Amwe mu ma Lodge agomba gutanga serivice nziza kubakiriya babo mugihe babagannye
Ubwo habagaho igikorwa cyo cyo gukora ubukangurambaga bw’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, abakoresha ibyumba bicumbira abantu bavuga ko mubakenera udukingirizo batubabaza iyo baje kwaka ibyumba urubyiruko rutarimo, kuko niyo ubimubwiye atagusubiza.
Ubwo hasurwaga Guest House Le Calme iba mu karere ka Rubavu umusore wakira abakiriya yadutangarije ko iyo hari abakeneye udukingirizo bajya kutubashakira hafi yaho kuko baducuruza hakaba nta rugendo rurerure rurimo.
Agira ati: “Mu byukuri kubera ko abatugana abenshi baba basanzwe bahaza batumenyesha kubategurira icyumba ariko bakanatumenyesha ko baza gukenera agakingirizo bikaba ngombwa ko tutubashakira, ariko ubona cyane cyane urubyiruko rwo ruba rutabyitayeho kandi arirwo rwakagombye kwirinda cyane kuko bakiri batoya”.

Yakomeje avuga ko kutugira muri buri cyumba byaba atari byiza kuko hari imiryango izana n’abana kugasanga mu cyumba akaba avuga ko byaba Atari ibyiza rwose, cyakora akavuga ko bibaye ngombwa ahubwo batugira aho bakirira bityo ugakeneye akagahabwa.
Nengo Eden Park Hotel iri kuri Nengo Rubavu ubwo hagerwaga n’abari muri ubwo bukangurambaga usanzwe yakira abantu niwe bahasanze ariko avuga ko umuyobozi we yamuhaye uburenganzira bwo kuvugana n’abamugana nawe akaba yaragarutse ko udukingirizo duhabwa abadukeneye gusa.

Agira ati: “Aho mbona hari intege nke mu kwirinda virusi itera sida ni mu rubyiruko, kuko nubwo afite imyaka y’ubukure, ariko iyo aje ubona ntacyo ashaka kukubaza kandi nawe ukabona nubimubaza arakubwira nabi bityo ugahitamo kumwihorera, kandi biravugwa ko virusi itera sida yiganje mu rubyiruko”.
Yakomeje avuga ko inama atanga cyane cyane mu rubyiruko ari uko bakwiriye kumenya ko aribo bayobozi bejo hazaza, bityo iyo batirinze iki kibazo cyo kutamenya uko ubuzima bwabo buzaba bumeze mu minsi iri imbere baba bihemukiye, kandi gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byakunaniye ntacyo biba bitwaye.
Rudasingwa Eric uhagarariye Urugaga rwabikorera mu karere ka Rubavu agaruka ku ma Lodge n’amahoteli, ko agomba kuba afite udukingirizo aho bakirira abakiriya babo, kugira ngo ugakeneye bitamusaba kujya kugashaka kure, aho bishobora no gutuma hari abatagakoresha kuko batakabonye aho bagiye kwaka serivise.

Agira ati: “Icyo tugiye gusaba abafatanyabikorwa bacu, nuko abafite aho batangira service bagomba kugira udusanduku twaba turimo udukingirizo, bityo udukeneye akatubona hafi bitamusabye kujya kugashaka muri Boutique, ubu tukaba tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo za Lodge cyangwa amahoteli atanga izi service, nibura agire ububiko buhagije bw’udukingirizo kandi bajye babimenyesha abakiriya babo”.
Yasoje asaba abakiriya babo bafite aho batangira serivice kurushaho gutanga serivice zinoze, ariko banakangurira urubyiruko ndetse n’abandi babagana ko bagomba kumenya ko virusi itera sida igihari itaracika, bityo bakamenya ko abananiwe kwifata bagomba gukoresha agakingirizo, ariko nako bakabonye hafi bitabasabye gukora urugendo bajya kugashaka.
@Rebero.rw
