Bishimira ikigero cy'imyumvire bagezeho mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere
Abakangurambaga 45 b’ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bo mu mirenge ya Muganza,Kibirizi na Ndora mu karere ka Gisagara baravuga ko mu myaka 2 bamaze bakorana n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) n’abafatanyabikorwa bayo, bazamuye bigaragara imyumvire mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ni bimwe mu byo batangarije Rebero.rw,nyuma y’amahugurwa y’iminsi 2 ku guhangana n’izi ngaruka, bahawe na NUDOR mu mushinga wayo ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage(CJC),bongera kurebera hamwe ibyakozwe n’uruhare rwabo mu kubibungabunga.
Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR ukorera mu ishami ry’iterambere ry’abantu bafite ubumuga,avuga ko mu myaka 2 uyu mushinga umaze mu turere twa Gisagara,Ngororero na Karongi, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa hakozwe byinshi birengera ibidukikije birimo gutera amashyamba no kubungabunga ahari, gukora amaterasi yikora n’ay’indinganire,ubuhumbikiro bw’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR ukorera mu ishami ry’iterambere ry’abantu bafite ubumuga,avuga ko mu myaka 2 uyu mushinga umaze mu turere twa Gisagara,Ngororero na Karongi
Hari kandi guha abaturage amatungo magufi, gusanira inzu abo zendaga kugwaho no kuzishyiramo ibikoresho,n’ibindi,byose byakorwaga harebwa ko abantu bafite ubumuga batibagiranye muri ibi bikorwa,haba mu kubikorerwa,guhabwamo akazi ,by’umwihariko inzu zabo zitabwaho bijyanye n’ubumuga bwabo,kuko ngo byagaragaye ko iyo habaye nk’ibiza,abantu bafite ubumuga bahazaharira cyane.
Ati’’ Barahazaharira cyane bitewe n’ubumuga bwabo. Hari ababa badashobora kugenda ,abandi badashobora kumva ko n’ibyo biza byabaye cyangwa badashobora gutabaza ngo batabarwe,abandi badashobora kubona uburyo babihunga n’aho babihungira kubera ubumuga bafite,buri wese akagira ingorane bitewe n’ubumuga bwe,n’abo bari kumwe ntibamwiteho,buri wese akiza amagara ye.’’
Arakomeza ati’’ Ibyo byose abakangurambaga bagomba kubimenya ngo aho batuye mu midugudu bakurikirane imibereho y’abantu bafite ubumuga,n’ingaruka zishobora kubageraho zijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bitewe n’ubumuga bwa buri wese.’’
Niyibizi Emmanuel wo mu murenge wa Muganza avuga ko hari byinshi batari basobanukiwe ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, bamaze kubisobanukirwa bibagirira akamaro ubwabo binakagirira abantu baturanye bafite ubumuga n’abandi baturage muri rusange.

Niyibizi Emmanuel wo mu murenge wa Muganza avuga ko impinduka mu mvumvire yabo zagize akamaro gakomeye kuri bo ubwabo,ku bantu bafite ubumuga no Ku baturage bandi muri rusange ku buryo abantu bafite ubumuga bafatwaga mbere n’uko bimeze ubu
Ati’’ Amahugurwa menshi twahawe na NUDOR yaduhinduriye imyumvire bigaragara, ihindura iy’abaturanyi bacu bafite ubumuga n’iy’abaturage muri rusange.Mu gihe mbere twabonaga abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye bo kugirirwa impuhwe muri byose, ubu turafatanya ibikorwa bizamura imibereho myiza yacu twese,mu bwubahane, ntawe uhinyura ubushobozi bw’undi.’’
Ibyo bisaba kuba basobanukiwe n’ubumuga icyo ari cyo n’inzitizi ubufite ahura na zo kugira ngo ibyo biza niba bibaye babe aba mbere mu gukangurira abantu bafite ubumuga muri uwo mudugudu guhangana na byo cyangwa ingaruka zabyo.
Niyonizeye Placide ashima aba bakangurambaga impinduka mu myumvire ugereranije n’uko batangiye kuko mbere, nk’abandi baturage bose, batari basobanukiwe ubumuga icyo ari cyo, kudaheza abantu bafite ubumuga,bafata umuntu ufite ubumuga nk’udashoboye nk’uko n’abandi bamufataga.
Ati’’Ubu imyumvire yarahindutse cyane ni yo mpamvu n’ibikorwa byabo muri urwo rwego ari ndashyikirwa,haba kuri bo ubwabo no mu matsinda babanamo n’abantu bafite ubumuga, bakemera ko na bo bashoboye bitewe n’ubumuga bafite,ntibabaheze mu mirimo nk’iyo gupakira ingembwe mu bihoho mu buhumbikiro,ushoboye kugenda akabijyana aho babijyana, n’indi mirimo,kuko n’ubusanzwe abantu badashobora bimwe.’’
Avuga ko izi mpinduka mu myumvire zabaye ingirakamaro cyane mu bantu bafite ubumuga, zatumye babona imirimo mu bikorwa byakorwaga, bakabona amafaranga bajyana mu matsinda,bakiteza imbere,muri Gisagara hakaba hari amatsinda 36 yo kwiteza imbere abantu bafite ubumuga bahuriramo n’abatabufite.
Abasaba kwinjiza abantu bafite ubumuga mu byo bakora byose,ari iby’ubuhinzi,ubworozi, ibikorwa birengera ibidukikije,ibirwanya Ibiza n’ibindi, abafite ubumuga bakabigiramo uruhare rugaragara aho batuye, bakabyumva batyo ntibagire icyo bategereza ko kizabizanira.
Aba bakangurambaga bashimira NUDOR yabahisemo mu mikoranire,ikanabahugura ku kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere,byatumye bazamura imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakaniyinjiza mu bandi baturage.
Nyirasafari Révocate wo mu murenge wa Kibirizi na we ati’’ Naje nta bumenyi buhagije mfite ku bumenyi bw’ikirere n’abantu bafite ubumuga. Naradodaga udutambaro dusagutse nkadutwika ntazi ko ari uguhumanya ikirere. Nabimenye batangiye kumpugura,menya ko nakoraga amakosa icyo gihe.’’

Nyirasafari Révocate wo mu murenge wa Kibirizi avuga ko hari byinshi atari asobanukiwe mu bumenyi bw’ikirere n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga yasobanukiwe aho abereye umukangurambaga, bikamugirira akamaro bikanakagirira abandi
Yunzemo ati’’Sinari nzi ibijyanye n’ubumuga n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,ariko ubu byose nabimenye neza cyane sinshobora kuba umwe mu bangiza ikirere, ahubwo ndi umwe mu bakibungabunga,nkanaba umwe mu baharanira ko abantu bafite ubumuga bagira imibereho izira ingaruka z’imihindagurikiye y’ikirere,haba aho ntuye n’ahandi hose ngera.’’
Haberwimana David wo mu murenge wa Ndora na we ati’’ Ndashimira mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko ubu bumenyi bwose ni we tubukesha. Kuba nk’abakangurambaga duhari,NUDOR n’abafatanyabikorwa bayo dukorana mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ni imbaraga abishyiramo.’’

Haberwimana David wo mu murenge wa Ndora ashimira byimazeyo perezida Kagame bakesha ibi byose bigerwaho bihesha agaciro n’ubuzima bwiza abantu bafite ubumuga
Avuga ko mu murenge wabo hamaze gukorwa byinshi muri uru rwego byatumye buri muturage yumva neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,n’akamaro kabo mu iterambere ry’igihugu,n’ababahezaga mu nzu bakaba babagaragaza.
Niyonizeye Placide avuga ko ibimaze gukorwa ari byinshi muri uru rwego mu turere twa Gisagara,Ngororero na Karongi,agasaba ko byasigasirwa n’igihe uyu mushinga uzaba uhasoje ibikorwa byawo muri Werurwe,2026.
@Rebero.rw
