Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo barimo Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya virusi itera Sida no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum) ndetse na WAG Rwanda bari kumwe n’itangazamakuru basuye, Laburatwari y’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Rubirizi
Iyi Laburatwari y’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Rubirizi isuzuma indwara ziterwa na virusi itera indwara y’ibisazi by’imbwa aho ifite umwihariko wuko ikwirakwiza nka 99% no kurumwa n’imbwa, iyo habayeho gukeka ko imbwa ifite ibisazi by’imbwa bisaba yuko hashakwa virusi mu bwonko bwayo.
Dr Samson Ntegeyibizaza umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana inama mu rwego rw’igihugu, aha akaba ari Laburatwari y’igihugu aho dufite amashami atandukanye hari Huye, Nyagatare,Ngoma hamwe nirya Rubaho akaba afasha aborozi kuvura no gukurikirana indwara z’amatungo.

Agira ati: “Imbwa ikekwaho ibisazi nyuma y’iminsi itanu iba yapfuye icyo gihe dufata ubwonko bwayo hanyuma tukabupima kugira ngo tubone uko twemeza ko iyo mbwa yari ifite ibisazi hanyuma hakurikirane abo yarumye bazi ko ifite ibyo bisazi, iyo dukeka igaragaza ibikonda byinshi, ihita ihindura imyifatire ninabwo itangira kuryana cyangwa se ikagira amahane menshi, itangira gutinya kunnywa amazi, ikindi ni iyo uyeretse inkoni yihutira kuyiruma kuko iba ishaka kurumana cyane”.
Yakomeje avuga ko ibyo byose tubonye hejuru by’ibimenyetso iyo imaze gupfa nibwo dufata ubwonko bwayo tukabupima kugira ngo twemeze ko yari ifite ibisazi by’imbwa, maze iyo dusanze aribyo iyo raporo tuyohereza kwa muganga kugira ngo niba hari abarumwe nayo babashe gukurikiranwa.
Imwe mu ngamba zo kurwanya ibisazi by’imbwa dufite ni ukuzikingira nkuko tubikora buri mwaka, bikaba byanditse mu itegeko ryo kubungabunga ubuzima bw’amatungo, bityo umuntu wese utunze imbwa akaba ari itegeko kujya kuyikingiza.

Dr Richard Nduwayezu ushinzwe ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa mu kigo cya WAG Rwanda dushinzwe kwita ku mbwa ziri ku gasozi ndetse n’ubuzima bwiza bw’inyamaswa ariko muri rusange ku mbwa.
Ibi tukaba tubikora ku mpamvu zikurikira kubera kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa ndetse no kurinda abantu kurumwa n’imbwa, mbere twatangiye ari ugukura imbwa ku gasozi ariko ubu turarwanya impamvu imbwa ziba ku gasozi.

Agira ati: “Ndi umwe mubagize komite yo kurandura ibisazi by’imbwa, ubu icyo dukoraho cyane ni ukwigisha abantu batunze imbwa, ikindi ntabwo hashobora kushira umunsi batatubwiye ahari imbwa ku gasozi, ubundi imbwa ziyongera ku gasozi kubera ko abantu baba batagize uruhare rwo gukona imbwa zabo bigatuma zishobora kwiyongera bityo ubushobozi bwo kuzitunga bukaba bukeya bigatuma zijya ku gasozi”.
Yakomeje avuga ko impamvu abo zikunze kuruma ari abana nuko batazi imvugo y’imbwa, kuko abana barumya n’imbwa ni 40%, iyo ayisanze ahantu yiryamiye ayitera amabuye, bigatuma nayo yirwanaho cyangwa se ugashaka irimo kurya nabwo ukaba wayihungabanya ahandi ni igihe iri mu bibwana byayo nabwo nta mpamvu yo kuyicokoza


@Rebero.rw
