Imiryango yorojwe
Ingurube 151 n’ihene 65 zahawe imiryango 201 ikennye cyane, n’umushinga RW0319 ADEPR Muhehwe uterwa inkunga na Compassion international,ukorera mu murenge wa Rwimbogo,akarere ka Rusizi, yiyemeza kuzibyaza umusaruro uyivana mu bukene bukabije ikagera ku rwego rwo kugira byinshi yikorera mu iterambere.
Umuyobozi w’uyu mushinga Rukundo Yves yavuze ko muri iyi gahunda bafitemo porogaramu yo kwita ku babyeyi batwite n’abafite abana bato,buri wese yahawe ingurube n’ihene,abandi buri wese ahabwa itungo rimwe yahisemo.
Ati’’ Hari aborojwe bwa mbere,hari n’abo dusanzwe dufitemo tworoje, bose babumbiwe mu matsinda kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro ibyo bahabwa binyuze mu kungurana ibitekerezo kuko twifuza ubufasha bahabwa bwabafasha kwifasha, bakibonera iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri y’abana babo, ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima busanzwe.’’
Amatungo bahawe,ingurube iri mu gaciro k’amafaranga 70.000,ihene ikaba mu k’amafaranga 65.000. Rukundo Yves yemeza ko aka gace kabereye ubworozi cyane ku buryo utari ufite ubushobozi bwo kubona itungo nka ririya akagira amahirwe akaribona,aryitayeho neza,kumukura mu gice kimwe cy’ubuzima rikamuzamura mu kindi atari inzozi kuko hari ubuhamya bafite bw’abamaze kubigeraho bafashijwe mbere.
Ati’’ Hari abibwira ko itungo rigufi ritahindura ubuzima bw’umuntu ariko ubuhamya bw’abo ubu bufasha bwabyariye umusaruro ufatika,bukabahindurira ubuzima turabufite kuko ugize icyo ahabwa dukurikirana umunsi ku wundi tureba niba koko hari icyo bumumarira. Hari abahawe ingurube bazikuramo inka, abandi baguramo imirima, abandi bavugurura inzu zabo,n’ibindi byerekana ko ahari ubushake ubushobozi bwizana.’’
Ntawusuzugurumusumba Emmanuel wo mu mudugudu wa Ruhinga,akagari ka Ruganda muri uyu murenge wa Rwimbogo,ni urugero rw’ibyo bishoboka.
Avuga ko yahawe ingurube mu myaka ishize,ayorora neza afite intego yo kuyibyaza inka,abigeraho ubu aranywa amata n’umuryango we, akanagurisha ayo akuraho ibindi byo kwikenura.
Ati’’ Nahawe ikibwana cy’ingurube ncyitaho. Mu gihe gito cyari gikuze nkigurisha amafaranga 120.000 nguramo ibindi 2. Nabyoroye neza mbigurisha amafaranga 290.000 byombi, nguramo akamasa k’amafaranga 250.000 asigaye nyikenuza mu bindi.’’
Arakomeza ati’’ Akamasa nakitayeho mu mezi make nkagurisha amafaranga 400.000 nyagura inyana. Ubu yarabyaye, irampa amata ngaha umuryango wanjye n’unsuye akanywaho, nkanasagura ayo kugurisha.’’
Avuga ko abikesha impanuro za perezida Kagame.
Ati’’ Izo ngamba nazifashe mpereye ku mpanuro z’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame nagiye numva kuri radiyo adukangurira kwigira no kwihesha agaciro, n’abaduha aya matungo bakatwibutsa ko inkunga zitazahoraho. Nashyize mu bikorwa izo mpanuro,ingurube mpawe nyifata nk’ubufasha mpawe butazagaruka, none nishimira aho ngeze n’aho ngana.’’
Ahinyura abapfusha ubusa amahirwe nk’aya, akanemeza ko itungo rigufi rihindura ubuzima bw’urihawe,akahahera anasaba bagenzi be bahabwa amatungo magufi,kutayagaya ubuto, bagakoresha ubwonko bwabo,batekereza kure uko bayabyaza ibifatika bizabera abandi ubuhamya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Nzayishima Joas yasabye abahawe aya matungo guhera ku buhamya bw’abayahawe mbere akabahindurira ubuzima, bakayabyaza umusaruro witezwe
Ubu buhamya ni bwo Kabagwira Marie Chantal wo mu mudugudu wa Murama,akagari ka Muhehwe aheraho na we yiyemeza kuzabyaza inka ihene n’ingurube yahawe.
Ati’’ Mfite umugabo tumaranye imyaka 8 n’abana 4. Imibereho yaratugoye cyane kwigurira itungo biratunanira. Dufite umurima tutabonaga icyo dufumbiza ntitweze. Twababazwaga no kutagira agatungo mu rugo ariko ubwo duhawe iyi hene n’ingurube icyarimwe ngiye kubyitaho mu minsi iri imbere nzabereka inka nzaba nabibyaje kandi icyo umugore ashaka ashirwa akigezeho. Nabyiyemeje.’’
Anahereye kuri ubu buhamya,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas yagaragaje icyizere cy’uko amatungo 216 yose yinjiriye mu murenge rimwe, byanze bikunze hari impinduka awuzanyemo.
Ati’’ Bivuze ko iyo ufite intumbero nzima yo kwiteza imbere ntacyo utageraho. Barebere kuri uyu muturage wabyaje umusaruro ingurube yahawe ikamuviramo inka,ubuzima bugahinduka. Nanjye ndamushimiye cyane, nizera ko n’abandi tuzumva ubuhamya bwabo nk’ubu bushimishije.’’
Yabibukije gushyira mu bwishingizi ingurube bahawe kuko ihene zo ubwishingizi bwazo butaratangira, abizeza ko,ku bufatanye n’uyu mushinga, amatungo yose yatanzwe azakurikiranwa imikurire yayo n’uburyo yitabwaho, cyane cyane ko uhawe itungo asabwa kuzoroza itorero rikaryoroza undi,kugira ngo n’abataragerwaho bagerweho.
Umushinga RW0319 ADEPR Muhehwe, ufasha abana 261 bo mu miryango 258 kwigobotora ingoyi y’ubukene mu izina rya Yesu. Past. Dushimimana Emmanuel,umukuru w’itorero ADEPR Muhehwe akavuga ko baharanira ko buri mukirisito wese agira ubuzima bwiza,ari yo mpamvu baboroza.
Ati’’ Ntiwavuga ko ufite itorero riteye imbere abarigize batishoboye. Ni yo mpamvu nk’aba babumbirwa mu matsinda,bagafashwa kwiteza imbere. Dufite itsinda ryo mu kagari ka Ruganda muri uyu murenge rigizwe n’abantu 15. Mu kwigira kwabo bose ubu bamaze korozanya inka, ubuzima buragenda buhinduka.’’
Asaba n’ andi matsinda kwigira kuri iri,n’aba baturage bafite ubuhamya bw’ibyo bigejejeho babikesha ubu bufasha,mu ntego y’uko abafashwa ubu,bazaba abafasha abandi mu bihe biri imbere.
@Rebero.rw
