Abikorera biyemeje kutibagirwa abantu bafite ubumuga mu gutanga akazi
Mu gihe abantu bafite ubumuga bagenda bagaragaza ubushobozi bunyuranye bugaragarira mu byo bize,banakora, abikorera bo mu karere ka Rwamagana biyemeje kutabibagirwa igihe batanga akazi.
Ni nyuma y’inama yahuje bamwe muri bo, ubuyobozi bw’aka rere ka Rwamagana n’umukozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda( NUDOR ) ushinzwe ibikorwa by’umushinga wayo ‘Dukore twigire’ ku wa 15 Gicurasi, bakanamurikirwa bimwe mu byo urubyiruko rufite ubumuga rukora nyuma y’amasomo anyuranye rwahawe rubifashijwemo na NUDOR, n’ibikoresho yaruhaye rwatangiye kubyaza umusaruro.
Mu kiganiro na Rebero.rw, umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga ‘Dukore twigire,Murekatete Brigitte, yavuze ko iyi nama n’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana,yari iy’ubuvugizi bugamije kongera kwibutsa abikorera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,banakangurirwe kutabibagirwa mu itangwa ry’akazi igihe gahari.
Yagize ati’’ Twabihuje n’imurikagurisha rito twateguye ry’urubyiruko rufite ubumuga rwize imyuga ruhabwa ibikoresho rutangira gukora ibinyuranye birimo ubudozi,kuboha imipira,ububaji n’ibindi, hanerekanwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu matsinda yabo yo kuzigama, kugurizanyano gukora imishinga y’ubuhinzi ,ubworozi n’ubucuruzi buciriritse ibyara inyungu,byerekana ubushobozi bwarwo.’’

Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire’Murekatete Brigitte aganira n’abikorera ku kutibagirwa abantu bafite ubumuga mu itangwa ry’akazi
Yasobanuye ko kwereka abikorera ibikorwa by’abantu bafite ubumuga ari ingenzi cyane kuko hashobora kuba hakirimo abakibafata nk’abadashoboye,badashobora gukorwa ibikorwa bitanga umusaruro nk’ibyo, bakibafata nk’abatagira icyo bageraho,ari abo guhora mu bukene no gusabiriza.
Ati’’ Twashakaga guhindura iyo myumvire tubereka ibifatika byerekana ko n’abantu bafite ubumuga hari aho bamaze kwigeza,ko imyumvire yahindutse na bo bakora ibibateza imbere bitandukanye nk’abandi banyarwanda,igihe batanze akazi cyangwa bagize ibyo bakenera bagura,n’iby’abantu bafite ubumuga bajya babigura kuko na byo biba bikoranye ubuhanga.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Rwamunono Richard aganiriza abikorera b’aka karere ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga
Yishimiye imigendekere y’ibiganiro n’aba ba rwiyemezamirimo,ko yizeye ko n’impinduka mu mitangire y’imirimo ku bantu bafite ubumuga zigiye kwigaragaza nyuma y’ihinduka ry’imyumvire,kuko amatsiko bamwe muri bo bari bafite ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga yashize.
Bemeranijwe ko igihe hari umurimo ubonetse utabangamira umuntu ufite ubumga bitewe n’ubumuga bwe, hajya habaho imikoranire yabo,NUDOR n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ,n’abantu bafite ubumuga bakamenyeshwa ibisabwa,bagapigana.
Ikindi abikorera biyemeje ni ugukuriraho inzitizi mu kazi abantu bafite ubumuga hakurikijwe ubumuga bwabo kugira ngo babashe kugakora neza,cyane cyane ko byanagaragaye ko umuntu ufite ubumuga akora akazi ke neza nta kimurangaza, agatanga umusaruro koko ukenewe iyo akuriweho inzitizi zashoboraga kumubangamira.
Abamuritse bishimiye uko ibyo bamuritse byakiriwe n’aba ba rwiyemezamirimo.
Iragena Aline ufite ubumuga bukomatanije,akaba ari umuhanga cyane mu kuboha imipira, amafurari,amasharupe n’ibindi mu budodo,yishimiye ko impano n’ubushobozi bwe byagiye ahagaragara.

Iragena Aline ufite ubumuga bukomatanije yereka abikorera n’abayobozi banyuranye ibyo aboha mu budodo
Ati’’ Namaze igihe kinini mu bwigunge,amarira n’agahinda kenshi, numva ntacyo nzimarira, nivovotera Imana nibaza icyo yandemeye,ariko NUDOR imaze kunyigisha uyu mwuga no kumpa ibikoresho byarahindutse.’’
Yarakomeje ati’’Ndadoda nkinjiza amafaranga atari make, nkagana amatsinda n’ibigo by’imari,nkabitsa,kandi abakiliya barankunda cyane kuko noza ibyo nkora,uwo twumvikanye nkamugereza igihe ibyo namukoreye.’’
Ntezirizaza Gaspard,ati’’ Namuritse ibikoresho by’ububaji. Nyuma yo kwiga ubu ndakorana na rwiyemezamirimo akampemba buri munsi. Nahinduye ubuzima kuko buri munsi ndarana amafaranga bagenzi banjye badafite ubumuga ntibansuzugure kuko babona nshoboye.’’
Yongeyeho ati’’ Turashimira cyane NUDOR yadufashije kubona ubumenyi ikanaduhuza n’amahirwe yose ashoboka y’iterambere,natwe twiyemeje kuyabyaza umusaruro wose ushoboka.’’
Iragena Delphine na we ushyira mu bikorwa ubudozi yize, aravuga ko bwamuhinduriye ubuzima bifatika.
Ati’’ Maze umwaka ndoda,ndabona amafaranga byoroshye mu gihe mbere nayabonaga bingoye cyane. Ndashyira mu bikorwa ubumenyi nahawe nkitunga n’umuryango wanjye,ntawe unsuzugura cyangwa ngo anshishemo ijisho kuko ndashoboye. Twizeye ko ubwo aba ba rwiyemezamirimo babonye ubushobozi bwacu,ku bufatanye na NUDOR tugiye kungukiranaho byinshii batadukekeraga.’’

Iragena Delphine wize ubudozi ahamiriza abayobozi n’abikorera uburyo bumaze kumuhindurira ubuzima
Abikorera bagaragaje kunyurwa n’ibiganiro na NUDOR n’ibikorwa biboneye by’abantu bafite ubumuga.
Dushime Emerson umwarimu muri INILAK,ishami rya Rwamagana avuga ko mu bakozi bahembwa na kaminuza yabo nta n’umwe ufite ubumuga urimo,bari gusa mu banyeshuri na kampani ikora isuku,ariko nyuma y’ibi biganiro no kwibonera ubushobozi bwabo bushingiye ku byo yibonera bakora,agiye gukora ubuvugizi bakazajya bahahabwa imirimo.
Ati’’ Akazi katangwaga hashingiwe ku baza kukaka,abantu bafite ubumuga ntibaze,ariko twumvikanye na NUDOR ko hari uburyo bwashyirwaho bwo guhanahana amakuru, ngiye gukora ubuvugizi ku bankuriye,impinduka zizaboneka ndabyizeye.’’
Izabayo Anita ukora mu ruganda rutunganya ibikomoka ku ifarini mu murenge wa Musha,avuga ko bakoresha abakozi 17,nta n’umwe ufite ubumuga urimo, kubera ko batumvaga ko ubushobozi bababonanye babugira.

Abikorera, NUDOR n’urubyiruko rufite ubumuga mu ifoto y’urwibutso
Ati’’Imyumvire yahindutse,nshyiriye ubu butumwa abayobozi banjye kuko dufite byinshi abantu bafite ubumuga badukorera, mu minsi iri imbere muzajya mudusura mubabonamo kuko batweretse ubushobozi bwabo turanyurwa.’’
Binashimangirwa na Ndagijimana Thacien wari uhagarariye Vintagi Cottage Hotel ikorera mu murenge wa Gishari, wavuze ko mu bakozi 35 bakoresha,harimo 2 gusa bafite ubumuga,uyu mubare ugiye kongerwa.
Ati’’ Uretse kongera umubare w’abakozi bafite ubumuga dukoresha,twanabonye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi dukenera cyane muri Hoteli yacu. Tugiye duhinduye imyumvire,ibindi muzabibona mu bikorwa,haba mu kubaha akazi cyangwa kubabera abakiliya beza b’ibyo bakora.’’
Mu byifuzo abikorera bagaragaje birimo ko bifuza kwiga ururimi rw’amarenga ngo bajye babasha kumvikana n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga igihe babahaye akazi, no gukomeza guhanahana amakuru, uwari uhagarariye NUDOR Murekatete Brigitte abizeza ko bigiye gukorwa.
Ibiganiro nk’ibi si ubwa mbere bibaye, Murekatete Brigitte,akavuga ko iby’ubushize byatangiye gutanga umusaruro ufatika,n’ibi abiwitezeho.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Rwamunono Richard yashimishijwe n’uburyo abikorera b’aka karere bahinduye imyumvire ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard,yijeje abari mu biganiro bose uruhare rw’akarere ka Rwamagana mu migendekere myiza y’ibyo buri ruhande rwiyemeje ngo abantu bafite ubumuga,bitewe n’ubumuga bafite n’ubushobozi bwabo, binjinzwe mu mirimo igaragara hirya no hino muri aka karere.
@Rebero.rw
