Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yasabye abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika kuko biri mu bituma babura amashereka, abasaba kubafasha mu kubona indyo yuzuye n’ibindi byatuma bonsa neza abana babo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 mu Murenge wa Matimba uherereye mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe konsa.
Uyu munsi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa ndetse n’ubukangurambaga bw’ukwezi kose bugaruka ku kamaro ko konsa bufite insanganyamatsiko igira iti “Konsa neza ni ahazaza heza.’’
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko bagenda babona ko imibare yo konsa igabanyuka, agaragaza ko atari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose imibare y’ababyeyi bonsa yagabanyutse cyane ikagera kuri 38% mu gihe mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe na DHS bwo muri 2020 bugaragaza ko ababyeyi bonsa abana babo neza ari 81%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%, bigaragaza ko abagore bonsa bari kudohoka cyane bitewe n’impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yagaragaje ko iyo ababyeyi bonkeje abana neza binagabanya igwingira, asaba abagabo kudatererana abagore babo mu gihe bonsa.
Ati “Konsa si inshingano y’umugore gusa ahubwo ni inshingano y’umuryango twese. Bituma turerera u Rwanda tukanarera abayobozi b’ejo hazaza beza.’’
Batamuriza yasabye ababyeyi gushyira ku ibere umwana mu gihe akivuka kugira ngo umwana yonke umuhondo, umufasha kutarwaragurika.

Akomoza kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko imibare igaragaza ko konsa neza bigenda bigabanuka bityo buri wese akwiye guhindura imyumvire ituma konsa neza bigabanuka.
Ati” Tugenda tubona ko imibare yo konsa imibare igabanuka. Hari igihe wumva abantu ngo ni uko abagore batagishaka ko amabere agwa. Ariko mbona atariyo mpamvu, ahubwo dushake impamvu neza. Impamvu tubigarukaho ni ukugira ngo buri umwe agire uruhare rwe, iyi mibare itakomeza kuzamuka.”
MIGEPROF ivuga ko igiye kongera imbaraga mu gusaba ibigo gushyiraho icyumba cy’umubyeyi mu rwego rwo gufasha abakozi kubona aho bakonkereza abana babo, ibituma abana bonswa inshuro zagenwe ku munsi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko konsa neza bishobora kurinda impfu ibihumbi 820 z’abana bari munsi y’imyaka itanu buri mwaka. OMS ivuga ko ku isi hose ababyeyi bangana na 38% ari bo bonsa neza abana.
@REBERO.RW
