Umuyobozi w'akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Umuhoza Pascasie yashimiye itorero EMLR uruhare mu guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burashima ibikorwa by’ indashyikirwa biteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bikorwa n’itorero EMLR, bukaryizeza ubufatanye busesuye muri urwo rugamba.
Byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie ku wa gatanu tariki ya 19.12.2025, mu nama y’ umwaka ya Conference ya Kibuye muri iri torero,yateraniye muri paruwasi ya Gisovu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21.12.2025.
Mu kiganiro umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura yahaye Rebero.rw nyuma y’iyi nama, yavuze ko ari inama y’ingirakamaro cyane muri iri torero, ifatirwamo imyanzuro ikomeye.
Mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi yabereye muri Conference ya Kibuye,nk’ uko bitangazwa na Musenyeri Samuel Kayinamura, harimo iyavuye mu kiganiro bahawe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuhoza Pascasie cyavugaga ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere.

Musenyeri Samuel Kayinamura na we yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Karongi imikoranire inoze bafitanye
Ati” Twagize umugisha duhabwa ikiganiro n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage cyavugaga ku ruhare rw’ amadini n’amatorero mu iterambere, twiyemeza gufataniriza hamwe kuzamura umuturage.”
Avuga ko kugira ngo intangiriro ibe koko ihamye, bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu kwita ku bana bato( uruhongore), kuko umuturage wuzuye aturuka mu mwana warezwe neza.
Ati” Dukomeye cyane ku ruhongore rwacu. Tugomba kugira abana basa neza,basukuye kuko isuku tugomba kuyiha imbaraga nyinshi cyane. Tubatoze inzira nziza bakiri bato. Guhindura imyumvire y’umuturage w’ejo hazaza turabihera mu mwana. Ababyeyi babatuzanire mu nyigisho zabo,mu biruhuko baduhe abo muyisimbuye,tubahe inyigisho nziza,abagiraga imitima ishaka gutana babivemo, twubake igihugu cyiza cy’ejo hazaza.“

Biyemeje gukomeza guharanira iterambere
Yavuze ko indi myanzuro myinshi yibanze ku bikorwa bizamura imirire myiza, bagahera ku butaka bafite bubyazwa umusaruro mwinshi.
Ati” Aha tuhafite ubutaka bwiza, bwakwera icyayi,ibirayi n’indi myaka. Babuhinge,bubyazwe umusaruro mwinshi kuko utabwira ijuru uwaburaye.”
Twahawe umwuka w’ imbaraga ,tuzikoreshe duhindure imyumvire y’abaturage bacu, batere
imbere byuzuye,mu mwuka no mu mubiri.
Yakomeje ati” Twahawe umwuka w’urukundo. Bawukoreshe bakorera byose mu rukundo nyarwo, bahereye cyane cyane kuri aba bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, batangiye gutaha. Babereke ubugwaneza,babafashe gusubira mu buzima busanzwe“.
Twahawe umwuka wo kwirinda. Birinde ibyaha,bakorere Imana mu kuri no mu mwuka,ibindi bizizana.
Ikindi gikorwa gikomeye cyayibereyemo,cyari gitegerejwe cyane n’abakirisito bose,ni itorwa ry’ umuyobozi ( Surintendant) mushya w’iyi Conference, ahatowe, Rév.Dr Mutaganda Marcel, n,amajwi 49/50 batoye,ahwanye na 98/100.

Rév. Dr Mutaganda Marcel wongeye gutorerwa kuyobora Conference ya Kibuye ( ibumoso) kumwe n’ umugore we
Musenyeri Samuel Kayinamura avuga ko akurikije iterambere Rév.Dr Mutaganda Marcel amaze kugeza kuri iyi Conference mu myaka 5 gusa amaze ayiyobora,n’imiyoborere ye, imbere hazarushaho kuba heza.
Ati” Ni umukozi pe! Ntiyiganda, ntanebwa,n’ ibi byinshi twishimira muri iyi Conference,uruhare rwe mu kubisigasira no kubyongera ni ntagereranywa,ni yo mpamvu yatowe ku kigero cyo hejuru. Natwe tumufitiye icyizere,turabona ahindura imyumvire neza.”
Avuga kuri iyi Conference, n’impamvu iyi nama yavanywe mu mujyi wa Karongi,ikazanwa mu cyaro, Musenyeri Samuel Kayinamura, ati” Ni Conference nini, nziza, ifite abakirisito bazi imiyoborere y’itorero EMLR,kuko itorero ryahageze kare nyuma ya 1942, riturutse I Kibogora. Inama twayizanye hano muri paruwasi ya Gisovu kuko hari ibikorwa bituma tuvuga ko itorero EMLR ari itorero rikura byuzuye,mu bakirisito no mu iterambere“.
Avuga kandi ko mu bikorwa bateganya muri iyi Conference, bagiye guhinga kawa nyinshi mu butaka bafite muri paruwasi ya Rubengera, izaba icyitegererezo mu kubyaza umusaruro ushimishije ubutaka bwose buhingwa iri torero rifite, n’abatabubyaza umusaruro ukenewe bakareberaho.
Yashimye ubufatanye mu iterambere itorero ayoboye rifitanye n’akarere ka Karongi, haba mu bujyanama, serivisi inoze aka karere kariha, n’indi mikoranire yishimira.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie na we yagarutse kuri iyi mikoranire n’uburyo izamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati” Dufatanya mu bikorwa 4 by’ingenzi birimo uburezi,ubuzima,kubaka umuryango n’iterambere ry’ubukungu muri rusange,byose bijyana no kubaka umubiri n’ubugingo.”
Abizeza kuzakomeza ubwo bufatanye mu kubaka umunyarwanda ushoboye,ufite icyerekezo kizima,nk’ uko umukuru w’igihugu, Paul Kagame abyifuriza abanyarwanda bose.
Conference ya Kibuye igizwe n’abakirisito 45300, bari mu maparuwasi 15, abapasitoro 42 barimo abari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ibikorwa byayo by’iterambere byiganjemo amashuri n’amavuriro y’ibanze.
Rév. Dr Mutaganda Marcel wongeye gutorerwa kuyiyobora, ni umugabo w’imyaka 54, ufite Umugore,abana 4 n’abuzukuru 3. Afite impamyabumenyi z’ ikirenga( PhD) 2, iy’ibijyanye n’iyobokamana n’iy’ ibijyanye n’uburezi bwa gikirisito.

Kwita ku bana bato ni umwe mu myanzuro ikomeye yafashwe
Avuga ko mu bimushishikaje cyane muri iyi manda y’imyaka 3, harimo kwita cyane ku rubyiruko no guharanira kwigira kw’abakirisito ayoboye.
Ati” Tugiye gukangurira cyane urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi. Ku bufatanye n’ababyeyi n’akarere tuzanarukangurira imyitwarire myiza,rwirinde ibyarushora mu ngeso mbi. Tuzanakomeza guhugura abakirisito mu gusigasira umuryango.”
Yakomeje ati” Turashaka kwigira kwa buri paruwasi. Buri yose ikore imishinga iyiteza imbere, zireke gukomeza gucungira twose ku maturo.”
Muri iyi nama y’umwaka abalayiki 2 berekanywe nk’abamenyerezwa umurimo wa gipasitoro, 5 barobanurirwa kuba abapasitoro buzuye.

Barobanuriwe kuba abapasitoro buzuye

Batangiye kumenyerezwa umurimo wa gipasitoro
Hanahembwe indashyikirwa,Paruwasi ya Gisovu ihiga izindi, hanahembwa mu mashuri, GS Gisovu TSS yatsindishije abanyeshuri umwaka ushize ku kigero cya 100/100, inabonekamo umwana wigayo iby’amashyamba wabaye uwa mbere mu gihugu muri iryo shami.

GS Gisovu TSS yahembewe gutsindisha 100%
Hanahembwe GS Karambo yaje mu mashuri 10 ya mbere yatsinze neza mu cyiciro rusange cy’ ayisumbuye.
Hanahagaritswe igihe cy’ umwaka,Rév. Ukwitegetse Jean Paul ngo akomeze gutekereza neza ku muhamagaro we.

GS Karambo yahembwe nk’indashyikirwa mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye
Mu mpuguro n’inyigisho bahawe na Bishop Dr Munyamasoko Gato Corneil ushinzwe Afurika mu muryango w’abanyakanada ufasha mu iterambere ryuzuye n’amahoro ku isi yose, n’izo bahawe na Rév.Irihose Marc basabwe gukorera Imana neza bataryarya,gukundana no kwirinda inzira zose z’ibyaha.
Abakirisito bijeje Rév. Dr Mutaganda Marcel kumuhora hafi muri byose yiyemeje mu iterambere ryabo,ry’umwuka n’iry’umubiri.

Musenyeri Samuel Kayinamura,abandi bapasitori n’abayobozi batandukanye mu ifoto y’urwibutso

Bishop Dr Munyamasoko Gato Corneil yabasabye kugendera kure inzira z’ibyaha

Rév.Irihose Marc yabasabye kurangwa n’urukundo mu byo bakora byose

Paruwasi ya Gisovu yahembewe guhiga izindi
@Rebero.rw

Byari byiza cyane