Rév. Mushimiyimana Casimir yongeye gutorerwa kuyobora Conference ya Nyabinaga
Inama y’umwaka ya Conference ya Nyabinaga mu karere ka Nyamasheke yateranye kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2025 isoje imirimo yayo yongeye gutorera Rév.Mushimiyimana Casimir indi manda y’imyaka 3 yo kuba Surintendant w’iyi Conference.
Ni inama yasuzumye byinshi biteza imbere iyi Conference,birimo kureba uko uyu mwaka urangiye bakoze no gufata ingamba z’uyu utangiye,hanatangwamo ibiganiro byinshi, bigaruka ku ntego y’uyu mwaka iboneka mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Timoteyo,igira iti’’ Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba,ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga,uw’urukundo no kwirinda.’’
Mu biganiro bikomeye bahawe,harimo icyo bagejejweho n’umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Kibogora polytechnic, Rév. Prof.Ndikumana Viateur, gikangurira abapasitoro n’abandi bagabura b’ijambo ry’Imana mu matsinda y’ivugabutumwa ku ku kumenya gusoma no gusobanukirwa Bibiliya neza hagamijwe kwirinda inyigisho z’ubuyobe.

Musenyeri Samuel Kayinamura ari kumwe na 4 barobanuriwe kuba abapasitori buzuye
Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abigisha b’Ijambo ry’Imana kwita cyane ku bana bato,umwana agakura azi neza ijambo ry’Imana,kuko akenshi na kenshi n’abo bazana izo nyigisho z’ubuyobe,usanga bashaka kwigarurira urubyiruko,ariko iyo umwana yakuriye mu ijambo ry’Imana ntashukika atyo.
Banahawe ikiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke,Mupenzi Narcisse ku muryango ushoboye kandi utekanye,ababwira ko umuryango utekanye utariho n’igihugu n’itorero bitabaho.
Yababwiye ko amakimbirane ari kimwe mu bigira ingaruka mbi ku muryango,zirimo ubukene bukabije buwizingiraho, kutajyana abana mu ishuri ingaruka zikaba ku gihugu cyose, kutavuza abarwaye, urugomo ruvamo ubwicanyi, n’izindi ngaruka mbi, abasaba gukomeza ubufatanye na Leta mu guhangana n’iki kibazo.
Ati’’ Umuryango ntiwatera imbere udatekanye. Itorero n’igihugu ntibyatera imbere umuryango udateye imbere. Ni yo mpamvu tugomba gufatanya gushyira imbaraga mu guharanira imbereho iboneye y’umuryango kugira ngo n’ibindi byose bigende neza. Nitubone umuryango wakuye abana mu ishuri, uwugarijwe n’umwanda cyangwa ikindi cyose kibangamye ngo tubifate nk’ibisanzwe kandi amaherezo ingaruka zawugeraho natwe zatugeraho.’’
Mu ijambo ry’Imana riyisoza, Rév.Irihose Marc yasabye abaryumvise kuba abavandimwe,bagira urukundo kuko ari wo mwuka Imana yabahaye, bakanirinda ikibi cyose.

Mu cyigisho cye, Rév. Irihose Marc yasabye abakirisito kugira urukundo nk’urwa Kirisito
Ati’’ Muhamye Kirisito mu magambo no mu bikorwa aho muri hose.Mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mushobore guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Mwirinde ikibi cyose n’ibyabatera ubwoba byose muri uyu murimo w’Imana kugira ngo muwukore neza,mu bunyangamugayo bwose.’’
Aganira na Rebero.rw, umwepisikopi w’itorero EMLR,akanaba umuyobozi w’ikirenge w’inama y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura yagaragaje ko Conference ya Nyabinaga ari imwe mu zifite iterambere ryihuta muri iri torero.
Ati’’ Ni Conference nziza,ifite abakirisito beza,bashikamye, bumva neza umurimo w’Imana, bazi neza iby’itorero EMLR,badashakisha,bagendera kuri gahunda inoze. Cyane cyane ko iri mu gice iri torero ryatangiriyemo,riva I Kibogora riherekera. Ni Conference ikora cyane,inari muri gahunda yo kuvugurura uru rusengero rwo ku cyicaro cyayo, vuba aha rukazaba ari rwiza cyane kurushaho.’’

Musenyeri Samuel Kayinamura yereka abakirisito Rév. Mushimiyimana Casimir watorewe kuyobora Conference ya Nyabinaga
Arakomeza ati’’ Ni Conference iri mu murongo. Iragutse,iva ku mugezi wa Kirimbi,mu karere ka Nyamasheke,ikagera ku wa Kiraro,umurenge wa Mubuga,akarere ka Karongi. Ifite ibikorwa byinshi by’iterambere bikubiye mu nkingi 5 itorero EMLR rigenderaho, binagaragara ko inakataje mu kugera no ku bindi.’’
Yavuze ko Conference ifite abakirisito beza nk’iyi,gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri byihuta cyane, ari na byo yabasabye binakubiye mu myanzuro yafashwe.
Muri iyi myanzuro, hagarutswe cyane ku itangazo rya Lata ryasomewe abakirisito bose,ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, avuga ko barigize umwanzuro, buri mukirisito agomba kugira iki kibazo icye.
Yasabye Abakirisito bose ba EMLR kuba urumuri rumurikira abandi n’umunyu uryohera abandi, bagaharaniragutera imbere mu mwuka no mu mubiri, kurangwa n’isuku aho bari hose, gukomeza kwita cyane ku bana bato babigisha neza ijambo ry’Imana n’imyitwarire mbonezabupfura,bakaba ibisonga byiza, cyane cyane bagacunga neza umutungo w’itorero,bakawubyaza umusaruro mwinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse ari kumwe n’abapasitoro n’abandi bahagarariye abakirisito ba EMLR Conference Nyabinaga
Agaruka kuri Surintendant Mushimiyimana Casimir, Musenyeri Samuel Kayinamura ati’’ Arabishoboye pe! Yabaye umurezi mu mashuri abanza aranayayobora,anaba umugenzuzi w’ibigo by’amashuri,n’indi mirimo, ayobora Conference ya Kibuye igihe kirekire ari yo yabyaye iyi ya Nyabinaga. Iyi ni manda ya 3 atorewe kuyobora iyi Conference’’
Yunzemo ati’’ Yifitemo impano yo gukunda umurimo n’abo ayobora,kujya inama no kuyigirwa. Ni umukirisito w’indangagaciro nzima n’ubuhamya buzima,ni yo mpamvu yatowe n’amajwi 62/62 bivuze 100%. Bigaragaza icyizere bamufitiye,kandi koko urebye uburyo iyi Conference izamuka,arabikwiye. Natwe turakimufitiye cyinshi, tunizeye ko iterambere n’ubumwe bw’abakirisito bizakomeza kuzamuka neza cyane’’
Yasabye abakirisito gukomeza kubumbatira ubumwe,ubufatanye no guhuza imbaraga basanganywe, bagasigasira ibyo bagezeho baharanira kubyongera kugira ngo bareberweho n’abandi.
Rév. Mushimiyimana Casimir wongere kugirirwa icyizere,afite imyaka 58 y’amavuko, akagira icyiciro cya 3 cya kaminuza mu by’iyobokamana. Avuga ko kubaha Imana no kugendana neza na Kirisito ari byo bimushoboza uyu murimo.

Bishimiye imigendekere y’inama y’umwaka
Ati’’ Icyo ngiye gukora ubu ni ukwegera abapasitoro tukaganira,tugafatanya kwegera abakirisito aho bari hose, tukabateza imbere,ngo nyuma ya byose tuzabone ubugingo buhoraho.’’
Conference ya Nyabinaga igizwe n’abakirisito barenga 52.000 bari muri paruwasi 17, abapasitoro 37 buzuye,3 bari mu zabukuru na 10 bamenyerezwa umurimo wa gishumba.
Kuri iki cyumweru, herekanywe 9 bawumeneyerezwa,hanarobanurwa 4 bagizwe abapasitoro buzuye.
Hanashyizwe mu gihano cy’umwaka Rév. Gahutu Emmanuel wayoboraga paruwasi ya Nyarutovu iri mu murenge wa Mubuga,akarere ka Karongi,kubera amakosa yamugaragayeho,arimo no kutitabira inama y’umwaka nta mpamvu.
Musenyeri Samuel Kayinamura,avuga ko uyu mupasitoro wahawe igihano,umwaka nurangira yaragaragaje kwisubiraho azababarirwa, natabigaragaza azahabwa ibindi bihano bikakaye,birimo gukurwa ku rutonde rw’abapasitoro b’aba Méthodiste Libre ku isi yose.

Mu kiganiro ku muryango ushoboye kandi utekanye bahawe na Meya Mupenzi Narcisse yababwiye ko itorero n’igihugu bitatekana imiryango idatekanye

Basabwe gukomeza gushyigikira Surintendant wabo bongeye kwitorera

Abapasitoro n’abakirisito ba Conference ya Nyabinaga bari kumwe na Musenyeri Samuel Kayinamura

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora polytechnic, Rév. Prof. Ndikumana Viateur yabasabye gukundisha abana bato ijambo ry’Imana

9 batangiye kumenyerezwa umurimo wa gishumba
@Rebero.rw
