Icyayi cya COOPTHEVIGI cyongeye kuzamura igiciro
Abahinzi b’icyayi ba koperative ya COOPTHEVIGI bagihinga mu mirenge ya Bushekeri, Ruharambuga, Kagano na Karengera mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bishimiye ko icyayi cyabo cyongeye kuzamura igiciro nyuma y’amezi 3 cyaraguye.
Bavuga ko ubundi igiciro cy’icyayi kibisi gitangazwa mu mezi 3. Mu mezi ya Mata kugera muri Kamena,2025, igiciro cyari gihagaze neza kuko umuhinzi yacyuraga amafaranga 337 ku kilo cy’icyayi kibisi.
Cyaje kumanuka mu mezi yakurikiyeho ya Nyakanga kugera Nzeri aho umuhinzi yavuye ku mafaranga 337 yacyuraga agera kuri 245, ibintu bavuga ko byabahombeje cyane,bikabadindiza mu iterambere.
Mu kiganiro na Rebero.rw, umuyobozi w’iyi koperative, Nyiravuguziga Drocella yavuze ko iki gihombo cyatewe n’igabanuka ry’ubwiza bw’icyayi
Ati” Icyo tubona cyari cyabuze icyo gihe ni ubwiza. Twasoromye cyinshi ariko kitari cyiza. Impamvu ikomeye ya mbere yabaye abasoromyi bake bituma badasoroma neza, n’abahinzi badohotse mu gushaka ubwiza bw’icyayi, bituma n’abo basoromyi bake basoromera ubwinshi ntibasoromera ubwiza kandi ari bwo ngenzi.”

Umuyobozi wa COOPTHEVIGI, Nyiravuguziga Drocella ( hagati) avuga ko icyari cyabuze bagasubira inyuma ari ubwiza bw’icyayi, kubwongera ari byo byongereye igiciro cyacyo ku isoko mpuzamahanga bakabyungukiramo
Avuga ko nyuma y’uko igiciro babonaga kigabanutse ku isoko mpuzamahanga, bafashe ingamba, bafashijwe n’umuyobozi mushya w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura wari uje, Mugabo Kizito, zo kugenzura mu buryo bukomeye ubwiza bwacyo, ikije kitabwujuje nticyihanganirwe, kigasubizwa Ku mahangari ngo cyongere kijonjorwe, hakemerwa icyujuje ubwiza bwifuzwa
Abahinzi n’abasoromyi babona ko amazi atakiri yayandi, bongera imbaraga mu bwiza.
Ati” Izo ngamba zabaye ingirakamaro cyane kuko amezi akurikiyeho y’ Ukwakira kuzagera mu Kuboza uyu mwaka, igiciro cyavuye kuri 245 kikagera ku mafaranga 308.”
Yongeyeho ati” Bivuze ko hiyongereyeho amafaranga 63 ku kilo mu gihe ubushize twari twahombye amafaranga 92 ku kilo cy’amababi mabisi y’icyayi. Yari menshi cyane,ni yo mpamvu iri zamuka ryadushimishije cyane.”
Avuga ko nubwo bagifite imbogamizi zo kubona ingemwe z’icyayi zihagije, mu ngamba zikomeye bafite,uretse gukomeza kuzamura ubwiza bw’icyayi ngo barenge ariya 337 bari babonye mbere, barenze amafaranga 400, harimo gukomeza kongera n’u bwinshi bwacyo bongera ubuhinzi bwacyo kugira ngo ubwinshi buhuye n’ubwiza buhagije butume umuhinzi n’umusoromyi binjiza menshi kurushaho.
Yashimiye perezida Kagame agaciro yahaye umuhinzi w’icyayi kuko mbere benshi bangaga kugihinga babyita kwiraga ubukene,ubu buri wese akaba arwanira kugihinga, kongera umusaruro no kungera ubwiza bwacyo kubera uruhare gifite mu bukungu bw’ingo zabo.
Anashimira umuyobozi mushya w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Mugabo Kizito imbaraga yashyize muri izi mpinduka,zitumye bagiye kumara aya mezi 3 bamwenyura.
Abahinzi bavuga ko nyuma y’igabanuka n’izamuka ry’igiciro kitaragera kuri 337 bariho mbere, bagiye kongera ingufu bakarenga ariya 337 kugira ngo n’ubukungu bwabo burusheho kwiyongera.
Nsengumuremyi Adrien wo mu kagari ka Rwesero, umurenge wa Kagano, avuga ko kugabanuka kw’igiciro byari byamugizeho ingaruka zikomeye kuko imishinga ye itegenze uko yabyifuzaga.
Kongera kuzamuka biramuha icyizere cy’izamuka mu iterambere.
Ati” Ndahera aha nongera imbaraga mu guharanira ubwiza bw’icyayi kuko maze kumenya ko ari bwo bucuruza. Kiriya gihombo cyadusigiye isomo rikomeye ryo guhora turi maso mu kugenzura ubwiza bw’icyayi abasoromyi bacu basoroma”
Nyirarukundo Marie wo mu kagari ka Wimana, umurenge wa Ruharambuga na we ati” Nageze kuri byinshi birimo kugurira abana banjye 3 moto, n’abiga ndabarihira kubera icyayi. Sinakwishimira rero gusubira inyuma, ni yo mpamvu ngiye gukora iyo bwabaga nkongera ubwiza n’ubwinshi kugira ngo nkomeze kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”
Aba, kimwe na bagenzi babo, bavuga ko kudohoka kwari kwabayeho kutazasubira kuko bakubonyemo ingaruka.

Abahinzi n’umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ( wa 4 uturutse i bumoso), Mugabo Kizito bemeranijwe kudatezuka ku ntego yo kongera ubwiza bw’icyayi.
Banazirikana ko icyayi ari igihingwa ngengabukungu, ko iyo igiciro cyacyo kigabanutse ku isoko mpuzamahanga hadahomba bo gusa, n’igihugu cyose gihomba amadovize cyagombaga kwinjiza ahaturutse, aba yagombaga kugirira abanyarwanda bose akamaro.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Mugabo Kizito yemeza ko iyo uruganda rudashyiramo imbaraga nyinshi mu kugenzura ubwiza bw’icyayi, ngo n’abahinzi n’abasoromyi basurwe kenshi mu mirima, bakurikiranwe,iyi ntambwe iba itaratewe.
Ati’‘ Ndashima imbaraga twese twashyizemo ubwiza bukiyongera bukanongera amafaranga. Uburyo twafatanije kugenda mu nzira imwe ni bwo buzamuye igiciro. Ndabasaba kutazasubira inyuma ngo mutezuke kuri iyo ntego.”
Yababwiye ko bahurira ku isoko mpuzamahanga ari inganda zo mu karere u Rwanda rurimo zirenga 200 buri cyumweru, bose baba bashaka kuba ku isonga, akabasaba kuguma ku murongo umwe n’intego imwe.
Ati” Igihe cyose tudatezutse ku ntego twihaye, tukaguma ku murongo umwe, nta kabuza uko isoko rizaba rimeze kose Gisakura izaza mu mwanya usobanutse“.
Koperative COOPTHEVIGI igizwe n’abanyamuryango 1506 bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 446.
Umuyobozi wayo Nyiravuguziga Drocella akavuga ko uko bazajya babona imbuto bazarushaho kongera ubuso bwacyo, ngo ubwiza baharanira bujyane n’ubwinshi,icyo umuhinzi atahana cyiyongere.
@Rebero.rw
