Rév. Murwanashyaka Moïse ni we watorewe kuyobora Conference ya Kigali mu itorero EMLR
Inama y’umwaka ya Conference ya Kigali mu itorero EMLR yateranye kuva ku wa 31 Ukwakira igasozwa n’amateraniro y’abakirisito ku wa 2 Ugushyingo, 2025, isize itoye Rév. Murwanashya Moïse kuba Surintendant mushya w’iyi Conference, watowe n’amajwi 84/99, asimbuye Rév. Ruganzu Alexandre wari umaze imyaka 3 ayiyobora.
Aganira na Rebero.rw nyuma y’itorwa rye, Rév. Murwanashyaka Moïse w’imyaka 38, wari usanzwe ashinzwe icungamutungo mu itorero EMLR, yavuze ko aje gusigasira ibyagezweho muri iyi conference no kubyongera, ashimira abamutoye, asaba abakirisito bose b’iyi conference ubufatanye no kumushyigikira ngo ibyo bateganya byose bazabigereho.
Ati” Ndashimira cyane abantoye mbizeza ubufatanye,nkanasaba abakirisito bose kunshigikira, bagendera neza mu ijambo ry’Imana, birinda inyigisho z’ubuyobe, bakaba koko abizera buzuye ba Yesu kirisito.”

Surintendant mushya wa Conference ya Kigali mu itorero EMLR, Rév. Murwanashyaka Moïse ari kumwe n’umugore we
Yavuze ko bagihangayikishijwe no kuba mu nsengero 66 bafite, hakora 5 gusa,izindi 61 zose zifunze.
Ati” Hari izamaze kuzuza ibisabwa turindiriye ko zafungurirwa. Turakorana n’inzego za Leta mu kugaragaza ibyo twamaze gutunganya. Ni urugendo ngo tubyuzuze. Hari izimaze kubyuzuza, hari izibura gato, hari n’iziri kugerageza. Twizeye ko igihe cyo gufungura kizagera hafi ya zose zimaze kubyuzuza, zigafungurwa.”
Uwo yasimbuye, Rév. Ruganzu Alexandre yashimye imikoranire yamuranze n’aba bakirisito yari amaze imyaka 3 ayobora, ko manda irangiye babanye neza.
Ati” Twakoranye byinshi birimo gushaka uburyo insengero zifunze zuzuza ibisabwa, n’ibindi by’iterambere birimo uru rusengero twatangiye, nkabashimira cyane uburyo twafatanyaga muri byose.”

Rév. Ruganzu Alexandre Ucyuye igihe
Abakirisito b’iyi Conference na bo bashimiye Surintendant ucyuye igihe,bizeza umushya kumutera ingabo mu bitugu mu bizamura iyi conference byose.
Nsabimana Djimi ati” Ucyuye igihe yatubereye umuyobozi mwiza turamushimiye cyane. Umushya twiteguye kumushyigikira muri byose biteza imbere iyi Conference yacu, haba mu masengesho,mu butunzi n’ubundi bwitange. Ntacyo azatuburana.”
Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko iyi ari Conference ya 2 bakoreyemo inama y’umwaka muri uyu mwaka nyuma y’iya Ruhengeri,aho barebera hamwe ibyagezweho umwaka ushize,mu nkingi 5 z’iri torero, ibyakozwe neza bigashimwa,ibikeneye ubugororangingo bikabubona, ibikosorwa bigahabwa umurongo wo gukosorwa, hakanafatwa ingamba z’umwaka ukurikiraho.
Anavuga ko nko muri iyi Conference, nyuma yikiganiro bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro kijyanye no gukura abaturage mu bukene, bafashe uwo mwanzuro, biyemeza ko uyu mwaka,Conference yose izarihira mituweli abantu 900 batishoboye, buri zone ikazarihira abantu 300.

Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abapasitoro kudakinisha umurimo wa gishumba
Ati” Ikindi dushyizeho imbaraga cyane uyu mwaka ni imicungire inoze y’umutungo n’ubuyobozi.
Umutungo ucungwe neza uko bikwiye. Icyinjiye n’igisohotse bibe bifite aho bigaragara atari ugupfa gukorera mu kaduruvayo. Kuva ku rwego rwo hejuru kugera mu matsinda icyo tugikomeyeho.”
Ku byerekeranye na Surintendant mushya watowe, Rév. Murwanashyaka Moïse, Musenyeri Samuel Kayinamura, ati” Tumufitemo icyizere cyinshi. Aracyari muto, afite imbaraga n’ubushake bwo gukora. Yize icungamutungo n’iyobokamana.’‘
Arakomeza ati” Ashoboye ubuyobozi,yize imiyoborere, yabaye umuyobozi w’amashuri abanza,aragutse mu bitekerezo,n’ibindi abamutoye bashingiyeho. Turamusaba kwagura imitekerereze hamwe n’abo ashinzwe bakarushaho guteza imbere iyi confernce.”
Mu bindi byakozwe, Rév. Simbi Eliane na Rév. Sinzinkayo Damien bagizwe abapasitoro buzuye, Muragwa James na Nyisingize Joseph batangira kumenyerezwa umurimo wa gipasitoro.

Simbi Eliane na Sinzinkayo Damien basengerwa kuba abapasitoro buzuye
Hanakozwe ikindi kitari kimenyerewe na benshi muri iri torero cyo gukura Rév. Munyamahoro Charles ku rutonde rw’abapasitoro b’itorero Methodiste Libre mu Rwanda no ku isi yose,azira kumara imyaka 2 yose ataboneka mu murimo w’Imana, nta n’impamvu yatanze.
Aha Musenyeri Samuel Kayinamura yahahereye asaba abapasitoro kudakinisha uyu murimo, bakawukora bawukunze nk’uko bawiyemeje,banawurahiriye.
Yanasabye abakisito kwita ku mirere y’abana mu ishuri ryabo ryo kucyumweru, bagakura ari uruhongore ruzima, bakazavamo abayobozi beza b’itorero ry’ahazaza, batajegajega.

Basabwe gushyigikira Surintendant wabo mushya mu bikorwa byose by’iterambere
Conference ya Kigali mu itorero EMLR ikorera mu turere twa Kicukiro,Gasabo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Bugesera mu burasirazuba na Gicumbi mu majyaruguru.
Igizwe n’abakirisito barenga 47.000. Mu bikorwa by’iterambere barimo,harimo inyubako y’urusengero izuzura itwaye arenga miliyari n’igice z’amanyarwanda.
Rèv. Murwanashyaka Moïse watorewe kuyiyobora, arubatse, afite imyaka 38. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu ibaruramari n’ icungamutungo, n’icya 3 mu by’iyobikamana. Yari ashinzwe icungamutungo mu itorero EMLR.

Hanashimiwe abapasitoro bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Abapasitoro ba Conference ya Kigali mu karasisi

Bamwe mu ba pasitoro ba Conference ya Kigali
@Rebero.rw

Turashimira Aba pastor bashyizwe muzabukuru Imana ikomeze kubashoboza bagume mumu rimo wayo
Imana ishimwe Moise tumwifurije ishya n’ ihirwe mu mirimo mishya . Imana imukomereze amaboko
Birashimishije cyane. Murwanashyaka nanjye muziho indangagaciro z’umuyobozi wiyubaha, akubaha nabandi; arashishoza, ashyira mugaciro, kandi agira urukundo, n’ubwitonzi, akubaha n’Imana! Tumuhaye impundu nakomeze ibigwi byiza yagaragarije abamutoreye uyu mwanya
Byari byiza cyane.
Amen!