Bagaragarije Mufti Sheikh Sindayigaya Moussa ko bakeneye kumva Radiyo yabo Voice of Africa
Mu ruzinduko rw’iminsi 2 yagiriye mu karere ka Rusizi, Mufti w’abayisilamu mu Rwanda,Sheikh Sindayigaya Moussa yagaragarijwe n’abayisilamu b’umusigiti wa Kamembe icyifuzo cy’uko Radiyo Voice of Africa, ya kiyisilamu yakumvikanira muri aka karere kuko kuba batayumva mu myaka 20 yose imaze,bahomba byinshi bagombye kuba babona bayumva.
Nk’uko bamwe mu baganiriye na Rebero.rw babivuze, ngo iyi Radiyo yashinzwe muri 2005,icaho ibiganiro bitandukanye by’abayisilamu bitangwa n’inararibonye mu bumenyi rw’iri dini,n’ibindi biganiro bakenera, abo mu karere ka Rusizi bakavuga ko babihomba kuko batayumva.
Mbarushimana Qudrat Saidi,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda mu karere ka Rusizi, yavuze ko hari ibibazo byinshi babajije Mufti, iyaba bumvaga iyi Radiyo batagombye kumubaza kuko ayijyaho kenshi abisubiza, akanakunda kuyumva yumva ibyifuzo byabo,ariko aha Rusizi kuko batayumva,aho mahirwe ntibayagira.
Ati’’ Hari amakuru menshi tutamenya cyangwa tukayamenya impitagihe kubera kutayumva. Hari nk’amarushanwa yo gusoma ikoruwani , aho abasomye neza kurusha abandi bahabwa impano zirimo amateleviziyo, amatelefoni,moto n’izindi mpano, aho mahirwe twe ntatugeraho tuyakeneye,kubera kutayumva. Turahomba cyane.’’
Yanavuze ko hari ubutumwa bwinshi butangwa n’abashehe b’inzobere mu bumenyi bw’idini ya Islamu bo batamenya, hakaba ubwo n’abanyarusizi bagatanze ariko bidashoboka, kuyihageza bikaba byaba igisubizo cyiza cyane.

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa n’abandi bayobozi baganirira n’abayisilamu mu musigiti wa Kamembe
Uwineza Salama uhagarariye abagore ku rwego rw’umusigiti wa Kamembe, avuga ko ikenewe cyane kuko hari nk’abasaza n’abakecuru bakuze cyane,batakibasha kugera ku musigiti, hakaba byinshi bahomba,nyamara ab’ahandi bafite icyo kibazo bo bumva inyigisho kuri iyo Radiyo bakumva bishimye nk’aho bari ku musigiti.
Ati’’ Turayikeneye cyane kandi ni icyifuzo tumaranye igihe kuko imyaka 20 icaho ibiganiro bya buri munsi byerekeye idini, umuco mbonezabupfura wanafasha abana bacu gukurana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibitekerezo byacu bigacaho n’abandi bakabyumva. Icy’iyo minara nibagikemure rwose tuve mu bwigunge nk’abayisilamu ba Rusizi.’’
Bavuga ko,nka Radiyo inyuraho ibiganiro byinshi cyane by’iyobokamana n’ubumenyi bwo kumenya idini ya Isilamu mu byuryo bwagutse,haba mu bayisilamu ubwabo no mu batari bo babikeneye,kugira ngo n’abatayifiteho amakuru meza,bayitiranya n’iterabwoba n’ubutagondwa bamenye ay’ukuri,no kumenyekanisha ibikorwa by’abayisilamu hirya no hino.
Kuba ihakenewe bidashidikanywaho,ubuyobozi bukwiye kubireba,ikiguzi cyose byatwara ariko na bo bakabona ayo mahirwe.
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda,Sheikh Sindayigaya Moussa,yavuze ko ikibazo cyabo cyumvikana,ko ariko atari bo bonyine bagifite kuko urebye kiri mu ntara y’uburengerazuba yose,akaba ari ikibazo cya tekiniki bazi, kijyanye n’iminara bari gushakira igisubizo cyihuse.
Ati’’ Hari inyigo yo kubaka indi minara yunganira turi gufatanyamo n’abafatanyabikorwa ,ni cyo kibazo ifite nta kindi. Hari abo turi kuganira,kuko umunara wa Kigali ntugera hano kandi ni wo ikoresha wonyine. Turi mu ngamba zo kugira ngo igire indi minara yunganira ku buryo na hano yazahagera vuba. Nicyo cyifuzo cyacu.’’
Mu bindi bamubasabye,nk’uwari ubasuye bwa mbere kuva yatorerwa manda y’imyaka 5,akaba amaze amezi 7 gusa,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Imamu w’akarere ka Rusizi, Sheikh Nzeyimana Aboubakhar, ni ukubafasha kuzahura imishinga y’iterambere yadindiye,gufasha urubyiruko rw’abayisilamu b’aka karere kubona za buruse zo kwiga hanze y’igihugu kuko rukiri mbarwa ugereranije n’ahandi mu gihugu,kimwe no gufasha imishinga y’abagore ikazamuka kuko ikiri hasi cyane.

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa yabijeje ko ikibazo cy’umunara watuma iyi Radiyo yumvikana mu karere ka Rusizi bari kugushakira igisubizo
Ati’’ Ni uruzinduko twishimiye cyane,rudusigiye byinshi mu mitekerereze y’iterambere ry’abayisilamu muri aka karere, abayisilamu bakaba bamweretse ko bamushyigkiye cyane,na we abereka ko hari byinshi yifuza kugazeho mu igenamigambi ry’imyaka 5 iri imbere,tukaba dufite icyizere gikomeye ko hari ahafatika agiye kutuvana no kutugeza.’’
Akarere ka Rusizi gafite abayisilamu bakabakaba 14.000 nk’uko bivugwa na Imamu wako,Sheikh Nzeyimana Aboubakhar, umusigiti wa Kamembe wonyine wihariye abasaga 7.000. Muri uru ruzinduko,abayisilamu bo ku Nkombo baboneyeho kumusaba kuzabasura byihariye,no kubafasha mu bikorwa by’iterambere birimo umusigiti bari kuhubaka, abizeza kubafasha kuwunoza no kuzaza kuwutaha igihe uzaba wuzuye.

Imamu w’akarere ka Rusizi,Sheikh Nzeyimana Aboubakhar avuga ko uruzinduko rwa Mufti wabo muri aka karere rwababereye ingirakamaro cyane
Umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe yawukomereje mu murenge wa Bugarama ku wa 1 Gashyantare,aho yifatanije n’abaturage bawo kwizihiza umunsi w’intwari,anatanga inkunga ya mituweli ku bantu 100 b’uyu murenge batayifite,akomereza ibiganiro mu bayisilamu baho.
Kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare biteganijwe ko arukomereza mu karere ka Huye aho agomba guhurira n’abayisilamu ba Huye, Nyamagabe,Gisagana na Nyaruguru.
@Rebero.rw
