Bifuza ko n'abana n'ahandi bajya basura iki kibuga cy'indege
Abanyeshuri 114 biga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu ishuri rya Child Care Academy ry’itorero EMLR riri mu murenge wa Kamembe,mu mujyi wa Rusizi batemberejwe ikibuga cy’indege cya Kamembe bari bagezeho bwa mbere mu buzima bwabo,bamwe batahana inzozi zo kuzaba abapilote n’abayobora indege kubibuga, bitewe n’ubuhanga babonanye abazitwara n’abaziyobora aha I Kamembe.
Ni urugendo ruhuje n’amasomo bahabwa ku ishuri nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri shuri,Rév.past Hakizimana Félicien, kuko nko mu masomo y’ubumenyi rusange hari ibyo biga bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, gutwara ibintu n’abantu,n’ibindi. Gusura ikibuga cy’indege nk’iki ku bw’amahirwe bafite yo kugiturira bikaba ari ngombwa cyane.
Ganza Bonté Bruce w’imyaka 11 mu matsiko yahoranaga avuga ko n’ayo kugera kuri iki kibuga cy’indege yari arimo,aho kubona indege ziguruka zimuca hejuru byonyine bitari bihagije ngo ayashire. Kureba indege ayegereye byamushimishije cyane.

Aha barasobanuza bimwe mu byo bibazaga
Ati’’ Nari mfite amatsiko yo kubona indege igwa ikanahaguruka nkareba abapilote n’abaziyobora uburyo bakorana,uko ikibuga zigurukiraho kiba kimeze,abahakora ubuhanga baba bafite na serivisi batanga, byose byanshimishije cyane.’’
Yakomeje ati’’ Tweretswe byinshi twajyaga twiga mu magambo gusa,birimo ibikoresho bipima imvura,uburemere n’icyerekezo cy’umuyaga,umwuka,n’ibindi byinshi,bimwe baratwemerera tubikoraho, bikazadufasha gutegura ikizamini cya Leta cy’umwaka utaha neza,kuko ibyinshi mu byo twarebye tubyiga.’’
Ingabire Nadia w’imyaka 12 na we ati’’ Nubwo iwacu dutuye munsi y’ikibuga cy’indege, nari ntaragira amahirwe yo kwinjiramo ngo ndebe indege neza. Kubona abapilote n’abakozi b’ikibuga cy’indege byampaye inzozi zo kuzaba umupilote cyangwa umukozi wo ku kibuga cy’indege. Kubera ko turi mu gihugu cyiza gitanga amahirwe yose,ndumva nzazikabya. Sinzibagirwa ko igitekerezo nagikuye muri uru rugendo.’’
Igiraneza Alvin w’imyaka 10 na we nubwo iyo ahagaze iwabo mu rugo indege azibona zigwa ku kibuga zikanahaguruka areba,ariko kuzegera,akabona uburyo abantu bazivamo abandi bazinjiramo, uko bapakurura banashyiramo imizigo yabo, uburyo umutekano waho uba urinzwe n’abahakora bakorana umurava,byamwongereye imbaraga.

Bari mu ifoto y’urwibutso nyuma yo gutemberezwa ikibuga cy’indege bakanasubizwa ibibazo byose bibazaga
Ati’’ Nitegerezaga uburyo abahakora batanga serivisi nziza, zihuse,numva nanjye ngomba gukorana imbaraga aho nzakora hose nkazajya noza serivisi. Ikindi ni inyubako nziza zaho najyaga mbonera kure nkibaza uburyo nzazigeramo. Nazigezemo,mbona ibihakorerwa numva ngomba kwiga cyane nanjye nkazakorera mu nyubako ziyubashye nka ziriya.’’
Mubeza Tulia Natasha w’imyaka 12,ashimira ubuyobozi bwa Child care Academy n’ababyeyi babo ubufatanye mu gutuma urugendo rwabo rugenda neza.
Ati’’ Mu byo ntazibagirwa nishimiye mu buzima ni uru rugendo shuri. Nkurikije ubumenyi bwisumbuyeho mpavanye, amatsiko nari mfite agashira, ngasobanukirwa ibyo nifuzaga byose bibera ku kibuga cy’indege,sinabura gushimira ababyeyi bacu, abarezi n’abayobozi b’ishuri ryacu iki gitekerezo bagize cyo kutuzana kwiyungura ubumenyi hano.’’
Yasabye n’andi mashuri kugira umuco mwiza wo gutembereza abana,avuga ariko ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bugomba kubishyiramo imbaraga abana bagakura bazi ibyiza nyaburanga bikagize,kimwe n’uturere tubegereye.
Ati’’ Rusizi na Nyamasheke hari byinshi byiza twasura ntekereza ko n’ubuyobozi bubigizemo uruhare byagenda neza. Hari nk’amashyuza,CIMERWA,ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe mu karere ka Nyamasheke duhana imbibi,ibyombo byo mu kivu n’ibindi,byose byatwungura ubwenge bwo guteza imbere akarere kacu bitewe n’ubumenyi dukura mu mashuri.’’
Tuyisenge Jonatha wigisha muri iri shuri,yabwiye Rebero.rw,ko uretse abanyeshuri, n’abarezi bishimiye kugera kuri iki kibuga cy’indege.

Tuyisenge Jonathan wigisha muri Child care Academy asabira n’abarezi ingendo shuri nk’izi ngo bigishe ibyo basobanukiwe neza
Ati’’ Hari byinshi twigisha natwe twifuzaga kureba kuko kubyigisha ubikuye mu bitabo gusa,mu magambo nawe utarabibona n’amaso yawe uri umurezi utabyigisha neza.’’
Yakomeje ati’’ Dukurikije uburyo uburezi bumeze muri iyi minsi gutembereza abana twabifashe nk’intego kugira ngo ibyo biga mu magambo banabirebe,babikoreho,bunguke ubumenyi buhagije kuko mu bizamini bya Leta bitegura umwaka utaha ibi birimo. Tekereza kubitsindwa tubyegereye,cyaba ari ikibazo cy’uburangare bwacu kandi abayobozi b’iki kibuga cy’indege ntawe babuza kugisura“.
Asaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kugira n’uburyo abarezi basura ibyiza nyaburanga biri hirya no hino mu gihugu,kuko abenshi baba bataragize amahirwe yo kubibona kandi bagomba kubyigisha mu ishuri.
Ati’’ Uretse abanyeshuri,n’abarezi babo dukwiye kwitabwaho mu gusura ibigize amateka tukabireba tukabivomamo amasomo. Nk’ubu dusuye ibyaranze ubutwari bw’abanyarwanda, ahantu hari amateka yihariye n’ibindi,twakwigisha abana ibyo dusobanukiwe neza. N’icyo kirebweho kuko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.’’
Umuyobozi wa Child care Academy,Rév.past. Hakizimana Félicien avuga ko ubudashyikirwa bw’iri shuri mu gutsindisha,aho inshuro nyinshi riza ku mwanya wa mbere mu karere ka Rusizi,gutoza abana ubukerarugendo bibigiramo uruhare runini cyane.

Umuyobozi wa Child care Academy, Rev.past. Hakizimana Félicien avuga ko gutemberezwa abana hakurikijwe ibyo biga biri mu bihoza ishuri ayoboye ku isonga ku rwego rw’akarere
Ati’’ Biri mu byo dushyiramo imbaraga cyane, tukanashimira ababyeyi imbaraga babishyiramo. Guhera mu mashuri y’inshuke abana tubajyana ahahuye n’ibyo biga. Hari ibijyanye n’ubwukorezi bwo mu mazi, ku butaka no mu kirere kandi hafi ya byose byigwa mu ishuri. Tutabisuye ngo abana babibone,dufite ikivu hafi,ikibuga cy’indege kitwegereye,twaba dupfunyikira abana ntitwaba tubaha uburezi bufite ireme.’’
Ashimira Leta imbaraga ishyira mu burezi no guteza imbere ibyiza nyaburanga igihugu gifite,kubisura bikoroha,bigatuma abana babitemberera ababyeyi babo badatanze amafaranga menshi, akibaza ahubwo amashuri adatembereza abana impamvu atabikora kandi ayo mahirwe ahari.
Yavuze ko nyuma y’uko abo mu wa 5 batembereye ku kibuga cy’indege cya Kamembe, abo mu wa 6 mu mpera z’uku kwezi bazajya mu ntara y’amajyepfo gusura inzu ndangamurage, bagere n’I Karongi mu burengerazuba basure bimwe mu byiza bihari, byose bigamije kubaka umunyeshuri ujijutse mu buryo bwose.
@Rebero.rw

Good Job child care.Hora ujya mbere