Mu kwegera abaturage imiryango 12 yorojwe muri Girinka
Abaturage b’akagari ka Kirwa,umurenge wa Murunda,akarere ka Rutsiro,bavuga ko hari serivisi
nyinshi batabona kubera kuba kure y’ibiro by’umurenge,bigeza n’aho hari abageza ku myaka yo
gufata indangamuntu batarandikwa mu bitabo by’irangamimerere, abafite’ibibazo byinshi bijyanye
n’ubutaka, imiryango myinshi ibana idasezeranye, n’ibindi bibazo basanga byakemurwa n’uko
ubuyobozi bw’umurenge bwagira gahunda ihoraho yo kubegereza izo serivisi.
Bamwe mu baganiriye na Rebero.rw ibasanze kuri santere y’ubucuruzi ya Kajugujugu muri aka
kagari ku wa 18 Werurwe,ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda bwabegereje izi serivisi, bavuze ko
bahura n’ingaruka nyinshi zijyanye n’ubwo burenganzira bwabo batabonera igihe, ariko ko ubwo
n’ubuyobozi bwazibonye, butangiye kuzibegereza bizera ko bizakemuka.
Ku bijyanye n’irangamimerere,Rebero.rw yahasanze ikibazo cy’abana benshi batandikwa mu bitabo
by’irangamimerere,imyaka ikaba myinshi n’iyo gufata indangamuntu ikarenga,kimwe n’imiryango
myinshi ibana idasezeranye, bose bari bategereje guhabwa izo serivisi uwo munsi.

Aba basore n’inkumi kimwe n’abandi benshi baje kwifotoza ngo bazafate amarangamuntu basanga batanditse
Gisubizo w’imyaka 17 wo mu mudugudu wa Buhongora,wiga mu wa 2 w’ayisumbuye muri GS
Buhongora, avuga ko yaje kwifotoza ngo azahabwe indangamuntu,agasanga atanditse.
Ati’’ Nari nzi ko iwacu banyandikishije ariko ndaje bambwira ko ntanditse. Bambwiye kujya kuzana
indangamuntu z’ababyeyi n’ifishi yo kwa muganga aho navukiye. Kubera ko umurenge uri kure
nubwo nabizana ni ugutegereza igihe bazagarukira kuko uburyo bwo kujyayo sinabubona.’’
Turikumwe Dieudonné w’imyaka 16 avuga ko ari abana 13 iwabo, 4 akurikira akaba abona bafite
indangamuntu agatekereza ko banditse, we akaba yasanze atanditse,agatekereza ko n’abandi 8
bamukurikira bashobora kuba batanditse.
Ati’’ None se baba bataranyandikishije abo bandi bakaba baranditswe ryari ko iwacu batajya bajya ku
murenge bavuga ko batagerayo? Ni ikibazo gifitwe n’urubyiruko rwinshi,bisaba gahunda yihariye yo
kugikemura kuko dufite impungenge z’ingaruka byazaduteza.’’

Barihenda Damascène avuga ko urugendo rurerure rujya ku murenge ruri mu bibatera kutandikisha abana
We,kimwe na bagenzi be bandi,bavuga ko iyo babajije ababyeyi babo impamvu batabandikisha
bikarinda kugera ubwo n’imyaka yo gufata indangamuntu irenga, bababwira ko,kuba akagari kabo
kari ku ruhande cyane,kure y’ibiro by’umurege, batajyayo, n’abana ntibazagire ubushake bwo
kugana umurenge ngo barebe hakiri kare ko byakemutse,kuko na bo batinya urugendo.
N’Ababyeyi bemeza ko serivisi za kure zituma batandikisha abana.
Barihenda Damascène ati’’ Nanjye uwanjye ntiyanditse kandi afite imyaka 17. Tuvugishije ukuri
kwandikisha abana uko umuntu abyaye tugiye ku murenge ntibishoboka, kandi ino turabyara cyane.
Hari n’igihe umuntu ajyayo uwo munsi ntibikemuke akagira ubute bwo gusubirayo. Ni yo mpamvu
ubona abantu babyigana ngo bakorerwe,kuko bazi ko bidakozwe ubu baje cyazaba ikibazo.’’
Babihuriyeho n’ab’ibibazo by’ubutaka n’abatinda gusezerana. Sentabire Samuel w’imyaka 44 na
Nyiransabimana Vérène w’imyaka 40 basezeranye babyaranye abana 7,bamaranye imyaka 21.
Bavuga ko iyo iyi serivisi itabegerezwa batari kuzasezerana.

Basezeranye kuko begerejwe serivisi hafi
Sentabire ati’’ Byonyine urugendo rwo kugera ku murenge n’abaguherekeje ntirwatuma
tunabitekereza ni yo mpamvu twari tumaze iyi myaka yose,kuko n’amaguru ni amasaha 6 kugenda
no kugaruka.Nta modoka,moto kugenda no kugaruka ni amafaranga 8000. Ntiwajyagenda wenyine
kandi abaguherekeje bisaba kubategera no kubatunga. Kubera kubona bitugoye rereo twahitagamo
kubyihorera tukibanira dutyo.’’
Abakiri bato na bo bahitagamo kwibanira gutyo kuko batekerezaga amafaranga kujya gusezeranira
ku murenge byabatwara,bakabona yabatunga . Muragijimana Cyprien w’imyaka 23 wasezeranye na
Maniraho Marie w’imyaka 22,bari bamaranye amezi 8,bavuze ko iyo ubuyobozi butabegereza iyi
serivisi gusezerana batabibaraga.
Muragijimana ati’’ Ibyo rwose ntitwabitekerezaga kuko twabaraga imbaraga bizadutwara kugera ku
murenge tugasanga bitavamo. Iki gitekerezo cyo kutwegereza serivisi ni cyiza cyane,ni cyo
cyadukanguye tukiyandikisha mu ba mbere,tukaba dusezeranye.’’
Ab’ibibazo by’ubutaka,ubuhinzi n’ibindi nab o bishimiye ko bahawe serivisi batakubise amaguru.
Muganga Aloys wari umaranye imyaka irenga 2 ikibazo cy’ubutaka na we yishimiye kwegerezwa
serivisi iwabo.
Ati’’ Ngira uburwayi bw’amaguru nta n’amafaranga ya moto nabona anjyana ku murenge ngo
angarure kuko yose hamwe arenga 10.000, ni yo mpamvu nasaga n’uwabyihoreye. Turifuza ko bajya
batugeraho nibura kabiri mu gihembwe, baza bakamara iminsi nibura 3 kugira ngo ibibazo byacu
bikemuke.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana
Emmanuel,avuga ko,bamaze kubona ko koko aka kagari gafite ibibazo byihariye byo kwegerezwa
serivisi bitewe n’aho kari, imiterere yaho no kuba kure y’ibiro by’umurenge, binakurikije ibyifuzo
by’abaturage,bahisemo kugira igihe cyo kubegereza serivisi babona bibagoye.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yijeje aba baturage ko ubuyobozi buzajya bubegereza serivisi nibura kabiri mu gihembwe
Ati’’ Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge twateguye iki gikorwa cyo kwegereza izi serivisi aba
baturage bigaragara ko batazibona bikwiye kubera kuba kure y’aho zitangirwa. Twahisemo kuzimanura zose turazibegereza. Mwabonye ko twasezeranije imiryango 17, ibibazo
by’amarangamuntu n’iby’ubutaka na byo byinshi hano turahangana na byo iyi minsi uko ari 2 turebe
ko hari aho tubigeza nubwo tutavuga ngo tubirangiza byose.’’
Yijeje abaturage kuzajya babegereza serivisi nibura inshuro 1 cyangwa 2 buri gihembwe, ariko
iz’irangamimerere n’iz’ubutaka zo bagiye kuzongerera iminsi kuko zihakenewe na benshi cyane,
agasaba ariko ababishoboye kutazababuza kugana ibiro by’umurenge,kuko bifuza kutabona
umuturage n’umwe utindana ikibazo yagakemuriwe n’ubuyobozi.
Muri iyi gahunda,ubuyobozi bwaboneyeho gushyikiriza abaturage 12 inka za girinka,
bunabakemurira ibindi bibazo mu nteko, bunubakira umuturage akarima k’igikoni.

Gitifu Mukamana Jeannette avuga ko hakiri indi miryango itarasezerana icyigishwa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda Mukamana Jeannette, akavuga ko iyi
ari inshuro ya 2 babegereza izi serivisi. Muri iyi minsi 2 bakazagerageza gukemura ibibazo byinshi
bishoboka.
Ati’’ Dushimiye akarere kadutera ingabo mu bitugu kuko mubona ko bano baturage bakeneye
kwegerwa birushijeho no gukemurirwa ibibazo byinshi bihari. Turakora uko dushoboye kose
tubicoce.’’

Abaturage bavuga ko kubegera bizakemura byinshi bari bararanzitse

Serivisi z’irangamimerere zagaragaye mu zikenewe na benshi cyane

Barafotorwa ngo bahabwe amarangamuntu

Abakozi ku murenge wa Murunda, n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel bari bamanuwe no guha serivisi abaturage bazibonaga bigoye
@Rebero.rw
