Kuri iki cyumweru nibwo mu karere ka Gasabo hasojwe imikino ihuza amashuri bashakisha amakipe azahagararira Akarere ka Gasabo mu byiciro byose aho imikino ya nyuma yose yabereye mu kigo cya IFAK.
Ibigo bitandukanye by’amashuri bibarizwa mu karere ka gasabo byari bimaze iminsi biri mu mikino y’amajonjora bashaka ibigo bigomba kuzahagararira a karere muri iyo mikino kugirango bazjye guhatana nabandi baturutse mutundi turere.
Iyi mikino ikaba yaratangiriye mu ijonjora ryambere ry’ibanze aho bahereye mu mirenge itandukanye yo mukarere hanyuma abitwaye neza muri iyo mirenge nabo bakora ijonjora ariryo ryabonetsemo abageze ku mikino yanyuma ahabereye iyi mikino hari ibyishimo byinshi kuba nyeshuri bari baje gushyigikira bagenzi bababo bari bari mu bibuga bitandukanye.

Aho nko mu mupira w’amaguru mu bakobwa ikipe ya APAER yatsinze ikipe ya GS Kinyinya ibitego 9 byose kubusa bikaba bivuze ko ikipe ya APAER igomba gusohokana n’ikipe ya GS Kinyinya naho mu mupira w’amaguru ikipe ya Club Hotek yatsinze iya Gacuriro TSS maze Club Hotek itwara igikombe iba iya mbere muri Gasabo.
Muri Basketball mu bahungu ikipe ya ITS yatinze iya Glory naho mu bakobwa ITS yatsinze iya FAWE GS naho muri Volleyball mu bakobwa ikipe ya Gacuriro TSS yatsinze iya Hope Haven bigoranye kuko bakinnye amaseti 5 kugira ngo haboneke utsinda muri Volleyball mu bahungu ikipe ya seminari ntoya ya Ndera(PSSV Ndera) yatinze Gacuriro TSS muri Rugby mu bahungu ikipe ya GS Rwankuba niyo izasohokera akarere ka Gasabo.
Aba bana bo muri GS Rwankuba bakina umukino wa Rugby tuganira nabo batubwiye ko bakunda umukino wa Rugby ariko bakaba bafite ikibazo cyo kuba nta bikoresho ndetse nta n’abatoza babifitiye ubumenyi bafite bakaba basaba ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby kubaba hafi kugira ngo barusheho gukuza no guteza imbere impano zabo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ku rwego rwa karere ka Gasabo Padiri Jean Bosco Ntirenganya ahamya ko abana bagiye bagaragaza impano zidasanzwe kuberako usanga baragiye bahana bahereye mu mirenge amashyuri yabo abarizwamo bitryo hakaba haragaraye impano zitandukanye muri buri mukino.
Padiri Ntirenganya yakomeje avuga ati”Ubu dusoje amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 20 ariko hari nindi mikino y’abana bari munsi y’imyaka 13 nayo agiye gutangira nayo azahuza abana mu byiciro byose by’imikino kugirango turemo impano zabakiri bato kuberako no mugihebwe gita cya Gatatu tuzaba dufitemo amarushanwa y’abatarengeje 16 nabo kugirango tubategurire kuba bazahatana nabandi bahuje imyaka mu Karere“.
Imikino ikaba igomba gukomeza aho amakipe abiri yageze ku mukino wanyu agomba kuzahura na yandi makipe yaturutse mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu kugeza habonetse amakipe agomba kuzaserukira u Rwanda mu mikino ihuza Afurika y’iburasirazuba( FEASSSA).

Abarushije abandi bahembwe ibikombe ndetse n’imipira ibafasha kurushaho kwitarwa neza

Amakipe ya mbere akazahagararira akarere ka Gasabo mu rwego rwa Ligue. Aha ligue centre 1 igizwe na Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera na Gicumbi. Amakipe azatsinda muri Ligue azakomeza ku rwego rw’igihugu aho iyo mikino iteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Mu cyiciro cy’amashuri abanza ni ukuvuga abatarengeje imyaka 13. Imikino ya nyuma muri Gasabo iteganyijwe tariki ya 2/3/2025 ikazabera muri IFAK. Imikino y’abatarengeje imyaka 16 ikaba igeze muri 1/4 cy’irangiza nayo ikazasozwa mu ntangiriro y’igihembwe cya gatatu.
Imikino y’umuntu ku giti cye nayo iteganyijwe mu gihembwe cya gatatu. Amarushanwa ndangamuco naho Gasabo ntiyasigaye inyuma kuko amatorero yacu nayo yitwaye neza mu rwego rwa ligue aho yaberaga mu College Saint Andre i Nyamirambo kuwa 23/2/2025.
Amarushanwa y’umuco yagenze muri League Centre I
Amashuri abanza
Indirimbo

- GS Nyabishambi (Gicumbi) 88%
Imivugo
- RCCS (Bugesera) 96.6%
- EP Karera (Bugesera) 91.6%
- EP Bushwagara (Gicumbi) 91%
Amatorero
- Hope Heaven Christian School (Gasabo) 77.6%
- GS Mayange A (Bugesera) 74.3%
- GS Muko (Gicumbi) 68%
- Vincent Palloti (Kicukiro) 66.6%
- Melanie Christian School (Gasabo) 61.3%
- EP Karera (Bugesera) 61%
Amashuri y’Isumbuye
Indirimbo
- GGAST (Bugesera) 92.3%
- GS Mayange A (Bugesera) 89.6%
- PS Rwesero (Gicumbi) 88%
- ERM Hope (Kicukiro) 87.6%
- Hope Heaven Christian School (Gasabo) 87.3%
- GS Kimironko (Gasabo) 87%
- Collège St André (Nyarugenge) 84.3%
Imivugo

- ERM Hope (Kicukiro) 93.3%
- PS Rwesero (Gicumbi) 92.6%
- GS Maranyundo (Bugesera) 92%
- Hope Heaven Christian School (Gasabo) 89.6%
- GS Mayange A (Bugesera) 84.6%
- Collège St André (Nyarugenge) 84%
AMATORERO
- GGAST (Bugesera) 93.6%
- NEGA (Bugesera) 92%
- Collège Saint André (Nyarugenge) 72.3%
- Hope Heaven Christian School (Gasabo) 68%
- GSNDBC (Gicumbi) 65.6%
- ESSA Nyarugunga (Kicukiro) 60%

@REBERO.RW
