Basabwe guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Abatutsi 143 bari bahungiye ku biro by’iyari komini Karengera ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga bahahuriye n’akaga gakomeye cyane, batsembwa ku itegeko ry’uwari Burugumesitiri Sinzabakwira Straton,harokoka 2 gusa barimo bakoropa ubwiherero.
Kuri uyu wa 27 Mata, 2025, ubwo umurenge wa Karengera,akarere ka Nyamasheke wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntirenganya JMV uhagarariye Ibuka muri uyu murenge yabwiye Rebero.rw ko ku wa 10 Mata,1994, Abatutsi 76 bahungiye kuri Kiliziya gatolika ya Mwezi, bahicirwa ku wa 11 Mata 1994,ku wa 17 Mata 1994 Abandi 141 bicirwa ku biro by’iyari komini Karengera.
Ati” Bumvise ko abahungiye ku Kiliziya bishwe, Abatutsi 143 bahungiye aha ku byari ibiro bya komini Karengera. Uwari umupolisi witwaga Tharcisse abinjiza mu cyumba cy’inama cy’ibyo biro.”

Ntirenganya JMV uhagarariye Ibuka mu murenge wa Karengera avuga ko aha hateye iki giti ari ho abiciwe ku byari ibiro bya komini Karengera bari bajugunywe
Yarakomeje ati” Burugumesitiri Sinzabakwira Straton ubwe ni we wategetse ko bicwa. Kugira ngo hatagira ubacika cyangwa bagasiga batamwishe, babishe babasohora umwe,umwe babicira hanze, bica 141, harokoka 2 gusa barimo bakoropa ubwiherero bwaho.”
Avuga ko bamaze kubica babajugunye mu cyobo cyari munsi y’ibiro byiyo komini, bahakurwa bashyingurwa mu bwibutso ruhari.
Ayo mateka yo kwicirwa ku biro by’ubuyobozi akaba ari yo yatumye MINUBUMWE n’akarere ka Nyamasheke barwemeza nk’uruzasigara muri gahunda yo guhuza inzibutso.
76 biciwe kuri Kiliziya gatolika ya Mwezi bo bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascène yavuze ko abiciwe Ku Kiliziya gatolika ya Mwezi bahahungiye banaje gusenga, abicanyi ntibatuma basenga,bahita babatsemba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascène yavuze ko icyizere cyo kubaho neza gihari kubera Leta nziza iyoboye abanyarwanda
Yavuze ko abarokotse bakomeje kwiyubaka babitewe n’icyizere bahabwa na Leta nziza y’ubumwe bw’abanyarwanda iyoboye igihugu ubu. Ati” Icyizere cyo kubaho turagifite dukomeje kwiyubaka.”
Mu buhamya bwe, Ntibaziyaremye Eugène wari ufite imyaka 13 Jenoside yakorewe Abatutsi iba, wiciwe 7 bo mu muryango we,akagera ku rupfu rumwanga,ibyabo byose bigasahurwa,ku bw’amahirwe akarokoka, ashimira perezida Kagame wagaruriye igihugu icyanga cy’ubuzima.

Ntibaziyaremye Eugène watanze ubuhamya yashimiye perezida Kagame wahagaritse Jenoside agasubiza igihugu ku murongo
Ati” Turiho kubera Imana yashoboje perezida Kagame iby’ubutwari,agahagarika Jenoside, abari barataye icyanga cy’ubuzima akakitugarurira, hakaza ubutabera bwunga, tukongera kuba umwe, ingoma y’amaraso yatwicaga igasezererwa.’‘
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel kwibuka aya mateka yose ari inshingano za buri wese.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside itarashyingurwa iri, kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro
Ati”Dufite inshingano zo kubibuka. Kubibuka ni ukongera kubazirikana, tukazirikana ibyiza byabo twababonagamo,tugakomeza kubisigasira ngo bitazazima,tunabasubiza agaciro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa.’‘
Yanavuze ko kwibuka ari inzira nyayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, hakanafatwa ingamba zo guhangana na yo, kuko igihari bitewe n’uko abicanyi bagikubita agatoki ku kandi ko batarangije umugambi wabo wo gutsemba Abatutsi.
Yashimiye Leta yatanze ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse kandi bukomeje kuko nta wayijanditsemo wese uzabucika.
Yongeye gusaba ababa bafite amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga,igashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko ibihe nk’ibi byo kwibuka ari ibihe biba bitoroshye kuri buri wese wemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Meya Mupenzi Narcisse acana urumuri rw’icyizere
Ati” Abateguye umugambi wa Jenoside ntibabashije kuwugeraho. Kuri bo ni igihombo n’ipfunwe, ni yo mpamvu bayihakana kandi bazi neza ko kuyihakana bitagishobotse kuko n’umuryango mpuzamahanga wamaze kuyemeza.’‘
Yasabye cyane cyane urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana nabakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yihanangirije ababyeyi bayikwiza mu bana, asaba buri mubyeyi ukunda umwana we akanakunda koko igihugu cye kumwigisha ubumwe bw’abanyarwanda, n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda kugira ngo hakomeze kubakwa igihugu buri wese yishimiye kubamo.

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Karengera kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Basohowe mu biro by’iyari komini Karengera byahindutse iry’umurenge w’ubu wa Karengera,bicwa umwe umwe bitegetswe n’uwari Burugumesitiri w’iyo komini Sinzabakwira Straton.

Basabwe guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwibutso rwa Jenoside rwa Karengera ruri mu zizasigara kubera amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahabereye
@Rebero.rw

Amateka yacu azatubera isomo ryo kwiga tukiyubaka
Ntibizongera!!Never again Genocide in Rwanda