Bavuga ko aho gukoresha ikoranabuhanga muri SACCO yabo bitangiriye bashyize umutima hamwe ku mafaranga yabo abitsemo.
Abanyamuryango ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke baravuga ko aho SACCO yabo Amizero SACCO Gisakura itangiriye gukoresha ikoranabuhanga byabakemuriye byinshi birimo gusiragirayo bajya kubitsa,kubikuza no kuguza, kumenya ibikorerwa kuri konti zabo n’ibindi, bagasabwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe ataboneka muri SACCO nyinshi.
Ngendahimana Vincent, umuhinzi w’icyayi akanaba umunyamuryango w’iyi SACCO ikorera mu kagari ka Buvungira,umurenge wa Bushekeri avuga ko imyaka 7 bamaze bakoresha ikoranabuhanga yabahinduriye ubuzima bifatika,haba mu myumvire, kudata igihe n’ikemurwa ryihuse ry’ibibazo byabo mu bijyanye n’amafaranga.
Ati”Amizero SACCO Gisakura turashimira byimazeyo umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame washishikarije inzego nyinshi gukoresha ikoranabuhanga natwe rikatugeraho rigakemura byinshi birimo guhindura ubuzima bwacu bigaragara.”

Yarakomeje ati” Icya mbere ryaturinze ni ugusiragira kuri SACCO ngo ugiye kureba amafaranga ufite kuri konti bitewe n’ibilo by’icyayi kibisi wagurishije muri uko kwezi, aho nk’umuntu yashoboraga guturuka mu murenge wa Shangi aje kuri SACCO no gusubirayo agatanga amafaranga arenga 6000 kuri moto hari n’aho yateze imodoka, cyangwa akamara amasaha menshi agenda n’amaguru,ibyo ntibikibaho.”
Avuga ko igikorewe kuri konti ye cyose ahita akimenya atiriwe afata urugendo rwo kujya kuri SACCO cya gihe yatakazaga mu mayira akagikoresha akora ibimuteza imbere.
Ati” Natwe abahinzi twamaze kumenya neza akamaro k’igihe n’umuvuduko w’iterambere igihugu cyacu n’isi ya none bigenderaho, ntitugishaka gutakaza umunota n’umwe mu mayira,ni yo mpamvu twishimira iri koranabuhanga riturinda gusiragira.”
Ikindi avuga ni uko bahabwa Inguzanyo yihuse hakoreshejwe telefoni zabo, iyo hataba ikoranabuhanga bitari gushoboka.

Umucungamutungo wa Amizero SACCO Gisakura Mutuyimana Alexis asobonura aho ivuye n’aho imaze kugera mu iterambere, aho batangiye umunyamuryango ataguza arenga 15.000 ubu akaba yageza ku nguzanyo ya 7.500.000
Ati” Nk’ubu nta munyamuryango wa SACCO yacu ushobora kugira ikibazo cya minerivale ( minerval) y’umwana, mituweli, amafunguro, imyambaro ye n’iy’umiryango we. Utubazo nk’utwo tutarengeje amafaranga 100.000 hari nimero umunyamuryango akanda yibereye iwe cyangwa mu murima ahinga amafaranga agahita amugeraho,akikomereza imirimo. Izo ni inyungu z’ikoranabuhanga ryageze mu baturage.”
Bavuga ko mbere bahoranaga impungenge z’amafaranga yabo kubera gukoresha amafishi, ntibamenye niba abakozi ba SACCO banditse amafaranga babikije cyangwa niba abo batumye bayagejejeyo,ariko ubu akigeraho telefoni ihita ibyerekana.
Nyirahabimana Ruth ati” Abadakoresha ikoranabuhanga baracyari inyuma cyane kuko ryoroheje byinshi. Ubu nta mpungenge tukigira z’amafaranga dufite ku makonti yacu kuko kuri telefoni igikozwe kuri konti yawe cyose uhita ukibona mu gihe mbere zabaga ari ingingimira gusa zo kwibwa. Twabivugaho byinshi,aya ni amahirwe akomeye twahawe n’umukuru w’igihugu cyacu., Paul Kagame.”
Umuyobozi w’iyi koperative Uzayisenga Claudine avuga ko bahisemo gukoresha ikoranabuhanga kubera kureba kure bakamenya aho isi iva n’aho igana mu iterambere rya Bizinesi.

Umuyobozi wa Amizero SACCO Gisakura Uzayisenga Claudine (Uwa 1 uturutse i buryo) avuga ko ikoranabuhanga ari intego yabo batazatezukaho
Ati” Aho tugeze mu mikorere hari ababifataga nk’inzozi mu myaka 7 ishize tukibitangira. Ubu barabona ko gushaka ari ko gushobora. Duhagaze neza mu mikorere,imicungire y’umutungo w’abanyamuryango na serivisi nziza,byose dukesha gukoresha ikoranabuhanga kandi ntituzabitezukaho.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi ba Impala( UCOTHEI), Kayitarama Epimaque na we ashima iyi SACCO ikataje mu ikoranabuhanga agasaba abanyamuryango kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe.

Umuyobozi wa UCOTHEI Kayitarama Epimaque abasaba gukomeza kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe ataboneka muri SACCOs nyinshi
Ati” Ni amahirwe SACCO nyinshi ziririra twe tugomba kubyaza umusaruro kuko twayashyikiriye. Bakomeze bakataze, bagendane n’igihe kuko ikoranabuhanga rikura buri munsi,agashya kose ntikabacike, ni ryo terambere.”
Amizero SACCO ifite abanyamuryango byarenga 3000 biganjemo abahinzi b’icyayi.
Umuyobozi w’umurenge wa Bushekeri wungirije ushinzwe ubutegetsi n’amategeko, Uwajeneza Bonifride abizeza ubufatanye mu kugera n’ahandi bifuza kubera uruhare runini bafite mu iterambere ryabo ubwabo, iry’umurenge,akarere n’igihugu muri rusange.
@Rebero.rw
