Umuryango Strive Foundation Rwanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ku nkunga ya Global Fund, bafatanije n’ikigo nderabuzima cya Bumbogo mu rwego rwo kurwanya malariya basuye inzu ku yindi mu tugari twa Nyagasozi na Nkuzuzu.
Umukozi wa Strive Foundation Rwanda wasuye izo ngo akaba yaberetse uburyo imibu itera malariya yororoka ndetse n’uburyo ibasha kubatera izo ndwara hanyuma abasobanurira uko bayirinda batunganya aho batuye kugira ngo birinde indwara ya malariya.

Yakomeje abasobanurira ingaruka zo guturana n’ibihuru, aho amazi areka ndetse naho babumbira amatafari hafi y’ingo hanyuma imvura yagwa hakarekamo amazi ariyo yororokeramo iyo mibi, bwakwira ikihutira kubasanga mungo kugira ngo ibone uko ibarya.
Izo ngo zasuwe zakanguriwe kugira isuku mu ngo zabo; kwibuka mu gihe bagiye kuryama gukoresha inzitiramibu, kandi mu gihe bafashwe n’indwara cyangwa mu gihe bumva batameze neza kwihutira kujya kwa muganga.
Abatuye muri iyo midugudu yasuwe nabo basezeranije umukozi wa Strive Foundation Rwanda ko inama abagiriye bagiye kuyikurikiza barwanya ibihuru hafi y’ingo zabo ndetse no gusibura ahareka amazi munsi y’inzu cyangwa se aho babumbira amatafari kugira ngo amazi y’imvura ntajye ahareka bityo imibu ibure aho yororokera.
@Rebero.rw
