Chorale de Kigali yinjije benshi mu minsi mikuru ya Noheli banezerewe
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 Chorale ya Kigali yakoze igitaramo ngaruka mwaka yise Christmas Carlos ku nshuro ya 12, igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi akuru b’Igihugu barimo Madame Jeannette Kagame nk’umushyitsi mukuru.
Abiganje mu bakirisitu ba Kiliziya Gatulika ndetse na bakunzi ba Chorale ya Kigali, nibo bitabiriye iki gitaramo cyabanejeje kubera ko indirimbo basabye zaririmbwe zose, ndetse banongeraho indirimbo nshya bahimbye, ariko bimwe mu byabanejeje cyane ni uburyo bushya bwo gucuranga kuko hagaragayemo aburuhu rwera.
Izi ndirimbo baziririmbyi mu majwi meza ndetse n’uburyo bushya bw’imiririmbire yabo bihariye harimo Ndakuramutsa Mubyeyi, Nduwawe, ndetse n’Abijuru Baririmba ntabwo ari izi gusa kuko hari nizahagurukije abantu zirimo nka Wabanye natwe, Atawale hamwe n’izindi.

Arikiyepisikopi Gatolika akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Caridinal Antoine Kambanda, yahaye ikaze abitabiriye igitaramo ndetse ashimira abakijemo ndetse aboneraho no kubifurizaho Noheli nziza.
Agira ati: “Ndifuriza imiryango yabitariye iki gitaramo Noheli nziza, Noheli akaba ari umunsi mukuru w’umuryango, bityo tukaba tubifuriza umuryango wa Perezida wa Repubulika muzagire Noheli nziza ,ikindi iyo abaririmbyi bangana kuriya bahurije hamwe amajwi yabo bikaryohera amatwi yacu, ni ikigaragaraza ko abunze ubumwe ntakibananira, ikindi tubashimira ni uko mutoza abato ejo bazabyiruka baririrmba”.
Perzida wa Chorale de Kigali, Hodali Jean Claude yatangiye ashimira abitariye igitaramo cya Christmas Carlos avuga ko aribo batuma bakora neza kuko bakora ibyo babasabye, nkuko ari igitaramo kibanziriza Noheli buri gihe mboneyeho kuyibifuriza n’imiryango yanyu.

Agira ati: “Tunejejwe no kubana namwe dusoza uyu mwaka wa 2024, kandi twitegura gutangira uwa 2025, Twizeye ko niba ntibeshye umwaka utaha ku itariki ya 21 Ukuboza 2025 tuzongera tugahurira hano, iyi Chorale de Kigali murayizi neza ariko nabibutsa ko yashinzwe mu 1966, ubu ikaba imaze kugira imyaka 58, iki gitaramo twizihije ku nshuro ya 12 gihuza abantu kikabaha ibyishimo, bityo ibi byishimo mwabigumana mu kabyambukana mu mwaka utaha”.
Imiryango muri iki gihe isa nijegera bityo iki gitaramo cyongera gusubizamo imbaraga mu miryango nkuko nabonye abenshi baje bazanye n’abana babo,bityo iyo mwazanye mutahana ibyishimo kandi natwe nibyo tubifuriza ko ibyo byishimo byagumamo.

Aba ni bamwe mubazasimbura ababyeyi babo muri iyi Chorale de Kigali kwitoza hakiri kare bituma bakura bazi icyo bashaka


Imyiteguro ya Noheli batumye benshi barushaho kuyikumbura
@Rebero.rw
