Strive Foundation Rwanda ifatanije na Abasirwa ku nkunga y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bateguye amahugurwa ku banyamakuru n’abakoresha imbugankoranyambaga mu gushishikariza urubyiruko kutirara kuko Sida iracyahari kandi ibyo bakorerwa byose ni ubuntu kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Aya mahugurwa yahawe itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbugankoranyambuga yamaze iminsi ibiri ariko Strive Foundation Rwanda yiteguye gukomeza gukorana nabo kugira ngo barusheho kurwanya Sida, ikindi mbere yuko habaho umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida bazajya bahura barebe aho bagejeje urugendo rwo kurwanya virusi itera sida.
Kabanyana Nooliet Umuyobozi wa Rwanda NGO Forum yashimiye abateguye aya mahugurwa kuko itangazamakuru ribafasha kurwanya Virusi itera Sida, ariko cyane cyane bakibanda ku rubyiruko kuko nirwo rwugarijwe.

Agira ati: “Nubwo tubizi ko Sida idatoranya urubyiruko kuko ifata buri wese, kuko uko turi hano buri wese yabuze umuvandimwe cyangwa se uwo mu muryango, niyo mpamvu mu gihe tugezemo ntabwo hari ibyo dusaba Leta cyangwa se Sosiyete sivile ndetse n’abikorera ahubwo bagomba guhuriza hamwe kugira ngo barwanye iyi ndwara”.
Yakomeje avuga ko iyo abanyamakuru bakoze inkuru cyangwa se abakoresha imbugankoranyambaga ubutumwa batanze bugera kure kandi bukagira abo bukiza, kandi igikenewe ni uko abantu bumva bakamenya icyo basabwa nicyo bagomba gukora, niyo mpamvu tugifite abanyarwanda bataramenya uko bagomba kwirinda ndetse nuko bahagaze.
Umuyobozi mukuru wa Strive Foundation Rwanda Bwana Muramira Bernard yatangiye ashima abitabiriye amahugurwa anabasaba kugira uruhare mu kurandura virusi itera sida kuko urubyiruko rukomeje kwandura virusi itera sida, bityo rero anasaba abakoresha imbugankoranyambaga ko uko bakoze ubutumwa kuri X bajye bashyiramo nubwo kurwanya Sida.

Agira ati: “Duhaguruke dufatanirize hamwe kurengera abana b’u Rwanda bakomeje kwandura virusi itera Sida, dufashe urubyiruko kwirinda no kumenya uko bahagaze bipimisha abasanze baranduye bihutire gutangira imiti kuko nibo bayobozi bejo hazaza, niyo mpamvu dufatanirije hamwe tugomba kubamenyesha ayo makuru kugira ngo nabo bamenye ko virusi itera Sida igihari”.
Yakomeje akangurira urubyiruko ko ibyo rukora byose bamenye ko virusi itera Sida igihari kandi ko abadashoboye kwirinda bakoresha agakingirizo kuko turaboneka mu bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro ku buntu, ikindi urubyiruko rukipimisha ku buntu ngo bamenye uko bahagaze.
Dr Basile Ikuzo umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) uyobora ishami rishinzwe kurwanya virusi itera sida yagarutse uko Sida ihagaze mu Rwanda ndetse n’imibare yuko abantu bandura.

Agira ati: “Mu Rwanda abafite Virusi itera Sida bagera kuri 230.000, kandi buri mwaka hakaba handura abantu 3.600 mu gihe buri mwaka 2.600 bapfa, kandi urubyiruko cyane cyane abakobwa bari hagati y’imyaka 15-24 nibo bandura virusi itera sida bakagaragara mu ntara y’iburasirazuba”.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu igitsinagore aricyo kibasha gufata imiti ya Virusi itera Sida kuko kugeza muri Kamena 2024 abagore bari ku kigero cya 63% mu gihe abagabo bari kuri 37% bityo rero abagabo bakaba batagaragara mu bafata imiti ari nabyo bituma ubwandu burushaho kwiyongera mu rubyiruko.
@Rebero.rw
