Ifoto y'urwibutso ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya virusi itera sida
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA mu Rwanda wabereye mu kigo Nderabuzima cya Kinyinya ahahuriye abayobozi batandukanye batanze inyigisho z’ubuzima, gukurikirana virusi itera sida, n’ubuhamya, nkuko byaganiriweho ku rugendo rwo kurandura virusi itera sida.
Imibare yatanzwe na UNAIDS n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi cy’ u Rwanda kiremeza ko iyi mibare ihagaze, aho u Rwanda rurenga ku rugero rwatanzwe n’isi 95-95-95 ku isi hose mu gihe mu Rwanda iri kuri iki kigero cya 96%, kwipimisha ku bushake naho 98%, ku bamenye ko bafite virusi itera sida bari ku miti 98% babasha kugabanya ubukana bwa virusi itera sida bafata imiti neza, mu bantu 234.000 babana na virusi itera SIDA, ubuzima bw’umubyeyi utwite abana bagera kuri 99% bamara imyaka ibiri nta virusi itera sida bafite.
Sylvia Muneza umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera sida ku rwego rw’igihugu yitanzeho ubuhamwe ko yanduye virusi muri 1998, icyo gihe nta muti nta rukingo ku buryo bamwe yanabahitanye, nkaba narageze ubwo nsigarana ibiro 12.

Agira ati: “Icyo gihe hari akato mu miryango ndetse no guhezwa, icyo gihe imisatsi yari yaracuramye ubu tukaba twibuka abishwe nayo muri icyo gihe, ariko twageze aho Leta itwegereza umuti bityo tuyifata neza kugeza uyu munsi, twavuye habi ariko ubu turi heza”.
Yakomeje avuga ko kumva ko ufite virusi itera sida ubuzima ntabwo buhagaze,kubimenya muri iki gihe dufata imiti ni amahirwe akomeye, icya mbere ni ukwipimisha kugira ngo umenye uko ubuzima bwawe buhagaze wasanga ntayo urandura ukirinda kugira ngo utazayandura, kandi yasnaga ayifite akamenya uko agomba guhita ajya ku miti ubundi agakurikiza inama agirwa na muganga.
Abafite virusi itera Sida bakomeje gushira Leta yashimye hifashisha insanganyamatsiko igira iti: “Twishake ibisubizo mu guhangana na virusi itera sida”, uyu murongo uhura neza nuwo abafite virusi itera sida bashyizeho mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida no gukangurira abayifite gufata imiti neza.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe ishami ryo kurwanya Sida avuga ko buri mwaka handura 2300 aribyo byandura, naho 2500 akaba aribo bahitanwa na virusi itera Sida.
Agira ati: “Nkuko byagiye bigaragara hari byinshi byagira bigaragaza ko urubyiruko arirwo rwisanga muri iki kibazo harimo ubumenyi buke kuri virusi itera sida cyangwa kukititabira serivise zo kwipimisha nkuko bisabwa, guhangana na virusi itera sida ntabwo bireba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima gusa ahubwo biraba buri muntu”.

Yakomeje avuga ko ari ugufasha urubyiruko haba mu rugo cyangwa ku mashuri tubagezaho ubutumwa bubamenyesha aho bafatira service zo kurwanya virusi itera sida, kuko byagiye bigaragara ko batitabira sreivice zo kurwanya sida.
Ubukangurambaga bugiye gukomeza nkuko twari dusanzwe tubikora ariko twibanda kuri byabyiciro bibangamiye cyane, ubu dusigaye dutanga imiti umuntu afata imara amezi atatu bitewe nuko twamaze kubona ko bafata imiti neza ndetse ni binini ushobora kumarana amezi atandatu utagarutse kubifata kwa muganga, bitandukane niby bamwe bumvaga ko ari gutanga imiti imara ayo mezi.
@Rebero.rw
