Iyi nka yabonetse mu rugo rwa Kagaba Callixte
Mu rugo rwa Kagaba Callixte,utuye mu mudugudu wa Rugaragara,akagari ka Kinyaga,umurenge wa Nkanka,akarere ka Rusizi,hatahuwe inka 2 z’abaturage,imwe yabuze muri Mutarama,indi ibura muri Gicurasi uyu mwaka,akaba yari azifite zombi mu kiraro,akavuga ko atazi uburyo zahageze byabazwa umugore we Mukankusi Espérance.
Uwahaye aya makuru Rebero.rw yayibwiye ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,uwitwa Uzayisaba Consolée wo mu mudugudu wa Nyabiranga,akagari ka Kamanyenga muri uyu murenge wa Nkanka yabuze inka, ubuyobozi n’abaturage bafatanya kuyishakisha irabura,bararekera birarangira.
Bigeze mu kwa 5 nanone muri uyu murenge,uwitwa Hagenimana Joseph wo mu mudugudu wa Muhonga,akagari ka Gitwa abura inka. Aratabaza abaturage n’ubuyobozi bamufasha gushaka,baronda ibinono n’ibirenge by’abayishoreye babona biragera mu kagari ka Kinyaga ariko bayiburira irengero na bo bararekera.
Avuga ariko ko,kubera ko zari zibaye inka 2 zibuze,hari n’izindi zigenda zibura bikayoberana, hatangiye ikurikirana ry’amakuru,abaturage bavuga ko kwa Kagaba Callixte babona bahira ubwatsi bw’amatungo bazi ko ntayo bagira, bakanumva habira inka bazi ko urwo rugo rutayigondera kuko rukennye cyane,nta n’iya girinka rwahawe, batangira gushakisha amakuru.
Ati’’ Kuri ayo makuru yatanzwe Hagenimana Joseph yasabye ubuyobozi ko yajya muri urwo rugo kureba ko inka bivugwa ko ihaba itaba ari iye, anatanga ibimenyetso by’iye, ubuyobozi bw’umudugudu buramuherekeza, bahageze basanga ibimenyetso atanga birahura neza n’iby’iyo nka.’’
Arakomeza ati’’ Kagaba Callixte yabajijwe uburyo iyo nka yahageze, asubiza ko byabazwa umugore we Mukankusi Espérance kuko ari we ubizi. Ko we atazi uburyo yahageze, cyane cyane ko ari umwinjira muri uru rugo ubundi uyu mugore yari uwa mukuru we wapfuye, banagirana amakimbirane,hari byinshi akora umugabo atamenya.’’

Kagaba Callixte avuga ko iby’izi nka byabazwa uyu mugore we Mukankusi Espérance
Hagenimana Joseph akibona inka ye,akanayihabwa, amakuru yaragiye agera kuri Uzayisaba Consolée wari warabuze iye mu kwa mbere, amubaza uburyo yayibonye, arabimubwira anamubwira ariko ko ayihakura yahabonye indi inahaka,zabanaga ari 2.
Ati’’ Uzayisaba Consolée na we yagannye ubuyobozi bw’akagari ka Kinyaga, abusaba na we kwemererwa kureba ko iyo nka yahasigaye ari iye. Na we yatanze ibimenyetso byayo byose, ajyana n’ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari kuyireba, bahageze basanga ni iye.’’
Undi muturanyi w’uru rugo ati’’ Twaguye mu kantu kubona harabaga inka 2 zose,imwe imaze amezi 8 ibuze yaranayibanguriye,ihaka,indi imaze amezi 3, RIB iba ibyinjiyemo,umugabo abajijwe avuga ko nta jambo rinini agira muri uru rugo kubera kutumvikana neza n’uyu mugore we.’’
Yunzemo ati’’Avuga ko yamubajije aho akura izi nka umugore amusubiza ko ari umwana we w’u mugabo wa mbere, uba I Bugande wamwoherereje amafaranga arazigura,umugabo ntiyagira icyo arenzaho aricecekera.’’
Umugore abajijwe n’ubuyobozi uburyo izo nka zombi zamugezeho,avuga ko yazibonye ku bufatanye n’umugabo witwa Habamungu Anselme,wo mu mudugudu wa Sumoyamana muri aka kagari, ntiyavuga byinshi ngo agaragaze niba yarazimuguriye, cyangwa hari uburyo aziba akazimushyira akazorora, zabyara bakagurisha za nyina, byaba ari ibimasa bakabigurisha bikuze.
Abaturage bategereje ibizava mu iperereza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais yabwiye Rebero.rw ko nyuma yo kubona izi nka zombi, uyu mugore Mukankusi Espérance n’uyu bikekwa ko bakorana Habamungu Anselme batawe muri yombi,ibindi bigikurikiranwa.
Ati’’ Batawe muri yombi,bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe,iperereza rirakomeje ngo aya makuru amenyekane neza, cyane cyane ko umugabo avuga ko uko zahageze atabizi,byabazwe umugore, umugore ntashake gutanga amakuru yuzuye ngo ukuri kumenyekane, hategerejwe icyo azabwira ubushinjacyaha.’’

N’iyi ni ho yabonetse
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aho izi nka ziri hamenyekana, abasaba gukomereza aho, icyo badashira amakenga cyose bagatangira amakuru ku gihe ngo inzego zikurikirane.
Yanavuze ko ugize icyo abura atagomba guceceka kuko iyo hari amakuru atanzwe ari bwo inzego zikurikirana ikibazo neza, niba hari ibyibwe byazagaruzwa ba nyira byo bakabisubizwa.
Yanavuze ko ba nyir’inka bazisubijwe, Kagaba Callixte babonye nta mpamvu yo kumufunga kuko avuga ko uyu mugore we hari uburyo bw’ubujura yaba akoranamo n’uriya Habamungu Anselme, bagasanga koko,bakurikije imibanire ye n’uyu mugore,ibiba umugabo nta ruhare abigiramo.
@Rebero.rw
