Mu mikino yo kwibuka yabereye mu karere ka Huye mu majyepfo yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda (RNA) rifatanije n’ishyirahamwe ryo guteza imbere umunyarwandakazi muri Sport (ANP Sport Feminine), batangiye basura urwibutso rwa Ngoma.
Amakipe yitabiriye Kwibuka ni ishuri rya Marie Adelaide Kamonyi, TTC Cyahinda, Groupe Officiel y’I Butare,Ikigo cya gisirikare cya Air Force Busanza ndetse n’ikigo cya Military cya Kami, aba nibo basuye urwibutso rwa Ngoma basobanurirwa amateka yarwo.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye Theodat Siboyintore yasobanuye uburyo mu karere ka Butare ubwicanyi bwatangiye butinze kubera ko uwayoboraga ako karere yari yaranze ko abaturage be bakwivangura, ndetse akomeza kubibuza kugeza ubwo babanje kumwica bakabona gutangira kwica abandi.
Agira ati: “Uwari uyoboye ingoma y’abatabazi Sindikubwabo ukomoka muri aka karere ndetse n’uwari minisitiri w’intebe we Kambanda nawe uvuga mucyahoze ari Gishamvu nibo batanze itegeko ryo kwica abatutsi muri aka karere, niyo mpamvu iyo twibuka buri murenge twibuka dukurikije igihe ubwicanyi bwabereyemo”.

Yakomeje ashimira abasportif baje kwibuka mu karere ka Huye avuga ko baje guha icyubahiro abavukijwe ubuzima bwabo bazira uko bavutse, agira ati: “Abasportif barishwe kandi nabo barishe, ariko bariho kandi bashobora kwamagana ikibi babicishije muri Sport”.
Umunyamabanga mukuru wa Netball mu Rwanda nawe yashimye amashuri ndetse n’ibigo bya gisirikare byitabiriye imikino yo kwibuka mu majyepfo ariko anabibutsa ko abenshi ari urubyiruko kandi bakeneye kumenya amateka yaranze igihugu cyabo.
Agira ati: “Benshi muri mwe iyo musuye urwibutso muba mufite amatsiko yo gusobanukirwa n’ibyabaye mu gihugu, kuko abenshi mukoresha imbuga nkoranya mbaga ni byiza gusobanukirwa n’amateka kugira ngo abashaka kuyagoreka mubone uko mubanyomoza, ubundi muyasobanure neza muyazi kuko mwabisobanukiwe”.

Amashuri abanza nayo yitabiriye kwibuka mu majyepfo habonetse ibigo by’amashuri bibiri aribyo Indatwa Rubengera ndetse na EP Save byatumye bo basura urwibutso rw’umurenge wa Save mu karere ka Gisagara kuko niho bakiniye umukino wabo ku kigo cy’amashuri cta TTS Save.
Basobanuriwe amateka yo muri urwo rwibutso ndetse n’uburyo imibiri yaburuhukiye muri urwo rwibutso yagiye ituruka hirya no hino muri ako karere. Amashuri nyuma yo gushyira indabyo ku rwibutso yerekeje ku kibuga kugira ngo bakine umukino wabo haboneke uhabwa igikombe.

Ishuri ry’Indatwa Rubengera ryasuye urwibutso rw’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara
Amakipe yegukanye ibikombe ni Indatwa Rubengera mu mashuri abanza mu gihe mu bakuru abageze ku mukino wa nyuma ari Military Bde hamwe na TTC Cyahinda, bityo umukino wabahuzaga ukaba wararangiye Military ariyo yegukanye igikombe cyo kwibuka 2025.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Huye bukaba bwarashimiye amashyirahamweyaje kwibukira mu karere ka Huye, ariko anabasaba ko umwaka utaha byababyiza bagiye basiga umudari ku rwibutso kugira ngo n’abandi bazaza kurusura ndetse no kuhibukira bajye bamenya ko hari abasportif bahasuye.





@Rebero.rw
