Rebero.rw, gisanga n’ibindi byinshi bisubiza icyanga cy’ubuzima imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi , byakozwe n’uyu muryango Iriba shalom Rwanda n’uwawushinze Sakina Uwimana Denise Reinhardt uva iyo atuye mu Budage,akabasura,akabitaho,akabahumuriza.
Ati’’ ibikorwa bye turabishima cyane nka Ibuka,kuko uretse bariya, n’abandi bagiye basigara mu ngo akomeje kubitaho. Kugira umuntu nk’uriya ari iby’agaciro cyane kuri twe nka Ibuka.
Sakina Uwimana Denise Reinhardt, yavuze ko aka gace kubatsemo ibi bikorwa hari kwa sebukwe Kayumba Callixte watwikiwe kuri segiteri ya Mukoma hamwe n’abandi batutsi b’abagabo barenga 300.

Nyuma yo kumubura akanabura umugabo we ari we muhungu wa Kayumba Caliixte, witwaga Charles Kayihura banakoranaga muri CIMERWA ,Jenoside ikamuhitana, yajya aza gusura nyirabukwe akanasura aba bapfakazi n’imfubyi akareba uburyo Jenoside yazisize habi cyane, yatangiye abashyira hamwe bagasenga.
Amaze gushyingiranwa n’umudage, Reinhardt,banagiye kubayo, ntiyishimira kubaho neza iyo ngo yibagirwe aba bakecuru n’imfubyi, ni bwo yashinze Iriba shalom Rwanda aha I Nyabitekeri, habanza inyubako baganirizwagamo yubatswe mu isambu ya sebukwe, ibikorwa biraguka kugeza kuri uru rugo.
Ati’’ Nabitewe no kubona agahinda kenshi babagamo. Numva ntakwinezeza mu Budage no mu biruhuko hirya no hino ku isi nsize mu gahinda kangana gutya aba bakecuru,ni bwo n’iki gitekerezo cyaje, uyu munsi tukaba twatashye ibi bikorwa.’’
Yunzemo ati’’ Tuzabitaho neza, twubake n’ibindi tuzane n’abandi, tunubake Guest house abaje ino bazajya bakirirwamo, tubahe amata kuko mwabonye ko n’inka yahageze, mbese babeho imibereho na perezida Kagame wabarokoye abifuriza.’’

Yasabye umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse ubuvugizi bakabona umuhanda mwaiza uhagera kuko uwo bafite ari mubi cyane.
Meya Mupenzi Narcisse yashimiye Iriba shalom n’uwarishinze Sakina Uwimana Denise Reinhardt mu gihe na we yari afite ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi,ko iki ari igikorwa gikomeye cyane, kivuga,kiri mu murongo wa Leta wo kwita ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko akarere kazakomeza kumushyigikira.
Ku kibazo cy’umuhanda ati’’ Twacyumvise, dufite ikibazo cy’umuhanda munini Bushenge-Nyabitekeri dukorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye,ariko agashami kawo kaza hano ko,ku bufatanye n’abaturage hari icyo twakora,tuzakikorera.’’

Banamusabye ko yabajyanira icyifuzo cy’uko perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazabasura,abemerera kukijyana yifashishije inzego bakorana,abizeza ko bizamugeraho.
Uretse aba bakecuru,Iriba shalom Rwanda inafasha urubyiruko kwiga imyuga n’ikoranabuhanga , umubare wose w’abo bitaho ukaba urenga 800.
Uwamariya Asthérie ushinzwe kwita kuri aba bakecuru umunsi ku wundi avuga ko akurikije imibereho babagamo,batabura kunezerwa cyane kandi ko bazabakorera byose bizatuma umunezero wabo no kururuka imitima bihoraho.
@REBERO.RW
