Bamwe ni ubwa mbere bari bageze kuri iki kiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe
Abayobozi 450 mu nzego z’ibanze guhera kuri komite iyobora umudugudu kugera ku bakozi b’umurenge mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru tubarizwamo pariki y’igihugu ya Nyungwe, bari kuyitemberamo aho batembera ku kiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe cya Kanopi bavuga ko bishimiye cyane.
Bamwe muri bo bavuga ko ari ubwa mbere bari bakigezeho. Bari basanzwe bakibona mu mafoto mu bitabo, kuri televiziyo, abandi bakakibwirwa mu magambo n’abakigezeho, abaganiriye na Rebero.rw,bakavuga ko bagiraga impungenge zo kuzava kuri iyi si batakibonye bacyegereye, nyamara Rurema yari yarabahaye amahirwe yo guturira iri shyamba.
Mukankusi Consolée ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Uwamizirikano,akagari ka Gahurizo, umurenge wa Kivu, akarere ka Nyaruguru, avuga ko ku myaka ye 53 yumvaga nta nzira bizacamo ngo akandagire kuri Kanopi cyangwa ayirebe ayegereye.

Abo mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru n’abo mu wa Kitabi akarere ka Nyamagabe bishimiye gusura Kanopi bahoraga bumva.
Ati” Ariko ku bw’imiyoborere myiza ya perezida Kagame ishyira umuturage ku isonga, ubuyobozi bw’iyi pariki burahatugejeje. Nakigenzeho, ndeba Nyungwe nyirebera munsi yanjye, numva umunyenga wayo, ndishima cyane,nshima ubuyobozi buhatugejeje.”
Avuga ko nagera mu baturage ashinzwe azababwira ibyiza yabonye, bakazashyira hamwe imbaraga zo kurushaho kuyibungabunga kuko ibyiza biyirimo bitangaje.
Tuyisabe Philbert, Agoronome w’umurenge wa Mutuntu,akarere ka Karongi na we wari uhageze bwa mbere, ati” Ni ikiraro umuntu ageraho akumva yishimiye, areba pariki yose atekanye. Dukuyemo amasomo akomeye cyane yo kuyibungabunga n’abazadukomokaho bakazayitembera igifite umwimerere wayo nk’uwo tuyibonana ubu.”
Mukarutesi Marie Claudine,umukuru w’umudugudu wa Ruhinga,akagari ka Nkomane, umurenge wa Nkomane, akarere ka Nyamagabe, na we ati” Nshimiye mbere na mbere perezida Kagame waharaniye ko iyi pariki igira ibi byiza utasanga henshi ku isi, ikanashyirwa mu murage w’isi.
Abayobozi bayituriye tugahabwa aya mahirwe yo kuyitembera. Icyo twiyemeje ni uko ntawayangiza tureba.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivu,akarere ka Nyaruguru, Uwimana Pierre, avuga ko igikorwa nk’iki ari indashyikirwa cyane, kuko kirushaho guha imbaraga abayobozi zo gukangurira abaturage kurushaho kuyibungabunga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivu, Uwimana Pierre yemeza ko uru rugendo rubongereye imbaraga zo kurushaho kubungabunga iyi pariki no kurushaho kuba inshuti yayo.
Ati” Twasuye Kanopi n’indi migozi abantu bagendaho, byiyongera ku byo dukorerwa biva mu nyungu z’ubukerarugendo birimo amashuri twubakirwa, n’ibindi byiza byinshi.”
Arakomeza ati” Tuhavuye twiyemeje kurushaho kuyicungira umutekano. Hari abajyaga baduca mu rihumye bakajya gutashyamo inkwi no guhakuramo ari ho hava kuyitwika. Imbaraga tuvanye aha ziratanga icyizere cyo kuba umuturanyi nyawe wayo birushijeho.
Ntihemuka Pierre, ushinzwe guhuza pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abayituriye, avuga ko gutembereza abayobozi mu nzego z’ibanze ari gahunda bakora buri mwaka, mu ntego yo kurushaho kuyikundisha abanyarwanda kuko hari benshi bajyaga bibwira ko kuyitembera ari iby’abanyamahanga n’abifite gusa.
Ati” By’umwihariko gutembereza aba bayobozi natwe bidufitiye inyungu cyane kuko ni bo dufatanya kuyibungabunga. Ni bo twitabaza iyo hari nk’uyitwitse cyangwa igize ikindi kibazo. Kuyirinda rero barayisuye,bazi ibyiza biyirimo bikunzwe, ni ingenzi cyane kuri twese.”
Ikiraro cya Kanopi aba bayobozi basuye, nk’uko Rebero.rw yakomeje ibitangariawa na Ntihemuka Pierre, gihuza imisozi 2 yo mu bushorishori bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe, mu gice cy’akarere ka Nyamasheke.
Cyubatswe muri 2010 n’impuguke z’abanyakanada.

Abayobozi mu nzego z’ibanze batuye ibice Nyungwe ibarizwamo bishimiye gutembera Kanopi
Ati” Leta y’uRwanda yazanye icyo gikorwa remezo mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo , cyane cyane ku baturage bo mu gihugu imbere, bahabona ikibakurura kidasanzwe, bareke kwibwira ko ibyiza biba mu mahanga ya kure gusa cyangwa abaje mu ndege baturutse ikantarange ari bo batembera u Rwanda gusa.”
Avuga ko kuva cyajyaho muri 2010 abakerarugendo biganjemo abanyarwanda bacyitabiriye cyane, bigaragazwa n’umubare w’abagisura wiyongera uko bukeye.
Kiboneka mu bihugu 3 gusa muri Afurika yose,ari byo uRwanda, Afurika y’epfo na Gana. Gifite metero 165 z’umurebure na 75m z’ubujya hejuru uvuye ku butaka.
Ukiriho aba areba igice kinini cyayo,areba ibyiza biyitatse birimo inyoni, za maguge ibiti byiza n’indi biyitatse.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu turere twa Karongi na Nyamagabe bavuye kuri Kanopi.
Aba bayobozi bayisuye bakurikira abanyeshuri 1342 b’amashuri abanza n’ayisumbuye b’utu turere n’ubundi, hakaba hatahiwe abanyamakuru mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ntihemuka Pierre avuga ko akurikije umusaruro watanzwe n’abayituriye bayisuye mbere,
mu kuyibungabunga, ibikorwa biyangiza bikaba byaragabanutse cyane, iki gikorwa ari ingirakamaro cyane kuri pariki ubwayo n’abayituriye.
@Rebero.rw
