Uyu munsi ubuyobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo Level Two Teaching Hospital basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bashyira indabo aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane zihashyinguye zigera ku bihumbi 250.

Aba bakozi banasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside berekwa amwe mumateka yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazundu nuburyo abanyarwanda babibwemo amacakubiri nabo bazungu.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Munyemana Jean Claude yavuze ko uyu wabaye umwanya mwiza ku bakozi baniganjemo abato, wo gusobanukirwa amateka mabi yaranze u Rwanda, bagaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Dr. Munyemana yakomeje agira Ati: “Tuhakuye ubumenyi ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe, ari na byo bitwongerera umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.”
Ibi bitaro byo kurwego rwa kabari byigishirizwamo abakozi babyo bakaba kandi bageneye urwibutso rwa Gisozi inkunga yo kugirango bimwe mubikorwa byaburimunsi byo kwita ku rwibutso birusheho kujyenda neza.

Abakozi bibi bitaro bakaba bazasoza iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baremera uwacitse kwicumu bamushyikiriza inzu iri kumwubakirwa, uwo munsi kandi hazibukwa abari abakozi b’ibitaro bya Kibungo n’ab’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Ngoma.
@REBERO.RW
