RBC n'abafatanyabikorwa bayo bamaze icyumweru bapima indwara y'umutima mu karere ka Rubavu
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’indwara y’umutima wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, mu cyumweru cyose kibanziriza uwo munsi mu Karere bapimaga abantu 1169 kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo bumeze kuri iyo ndwara y’umutima, kuko hari benshi yica ugasanga bataramenye ko ariyo bari barwaye ahubwo bagatangira gukeka amarozi.
Muri abo bapimwe twabonye hejuru abantu 481 basanze bafite umuvuduko ukabije batari babizi, iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso ni igihe imitsi idwara ntibashe gutwara amaraso uko bikwiriye, iyi tukaba twayigereranya nk’imungu imuga igiti kuko aricyo ujya kubona ukabona kiguye kitaragize ikindi kibazo, kuko iyi ndwara ni rwica ruhoze kuko uwo yarenze ubona yituye hasi atarigeze ataka uburwayi.
Muri abo twapimye twasanze abantu 55 bafite indwara y’isukari ( Diyabete) bari basanzwe nabo batabizi, akaba ariyo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha batararengwa nizo ndwara zitandura, dore ko ubu mbere twari tuziko izi ndwara ari iz’abantu bakuze ariko ubu bisigaye biteye ubwoba kuko no mubakiri batoya basigaye barwara iyo ndwara.

Abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu bifatanyije muri Siporo rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umutima
Ku kibazo cy’indwara y’umutima noneho aha ho rwose ndasaba abo twahuriye hano dukora siporo kugira ngo mwisuzumishe bityo uwo basanze arwaye atangire imiti hakiri kare rwose, muri bariya twavuze twasuzumye mu cyumweru kimwe 1169, twasanze abantu 88 bafite indwara y’umutima abo ni ababashije kuza kwipimisha ariko twongera gushishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare.
Nyirahabimana Liberathe wo mu murenge wa Rubavu avuga ko yisanze afite umuvuduko w’amaraso ukabije ariko wabonekaga rimwe na rimwe ariko akaba yaraje no kugira indwara y’umutima, ariko kubera kwisuzumisha ndetse no kwikurikirana kandi agakora na Siporo byatumye izo ndwara ubu ntazo akigira.

Agira ati: “Ndagira inama abantu cyane cyane b’ababyeyi kwikurikirana ndetse bakabasha kwisuzumisha kuko aribo bagira ibyago byinshi byo kurwara izi ndwara zitandura, bitewe n’umubwibuho bagira ndetse nuko imibiri yabo iteye, kuko nanjye iyo ntikurikirana ngo nivuze hakiri kare ubu indwara y’umutima iba yarampitanye kuko nafashe imiti nkomeza no gukora siporo bituma indwara igenda yoroha kugeza ubu nkaba ndi muzima”.
Umwe mubaje muri Siporo Nsabimana Emmanuel ufite umubyibuho abo ko ukabije yaje kwipimisha kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze bitewe nuko ubwo bapimaga ntiyabonye umwanya wo kujya kwipimisha, ariko kuri uyu munsi mpuzamahanga w’indwara y’umutima yaje gukora siporo ariko cyane cyane ashaka no kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Agira ati: “Nagiye mu ba mbere kwipimisha kubera ko nsanzwe mfite umubyibuho mbona ko ukabije kugira ngo ndebe ko izi ndwara zitandura naba nzifite, ariko kubwo amahirwe nsanzwe yaba umuvuduko ndetse n’indwara y’isukari ntazo mfite, bityo ngiye gukurikiza inama nagiriwe yo kurushaho gukora siporo ndetse no kwitondera ibyo ndya kuko aribyo bituma ndushaho kugira umubyibuho”.

Yakomeje agira inama abatabonye umwanya wo kuhagera ko bagomba kujya kwa muganga habegereye kugira ngo bikurikirane ikindi kandi bagakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe kurwanya izo ndwara zitandura, ikindi gikomeye ni ukwirinda ibituma umuntu agira umubyibuho ukabije kandi kwipimisha bikaba umuco kugira ngo umenye uko ubuzima bwawe bumeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Murindwa Prosper yatangiye ashimira abayobozi baturutse muri RBC ndetse n’abafatanyabikorwa babo kuba baratoranyije akarere ka Rubavu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuti muri aka karere kandi ikindi bagakora igikorwa cyo gusuzuma abantu aho mwumvise ko hari abo basanze barwaye batari babizi, iki gikorwa tukaba tugiye kuganira n’abaganga kugira ngo kizakomezereze no muyindi mirenge kuko naho hashobora kuba hari abarwaye.

Agira ati: “Hari benshi bitabiriye iyi siporo nkuko bisanzwe ariko ngira ngo aho mugereye hano mwabonye ko byari byahindutse kuko twifatanyaga n’abandi kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umutima, bityo nkaba mboneyeho kubamenyesha ko mutagenda mutipimishije kuko hari abaganga biteguye kubapima kugira ngo abo basangana uburwayio bagirwe inama hakiri kare”.
Yakomeje avuga ko kwirinda indwara y’umutima bitangira ukiri muto ngira ngo ubwo Dr Ntaganda yatubwiraga ko na bakiri bato basigaye barware izi ndwara ariyo mpamvu tugomba gutangira kwikurikirana dukora siporo cyane cyane abakiri batoya, kandi turabamenyesha ko nk’ubuyobozi tuzakomeza gufasha abaturage gukumira indwara y’umutima dukora siporo nkuko dusanzwe tubikora buri cyumweru cya gatatu hano mu karere kose.



Abanyeshuri bari bitabiriye Siporo rusange ariko banasabwa ko bagomba kwipimisha hakiri kare
@Rebero.rw
