Abahuguriwe mu karere ka Gisagara biyemeje kuba ba Bandebereho mu mikoreshereze inoze y' ururimi rw'amarenga
Abantu 60 b’imirenge 9 y’uturere twa Karongi,Ngororero na Gisagara bahuguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baryo barimo ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda ( RNUD)) ku rurimi rw’amarenga baravuga ko biteguye gutanga umusaruro bategerejweho muri uru rurimi.
Nk’uko Rebero.rw yabisoanuriwe n’umukozi wa NUDOR mu ishami riteza imbere ubukungu bw’abantu bafite ubumuga,by’umwihariko ku mushinga witwa CJC Project ( Climate Justice Communities), ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage, Niyonizeye Placide, aya mahugurwa yatekerejweho hakemurwa ikibazo cy’imigendekere myiza y’itumanaho n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryagoranaga.

Umukozi wa NUDOR ukurikirana ibikorwa by’ umushinga wa CJC mu Mirenge 9 y’uturere twa Karongi, Gisagara na Ngororero, Niyonizeye Placide avuga ko yizeye impinduka mu bahuguwe ku rurimi rw ‘amarenga mu itumanaho n’abantu bafite ubumuga rwo kutumva no kutavuga
Amahugurwa yahawe abafatanyabikorwa ba NUDOR babana n’abaturage mu mirenge uyu mushinga CJC ukoreramo ( CJC Ambassadors) bakaba ari abakangurambaga bashinzwe guhuza abaturage n’abashyira mu bikorwa uwo mushinga. Muri Karongi babarizwa mu mirenge wa Gitesi, Murambi na Mutuntu, Ngororero uyu mushinga ugakorera mu mirenge ya Kageyo,Kavumu na Muhanda, muri Gisagara ugakorera mu mirenge ya Ndora, Muganza na Kibirizi.
Ati’’ Bari basanzwe bakorana ibikorwa byinshi birimo ibyo gukora amaterasi, gukora ubuhumbikiro bw’ibiti,gutera amashyamba,gusana inzu,gukora Imbabura zirondereza ibicanwa, n’ibindi, bakabura uburyo baganira n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubera imbogamizi z’ururimi rw’amarenga,ariko nyuma y’aya mahugurwa y’iminsi 9 izi mbogamizi zabaye amateka.’’

Umuhoza Djanati ushinzwe ururimi rw’amarenga muri RNUD yushimira uburyo abahuguwe babyitabiriye n’umurava biganye
Yakomeje ati’’ Ubumenyi twifuzaga ko bagira ngo bashobore kunoza imikoranire n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barabuhawe igisigaye ni ukubukoresha, bukanagera ku bandi batanafite ubu bumuga, ntibicarane ubwo bumenyi kandi bukenewe na benshi.’’
Mu bahuguwe ku mikoreshereze y’uru rurimi hanarimo inzego z’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga n’abashinzwe imicungire y’ibiza ku rwego rw’utwo turere, bagorwaga no gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri serivisi zinyuranye babakeneragaho, na cyo kikaba gikemutse.
Uyu mushinga wa CJC ushyirwa mu bikorwa n’imiryango 4,ari yo DUHAMIC-ADRI ikorera mu karere ka Ngororero,Duterimbere ikorera mu ka Karongi, RCCN( Rwanda Climate Change Network) ikorera muri utwo turere twose uko ari 3 mu kureba uburyo uyu mushinga urushaho kwita ku bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, na NUDOR ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byose by’uwo mushinga muri utwo turere uko ari 3.

Abo mu karere ka Karongi bari guhugurwa mu rurimi rw’amarenga
Ati’’ Abahuguwe tubitezeho gukomeza kudufasha mu bukangurambaga bw’umushinga,bashyira mu bikorwa ibyo bize,bavugana n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,babagezaho ibikorwa by’umushinga cyangwa bafata ibitekerezo byabo bakabitugezaho byoroshye. Ntibigarukire mu gihe umushinga ukora gusa, bikazanakomeza na nyuma yawo’’
Yongeyeho ati’’ Turabasaba kutarambika ubwo bumenyi bw’ibanze bahawe. Babyaze umusaruro ufatika ayo mahirwe,hagamijwe ko mu minsi iri imbere banatangira kwigisha abandi ibyo bize,ayo mahirwe akagera kuri benshi bashoboka.’’
Ashimira ubuyobozi bw’Uturere twa Karongi, Ngororero na Gisagara bakoreramo uburyo babafasha cyane muri iki gikorwa, n’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda ( RNUD),rishinzwe guteza imbere ururimi rw’amarenga, rwabahaye abarimu bashoboye,byatumye abahugurwaga bataha bishimiye,bishimira uburyo bigishijwe neza.

Harindintwali Samuel wo mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Ngororero yishimira intambwe yateye mu bumenyi bw’ ururimi rw’amarenga.
Anashimira abitabiriye amahugurwa ubwabo,umurava bakoranye, akahahera avuga ko abizeyeho umusaruro ushimishije. Abahuguwe bavuga ko imbogamizi bagiraga mu kuganira n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga zikuweho.
Harinditwari Samuel wo mu murenge wa Kavumu,akarere ka Ngororero ati’’ Naje ntacyo nzi ku rurimi rw’amarenga ,ariko ntashye ibyo nize nabyigisha. Nshobora gufasha umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu byo akeneye. Ni amahirwe ngiye kubyaza umusaruro ufatika nk’uko babidusabye.’’

Mukamunyana Faila Françoise wo mu Murenge wa Kageyo avuga ko atazongera guhura n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo babure icyo bavugana kubera ubumenyi yungutse
Mukamunyana Faila Françoise wo mu murenge wa Kageyo muri aka karere,na we ati’’ Ndi umuyobozi a koperative y’’abahinzi b’imboga n’imbuto. Nahuraga n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nkabura icyo tuvugana kandi muri koperative yacu tujya tubaha akazi,nanafite inshuti zibufite. Ni amahirwe ngize rero kuko ubu noneho tugiye kujya tuvugana twese tukishima.’’
Nyiransabimana Solange uhagarariye bagenzi be mu murenge wa Muhanda na we ati’’ Dufite umuntu ufite ubwo bumuga,ntitwabashaga kuvugana, twese bikatubabaza cyane. Ngiye kwigisha bagenzi banjye ibyo nize twese tujye tumuvugisha kuko hari igihe twahuraga ukabona twese turakonje, ntibizongera, twungutse cyane.’’

Nyiransabimana Solange wo mu Murenge wa Muhanda na we yizeza kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse mu rurimi rw’amarenga.
Nyirahabiyambere Espérance wo mu Murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi, usanzwe ufasha amatsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi no kuzigama, arimo abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko abo bantu bitabashishikazaga kugera aho abandi bari kuko babonaga ntacyo bari buvugane.
Ati’’ Ariko ubu,tugiye kujya tubiyegereza cyane kuko icyo kuvugana ngicyuye,nagiye kucyigisha bagenzi banjye bandi. Ni inyungu ikomeye cyane kuri twe.’’

Abahuguriwe mu karere ka Ngororero na bo batashye bishimiye banashimira abagize uruhare bose muri aya mahugurwa
Abihuriraho na Muhawenimana Francine wo mu murenge wa Murambi muri aka karere uvuga ko hari abantu bafite ubumuga bahezwaga na bo bakiheza kubera kubura abo basabana,cyane cyane mu matsinda.
Ati’’ Turabafite benshi tubana mu matsinda. Kubera kwitinya bajyaga bohereza abo mu miryango yabo bakaza mu mwanya wabo,kubera ko nk’uguza amafaranga hari igihe atahabwaga ayo yasabye kubera kutamenya kuganira na we. Ubu birakemutse. Bazajya biyizira kuko noneho tuzaba dushobora kuvugana,bahabwe serivisi uko bayifuza.’’
Mukankuranga Rosette wo mu Murenge wa Muganza,Akarere ka Gisagara, ashimira cyane NUDOR.
Ati’’ Twese abahuguwe turashimira cyane NUDOR yaduhaye ubu bumenyi. Twari tubukeneye cyane kandi tuzabibereka mu bikorwa. ‘’
Abayobozi mu nzego zitandukanye banahuguwe na bo biteze impinduka mu itumanaho n’abo babana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Karongi, Niyibiduha Letus ashimira NUDOR yabahaye ubu bumenyi bari bakeneye cyane
Niyibiduha Letus, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) mu karere ka Karongi, akanaba umwarimu muri GS Ruragwe,muri aka karere, avuga ko n’aho yigisha agiye kugira akamaro kuko abo bakorana hafi ya bose batazi uru rurimi, akaba gize amahirwe yo kurumenya.
Ati’’ Nk’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga turashimira cyane NUDOR iduteje iyi ntambwe. Ikemuye ikibazo kinini cyane kuko nkanjye ndi n’umurezi kandi hari abana baza kwiga bafite ibyo bibazo twaburaga icyo tubamarira gifatika.’’

Muhawenimana Francine wo mu Murenge wa Murambi arizeza gukemura ikibazo cy’abantu bafite ubumuga boherezaga ababahagararira mu matsinda kubera gutinya ubwigunge bwo kubura abo bavugana.
Yunzemo ati’’ Nzakibamarira kandi no mu karere hashobora kuba inama n’abantu bafite ubwo bumuga bakayitabira, ntihazongera kuba ikibazo cy’ubasemurira kuko kuri ubu bumenyi nkuye aha nzakomeza kongeraho ubundi.’’
Iri shimwe arihuriraho na Hakizimana François,umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza,ugira ati’’ NUDOR yatekereje neza cyane kandi na yo inyungu izazibonera. Nk’ubu umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yajyaga adusanga ku karere adukeneye, yavuga aho kumusubiza twese tukarebana gusa, ntahabwe serivisi nk’uko abishaka. Ubumenyi nabonye buzamfasha gukemura iki kibazo. Nshimiye NUDOR cyane.’’

Umukozi w’ Akarere ka Ngororero ushinzwe abantu bafite ubumuga, Munyanziza Emmanuel avuga ko ubu bumenyi bwari bukenewe cyane, bugiye kubyazwa umusaruro bwitezweho
Kimwe n’umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe abantu bafite ubumuga, Munyanziza Emmanuel, basaba ko ubu bumenyi bwanagera ku bandi barimo abarimu, abaganga, abakozi mu by’ubutabera, abakozi mu nzego zinyuranye z’imirimo,n’ahandi hose hashoboka,uhageze afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntagorwe no kubona uwo bavugana,abonaho ibyo yifuza.
@Rebero.rw

Murakoze cyane. Ururimi rw’amarenga rukenewe kwigishwa ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha abavandimwe bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ururimi rw’amarenga rwongererwe amahugurwa abahuguwe bongererwe ubumenyi niba binashoboka abafite ubushake bafashwe bakomeze bayige