Bihaye amezi 6 ngo babe bakemuye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, abaturage n’abafatanyabikorwa bawo, baravuga ko bihaye amezi 6 yo kuba bamaze gukemura ibibazo byagaragajwe bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, buri wese agasabwa kwihutisha icyo yiyemeje.
Babigaragarije mu gutangiza ubu bukangurambaga ku wa 12 Nzeri,2025, bwiswe’ Kitabi yacu isukuye’ bwari bwahuriyemo abagera kuri 700 bahagarariye abaturage mu nzego zose muri uyu murenge, abafatanyabikorwa bawo,inzego z’umutekano n’uhagarariye akarere,aho bagaragaje ko iki ari ikibazo gihangayikishije umurenge,ariko ubwo cyahagurukiwe bazaruhuka gikemutse.
Mu bibazo byasesenguwe byagaragajwe bikanagira icyo bikorwaho ariko ntibirangizwe, harimo icy’abaturage 40 basembera,batagira aho barambika umusaya, akarere kemeye kubakiramo 4 abandi hakaba hakenewe ubufatanye bw’aba bose aya mezi 6 bihaye akazashira bubakiwe, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Gasore Jean Claude.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi, Gasore Jean Claude avuga ko yizeye ko uko babyiyemeje nta kizabakoma mu nkokora
Hari kandi inzu 64 zikeneye gusanwa, 6 zarasanwe, hasigaye 58, hari ingo 238 zari zifite ubwiherero butujuje ibisabwa,49 zimaze kubobonerwa,hasigaye 179, ingo 6 zabanaga n’amatungo zo ngo cyarakemutse,zubakiwe ibiraro, umurenge ukaba ukinahanganye n’ikibazo cy’abana 22 bari mu mirire mibi, bari 24 babiri bayikurwamo.
Ibindi bigenda bigaragara bizashyirwamo imbaraga muri ubu bukangurambaga ni ukunoza isuku ku mubiri,ku myambaro, mu ngo n’ahahurira abantu benshi,aho byaba bigaragara hose ko itaranozwa.
Gitifu Gasore Jean Claude ati’’Impinduka ubu bukangurambaga buzanye ni ukuzamura imyumvire ya buri wese urebwa n’iki kibazo, tukakigira icyacu, indwara zituruka ku isuku nke zikagabanuka bishimishije.’’

Inzego zitandukanye ziyemeje guhagurukira rimwe zigahangana n’iki kibazo
Mu ngamba ziteganywa ngo bizagerweho ku gihe bihaye, uyu muyobozi avugamo imiganda y’abaturage, ubuvugizi ku karere no ku bafatanyabikorwa ngo haboneke ibizifashishwa, nka sima umucanga, inzugi, amadirishya,amabati n’ibindi, aha n’abagenerwabikorwa bakazashishikarizwa uruhare rwabo bagomba kubigiramo, bagasigwa binogereza.
Avuga ko ibi atari ibikorwa bishya bidasanzwe, byari bisanzwe bikorwa,ibi bikaba byaragaragajwe mu ikusanyamakuru ryakozwe muri Werurwe uyu mwaka, nyuma yo kwegeranya ayo makuru yose, batekereza kwiha aya mezi 6 ngo babe babikuye mu nzira.
Ati’’ Iyi gahunda,uretse ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe budusanzwe hafi, inarimo ibyiciro byose by’abafatanyabikorwa b’uyu murenge, barimo urugaga rw’abikorera, uruganda rw’icyayi rwa Kitabi dukorana umunsi ku wundi,amahoteli dufite hano,amadini n’amatorero n’abandi, tukishimira ko iyi nama yagenze neza,intego yagezweho kuko twiyemeje twese guhagurukira rimwe ibikorwa tukabyinjiranamo.’’

Inzego zose zikorera muri uyu murenge ziyemeje guhagurukira no gukemura iki kibazo
Akomeza avuga ko nyuma y’amezi 6 bazongera guhura bakareba uko bakoze, hakazanashimirwa imidugudu,utugari n’abafatanyabikorwa bazaba baritwaye neza mu kwesa uyu muhigo ukomeye ariko ushoboka cyane mu bufatanye n’umurava.
Agaragaza ko hari abo basanze hari ibyo babura batabuze ubushobozi,aba bakazaganirizwa bakabyikorera,cyane cyane nk’abaturage 84 basanze bafite ubushobozi bwo kwitunganiriza ubwiherero bukuzuza ibisabwa, abandi bakazubakirwa hanifashishijwe imiganda rusange,igitondo cy’isuku kiba buri wa kabiri w’icyumweru n’ubundi buryo bwose bushoboka, buri wese agasabwa kuzanoza icyo yiyemeje.
Abafatanyabikorwa b’uyu murenge bagaragarije Rebero.rw ko binjiye mu ngamba, uyu muhigo nta kizababuza kuwesa.
Uwizeyimana Jeannette,umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge,ati’’ Twe,nk’abagore twiyemeje ko muri aya mezi 6 tuzashakira isakaro abagore bagenzi bacu bafite ubwiherero budasakaye,nibura umwe muri buri kagari,mu tugari 5, tukazibanda ku bibana.’’

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Kitabi, Uwizeyimana Jeannette yijeje uruhare rugaragara rw’abagore muri uyu muhigo.
Yakomeje ati’’ Ikindi ni uko abagore tugomba gufata iya mbere tukagira uruhare mu gukemura ibibazo duhereye ku by’isuku,ingo zacu zigahora zisukuye.’’
Nikuze Séraphine,umurezi mu irerero ryo mu mudugudu wa Gahande,akagari ka Mujuga,avuga ko abarezi 120 b’amarerero muri uyu murenge biyemeje guhangana n’ikibazo cy’isuku nke n’imirire mibi.

Nikuze Séraphine, umurezi mu irerero ryo mu mudugudu wa Gahande,akagari ka Mujuga, yijeje uruhare rwe na bagenzi be mu gukemura ikibazo cy’isuku n’imirire mibi, bahereye ku kwigisha ababyeyi
Ati’’ Natwe tugiye kugaragaza uruhare rwacu,cyane cyane mu guhangana n’ikibazo cy’isuku nke n’imirire mibi,duhereye mu kuganiriza ababyeyi. Dufite icyizere ko uyu muhigo tuzawesa neza.’’
Rev.past Tito Ndindabahizi,umushumba wa EAR/ Kitabi inafite umushinga uterwa inkunga na Compassion international,yavuze ko bafite byinshi biyemeje kuko banasanzwe bakora byinshi bifashishije uyu mushinga.
Ati’’ Tugiye gukora ibishoboka byose ngo uruhare rwacu rukomeze rugaragare. Muri aya mezi 6, tuzasana zimwe mu nzu tunatunganye bumwe mu bwiherero kuko nk’itorero ryigisha isuku n’ubuzima bwiza,tugomba gufata iya mbere. Twabyiyemeje,tuzabikora.’’

Umushumba wa EAR Kitabi, Rèv.past. Ndindabahizi Tito avuga ko nk’itorero ryigisha isuku n’imibereho myiza, ibi bikorwa bagiye kubigira ibyabo
Nubwo bavuga ko bihaye amezi 6 ariko, perezida w’inama njyanama y’uyu murenge, Ntakirutimana Gervais asanga uko babyiyemeje bahise bajya mu ngamba,amezi 3 byaba byakemutse.
Ati’’ Buri wese akoze ibyo yiyemeje atazaririye,ndahamya ko mu mezi 3 byaba byarangiye. Mbona amezi 6 ari menshi. Ndabasaba ko amezi 3 nashira tuzongera guhura nk’uku buri wese avuga aho ageze mu byo yiyemeje, ndahamya ko ab’inkwakuzi tuzaza batubwira ko babirangije.’’
Yashimye abatekereje iki gitekerezo,ariko cyane cyane abazagishyira mu bikorwa, yemeza ko ubusanzwe abaturage ba Kitabi ari abanyamurava,icyo biyemeje bashirwa bakigezeho nk’uko babitojwe n’intore izirusha intambwe,perezida Kagame, ibi bitazabananira.
Mu izina ry’umuyobozi w’ akarere ka Nyamagabe , Byiringiro Emmanuel ushinzwe isuku n’isukura muri aka karere yababwiye ko ibyo biyemeje nk’abagabo,abagore n’urubyiruko bifuza impinduka mu murenge wabo bitagoye, ko bizaba bishimishije bongeye guhura bagaragaza ko babirangije, ntawe uza agaragaza imbogamizi zindi.`

Umukozi ushinzwe i isuku n’isukura mu karere ka Nyamagabe, Byiringiro Emmanuel asanga ibyo biyemeje bitagoye bazabigeraho batavunitse
Kitabi ni umwe mu mirenge 17 y’akarere ka Nyamagabe.Ugizwe n’abaturage barenga 32.000,bagenda bagaragaza intembwe ikomeye mu iterambere nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Gasore Jean Claude,wemeza ko n’aba basigaye bagomba kuzamurwa iterambere rikabageraho bose.
Yaboneyeho kubereka igikombe uyu murenge wegukanye mu marushawa yitiriwe inkomo,yateguye n’ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe,aho mu mupira w’amaguru,abagabo, batsinze umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke,penaliti 5-4.

Bashyikirijwe igikombe ikipe y’umurenge wabo,y’abagabo yatwaye mu mupira w’amaguru,mu marushanwa yitiriwe inkomo,batsinze iya Bushekeri muri Nyamasheke penaliti 5-4, nyuma yo kunganya 0-0.
@Rebero.rw
