Namibia ivuga ko yohereje indege za kajugujugu hamwe n’abasirikare babarirwa mu magana kujya guhangana n’inkongi y’umuriro yangije kimwe cya gatatu (1/3) cya parike.
Parike y’igihugu ya Etosha ni imwe mu zisurwa na ba mukerarugendo benshi muri Afurika y’amajyepfo. Inarimo inkura zizwi nka ‘black rhinos’ ziri mu byago byinshi cyane byo gushiraho ku isi.
Minisiteri y’ibidukikije ya Namibia yemeza ko uwo muriro watangiye ku wa mbere w’icyumweru gishize ahantu batwikira amakara hanze y’imbibi za parike.

Nyuma y’icyumweru uwo muriro utangiye, ubu wageze no muri iyo parike ndetse wishe impongo nibura icyenda ndetse usenya aho inyamaswa ziba, unatwika ubwatsi bwazo mu turere twa Omusati na Oshana duhana imbibi na Angola.
Depite Likando Rodrick utavuga rumwe n’ubutegetsi aherutse kunenga leta ya Namibia kunanirwa kuzimya uwo muriro, avuga ko leta yagakwiye kuba yariteguye neza ndetse ashishikariza leta kongera ingamba z’igihe kirekire zo guhangana n’inkongi.
@REBERO.RW
